Yabahye ubumenyi ku kwita kuri piscine harimo kubungabunga ubuziranenge bw’amazi, n’isuku ya piscine muri rusange.
Ni amahugurwa yabaye ku wa 24 Nzeri 2026 yari agamije gufasha abitabiriye kongera ubumenyi ku bikoresho bigezweho bikoreshwa mu bijyanye na piscine, birimo imiti isukura amazi yo muri piscine, gukora amasuku no kubungabunga piscine.
Umuyobozi Ushinzwe ubucuruzi muri Davis & Shirtliff, Ildefonse Bakuramutsa, yavuze ko guhugura abafatanyabikorwa babo ari bumwe mu buryo kurushaho kunoza imikoranire n’abakiliya babo babahugura ku mikoreshereze y’imiti no kubungabunga piscine no kungurana ubumenyi mu rwego rwo kurushaho guha service nziza ababagana.
Ati “Aya mahugurwa tuyakora buri mwaka tugahugura aba bantu kuko ni bo bahorana n’abakiliya ni bo bahora hafi ya piscine n’ibindi. Baba bakeneye kongera kumenya ibicuruzwa byacu, imiti, n’ibindi n’uko bikoreshwa. Tuba dukeneye kandi kumva ibibazo bahura na byo aho bakorera kugira ngo tumenye uko tubafasha n’ibyo dukeneye guhindura mu bikoresho tuzana.”
Abitabiriye aya mahugurwa n’abahanga mu kwigisha abantu kwiga, abatabara ubuzima bw’abarohamye (life guards), ababungabunga piscine, baturutse mu mahoteli atandukanye yo mu gihugu.
Muri aya mahugurwa kandi abitabiriye bahawe umwanya wo kumenya birambuye imikorere ya piscine muri rusange, n’uburyo bwo gupima ingano y’imiti ikoreshwa mu gusukura amazi no kwita kuri piscine.
Hakizimana Jean d’Amour wahuguwe yagaragaje ko uyu mwuga bakora baba bakeneye gukomeza kumenya amakuru mashya ku bikoresho bakoresha ndetse n’uko bikoreshwa.
Ati “Ibintu bya piscine bigendana n’irindi terambere ryose rero hari igihe usanga hari nk’imiti mishya ku isoko cyangwa ibindi bikoresho byiza kurenza ibyo twari dufite kandi nabyo tuba dukeneye kubimenya kugira ngo abakiliya bacu tubahe ibintu byiza.”
Umutoni Rose we yagaragaje ko aya mahugurwa agiye kumufasha kurushaho kwagura ubumenyi mu bijyanye no kubungabunga piscine ndetse no kuyitunganya.
Ati “Natangiye numva ubusanzwe ibi ari umwuga w’abagabo kuko numvaga bisaba imbaraga ariko nyuma yo kubijyamo no kubona amahugurwa nk’aya nagiye ndushaho gusobanukirwa akazi nkora ndetse no kuba nafasha abandi bakeneye izi serivisi cyane ko ubu ari umwuga untunze.”
Davis & Shirtliff ni sosiyete imaze imyaka irenga 80 ikorera mu bihugu bitandukanye bya Afurika, imaze imyaka 22 igeza services z’ingufu n’amazi abagezaho systeme zitunganya amazi akoreshwa mu nganda, amahoteli, ibitaro, amashuri, inzu z’ubucuruzi n’abaturage kugiyi cyabo.
Itanga kandi serivisi z’ingufu zisubira nk’imirasire y’izuba, imashini zikoreshwa mu gufata neza ubusitani, izikoreshwa mukoza imodoka, izikoreshwa mu buhinzi n’ubworozi, imiti n’ibikoreho bya piscine, ibikoresho bikoreshwa mu kuhira.
Davis & Shirtliff yasabye abafatanyabikorwa bayo gukomeza gukoresha ibikoresho byujuje ubuziranenge no gukurikiza amabwiriza ajyanye no kubibungabunga kugira kugira ngo bitange umusaruro mwiza kandi binarambe














Ibitekerezo 0