Ni gikorwa cyatangijwe ku rwego rw’igihugu ku wa 13 Ugushyingo 2026, ku Rwunge rw’Amashuri rwa Mayange mu Karere ka Bugesera.
Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa n’Itumanaho muri I&M Bank Rwanda, Fiona Kamikazi , yavuze ko ubufatanye bw’iyi banki na UNICEF Rwanda bushingiye ku ntego bahuriyeho yo kurengera ibidukikije no guteza imbere imibereho irambye y’abaturage.
Ati “Ubufatanye bwacu na UNICEF Rwanda bushingiye ku ntego duhuriyeho yo guteza imbere kurengera ibidukikije no kubaka ejo hazaza harambye ku baturage bacu. Muri I&M Bank, iterambere rirambye ni inkingi y’ingenzi y’ibyo twiyemeje kandi muri gahunda yacu ya 2024–2026, twihaye intego yo kugira impinduka nziza mu mibereho y’abantu miliyoni ebyiri.”
Kamikazi yagaragaje ko gutera ibi biti ari intambwe ifatika mu gushyira mu bikorwa iyi ntego, ndetse bikerekana umusaruro ushobora kuva mu bufatanye bw’inzego zihuje icyerekezo.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yagaragaje ko abana bakwiye gukura bazi akamaro k’ibiti mu buzima bwabo bwa buri munsi ndetse n’akamaro ko kubibungabunga.
Ati “Aba bana ni bo baganga b’ejo hazaza, ni bo bubatsi b’ejo hazaza. Ni bo bazagira uruhare mu gushyira mu bikorwa Icyerekezo 2050 cy’igihugu cyacu. Ibyo tubakorera byose ni ishoramari mu buzima bwabo, ariko kandi ni n’ishoramari mu hazaza hacu no mu hazaza h’igihugu cyacu.”
Yakomeje ati "Tutongereye imbaraga mu gushora imari muri aba bana, twaba twihemukiye ubwacu. Kandi iryo shoramari ntirigomba kugarukira ku mafaranga dutanga cyangwa ku byumba by’amashuri twubaka gusa, ahubwo rigomba no kugaragarira mu gihe tubagenera n’ibyo tubigisha.”
Umuyobozi Mukuru wa UNICEF mu Rwanda, Lieke van de Wiel, yagaragaje ko ubu bufatanye buri muri gahunda ngari ya UNICEF yo kwizihiza imyaka 40 bamaze bakorana n’u Rwanda kandi ko kubungabunga ibidukikije ari no kubungabunga ubuzima bw’umwana.
Ati “Ni yo mpamvu, mu myaka icumi iri imbere, ubwo tuzaba twizihiza isabukuru y’imyaka 50 UNICEF imaze ikorera mu Rwanda, tuzagaruka hano turebe ibiti twateye uyu munsi, dusarure imbuto zabyo, maze twese twongere twishimane”
I&M Bank Rwanda Plc kandi ifite gahunda yo gufasha abana barenga 9500 bafite ibibazo by’imirire mibi.









Ibitekerezo 0