Ibi biti byatanzwe ku wa 3 Ugushyingo 2026, mu gikorwa cyabereye mu Mudugudu wa Nyacyonga, Akagari ka Rutatsa, Umurenge wa Kicukiro, ku bufatanye bwa Kigali Serena Hotel n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro, Murekatete Patricia, yavuze ko iki gikorwa cyaturutse ku gitekerezo cya Kigali Serena Hotel, yegereye ubuyobozi bw’umurenge igaragaza ubushake bwo gutera ibiti by’imbuto no kubigeza ku baturage.
Yashimye iki gikorwa, agaragaza ko kizagira uruhare mu kongera imbuto ziboneka mu ngo, bityo kikunganira gahunda zigamije kurwanya imirire mibi.
Ati “Ni igikorwa cyiza kizadufasha mu minsi iri imbere, kuko ari ibiti by’imbuto tugiye gutera. Tuzi neza ko umwana wariye akongeraho n’imbuto nta kibazo cy’imirire mibi agira.”
Murekatete yasobanuye ko Kigali Serena Hotel yanatanze ifumbire izifashishwa mu kwita kuri ibyo biti kugira ngo bikure neza.
Yavuze ko ibiti bizahabwa abaturage n’ibigo by’amashuri 16 byo mu Murenge wa Kicukiro, mu gihe hari n’intego yo gufasha ingo kugira ibiti by’imbuto.
Ati “Twifuza ko nibura buri muturage yagira ibiti bitatu by’imbuto.”
Murekatete yavuze ko Kigali Serena Hotel imaze imyaka itanu ikorana n’abaturage ndetse n’inzego z’ibanze mu bikorwa bigamije gushyigikira gahunda za Leta no guteza imbere imibereho myiza.
Muri ubwo bufatanye harimo n’ibikorwa bifitanye isano na gahunda ya Girinka Munyarwanda, igamije gufasha imiryango itishoboye kubona inka no kwiteza imbere.
Yagaragaje ko ubufatanye nk’ubwo bukwiye gukomeza no mu zindi gahunda zigamije guteza imbere imibereho y’abaturage, by’umwihariko abatishoboye.
Ku ruhande rwa Kigali Serena Hotel, Umuyobozi Mukuru wayo, Franklin Nyankundi, yavuze ko gutanga ibi biti biri muri gahunda z’iyi hoteli zo kubungabunga ibidukikije no kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage.
Yasobanuye ko ibikorwa bya Kigali Serena Hotel bitagarukira ku gutera ibiti gusa, kuko inagira uruhare mu gusana ibishanga no kongera amashyamba mu bice bitandukanye by’igihugu.
Ati “Ntabwo turi gutera ibiti gusa, ahubwo turi gutera imbuto z’ibizagirira akamaro ab’ibihe bizaza.”
Nyankundi yagaragaje ko gutera ibiti bidakwiye gufatwa nk’igikorwa cy’umunsi umwe, ahubwo ko ari igikorwa cy’igihe kirekire kigamije kubungabunga ibidukikije no gusigira abazaza nyuma umurage mwiza.
Yongeyeho ko Kigali Serena Hotel yifuza gukomeza gukorana n’abaturage mu mishinga itandukanye y’iterambere, irimo n’igamije guteza imbere urubyiruko.
Yasabye abaturage n’ubuyobozi kujya bageza kuri iyi hoteli ibitekerezo by’imishinga ishobora guteza imbere imibereho yabo, kugira ngo barebere hamwe uburyo bwo kuyishyira mu bikorwa.
Ati “Igikorwa cyangwa igitekerezo cyose mwabona cyafasha abaturage mukatumenyesha, tuzagerageza gufatanya namwe kukishyira mu bikorwa.”
Umuyobozi ushinzwe Imirimo Rusange mu Karere ka Kicukiro, Murenzi Donatien, yashimiye Kigali Serena Hotel ku ruhare igira mu iterambere ry’abaturage, anashimira abitabiriye iki gikorwa.
Yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere ry’aho batuye, bazirikana ko isuku, umutekano n’umurimo unoze ari zimwe mu ndangagaciro Umujyi wa Kigali ushyize imbere.
Iki gikorwa kiri mu bufatanye hagati y’abikorera n’inzego z’ibanze, bugamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kubungabunga ibidukikije.

















Ibitekerezo 0