Ni igikorwa cyabaye ku wa 14 Ugushyingo 2026, cyateguwe n’iyi kaminuza mu muganda udasanzwe bakoze.
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Kigali, Prof. George Kimathi, yavuze ko iyi gahunda igaragaza ubushake bwabo mu kugira uruhare mu bikorwa by’igihugu byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, habungwabungwa ibidukikije.
Ati “Nka kaminuza, dufite intego yo kuba imwe muri kaminuza zibungabunga ibidukikije. Iyo ni imwe mu mpamvu zituma dutegura ibikorwa nk’ibi, kugira ngo igihugu cyacu n’umujyi wacu bibe bitoshye.”
Kimathi yasobanuye ko gahunda ya “‘igiti kuri buri munyeshuri”, ishishikariza buri munyeshuri kugira inshingano mu kurengera ibidukikije no kugira uruhare mu kubaka umuryango ufite iterambere rirambye.
Ibiti byatewe mu Mudugudu wa Nyenyeri, Akagari ka Kamukina, Umurenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo, aho bateye ibiti gakondo n’iby’imitako mu nkengero z’umuhanda.
Kimathi yashimangiye ko inshingano za kaminuza zitazarangirira ku gutera ibiti gusa, ahubwo bazakomeza kubifata neza no kubikurikirana.
Yagaragaje ko kandi gukorana ibi bikorwa n’abanyeshuri b’abanyamahanga bifasha kugeza ibikorwa by’u Rwanda byo kubungabunga ibidukikije hanze y’imipaka yarwo, bigatanga amahirwe yo gusangira ubumenyi n’ubufatanye mpuzamahanga.
Philippe Kwitonda, ushinzwe ubutaka, amazi n’amashyamba muri Minisiteri y’Ibidukikije, yashimye uruhare rw’iyi kaminuza, ashimangira ko kurengera ibidukikije bisaba ubufatanye bw’inzego za Leta, kaminuza, abaturage n’umuntu ku giti cye.
Yavuze ko Minisiteri y’Ibidukikije yiyemeje gutera ibiti miliyoni 100 mu gihugu hose muri uyu mwaka.
Uku gutera ibiti ni igikorwa kaminuza yafatanyije n’imiryango itandukanye irimo Umuryango ubungabunga ibidukikije mu Karere k’Ikibaya cy’Albertine, ARCOS, watanze ingemwe n’ubumenyi bukenewe binyuze mu mushinga wa SUNCASA.
Umuyobozi wa Gahunda yo Kubungabunga Ibidukikije muri ARCOS, Philibert Tuyisabe, yasobanuye ko uruhare rwa ARCOS rutagarukira ku gutanga ingemwe z’ibiti, kuko uyu muryango waniyemeje guha abanyeshuri ubumenyi bukenewe kugira ngo ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije bikomeze.
Ati “Uyu munsi, ARCOS binyuze mu mushinga wa SUNCASA, yatanze ibiti n’ubumenyi bukenewe ku buryo bwo kubitera no kubyitaho, kugira ngo abanyeshuri babimenye kandi bakomeze gutera ibiti no kubyitaho.”
Ku banyeshuri, iyi gahunda yabahaye amahirwe yo kurenga ibiganiro byo mu ishuri, bakagira uruhare rutaziguye mu bikorwa bigamije kurengera ibidukikije n’iterambere rirambye.
Diane Uwase, umunyeshuri witabiriye iki gikorwa, yavuze ko iyi gahunda ari amahirwe akomeye ku rubyiruko yo kugira uruhare mu kurengera ibidukikije no gutegurira u Rwanda ahazaza harangwa n’ubutoshye.
Yavuze ko ibi bikorwa bibafasha kurushaho gusobanukirwa ibidukikije, bikanabashishikariza kumva inshingano zabo mu kubungabunga umutungo kamere ku bw’abazabakomokaho.
Iyi gahunda ishimangira ko kubungabunga ibidukikije mu buryo burambye atari inshingano z’inzego za Leta n’imiryango ibirengera gusa, ahubwo ari umuhigo uhuriweho usaba uruhare rwa buri muntu.












Ibitekerezo 0