Ubu butumwa bukubiye mu itangazo ryasomewe i Goma na Raphaël Kitiaka Mawumina ku wa 5 Ugushyingo 2026, mu izina ry’abakomoka muri Grand-Bandundu, Kongo Central n’Umujyi wa Kinshasa, ibice biri mu yahoze ari Intara ya Léopoldville.

Abashyize umukono kuri iri tangazo bavuze ko iki gice gifite amateka akomeye mu kubaka ubumwe bwa RDC, cyane cyane kubera uruhare rwa Kinshasa nk’umurwa mukuru utuwe n’abaturage bakomoka mu bice bitandukanye by’igihugu.

Bavuze ko bashyigikiye icyemezo cya Kabila cyo kwinjira mu bikorwa bigamije kongera kubaka igihugu, bamwizeza ko bazamushyigikira muri iyi gahunda.

Kitiaka na bagenzi be banenze ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, babushinja imiyoborere mibi, kubangamira Itegeko Nshinga no gutuma igihugu gikomeza guhura n’ibibazo bya politiki n’umutekano. 

Bavuze ko FRN ari yo babona nk’urubuga rushobora gufasha mu kongera guhuza Abanye-Congo no gushaka igisubizo ku bibazo by’igihugu, banasaba abaturage kwifatanya na yo.

Tariki ya 23 Gicurasi 2025, Kabila yahamagariye Abanye-Congo kwishyira hamwe bakongera kubaka igihugu, ashimangira ko Itegeko Nshinga rigomba kubungabungwa, ubumwe bukagarurwa, inzego za Leta zikongera kubakwa.

FRN yashinzwe tariki ya 12 Ukwakira 2026, isimbura ihuriro AFC/M23. Kabila ni Perezida w’uyu mutwe, Corneille Nangaa, Bertrand Bisimwa na Gen Maj Sultani Makenga bakaba ba Visi Perezida.

Joseph Kabila yinjiye mu rugamba rwo kurwanya ubutegetsi bwa Tshisekedi nka Perezida wa FRN