Iyi gahunda yatangijwe ku wa 13 Ugushyingo 2026, iri mu bikorwa UNICEF yateguye mu kwizihiza imyaka 40 imaze ikorana n'u Rwanda.
Ibiti bizaterwa biteganyijweho kuzajya byera imbuto zunganira imirire y'abana, mu gihe bizanafasha amashuri kugira ibidukikije bibereye imyigire.
Ni gahunda igamije kandi gufasha abanyeshuri gusobanukirwa akamaro ko kubungabunga ibidukikije no kugira uruhare mu guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe.
Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph, yagaragaje ko gutera ibiti by'imbuto mu mashuri bidakwiye kureberwa gusa mu nyungu z'ibiribwa bizatanga, ahubwo ari n'amahirwe yo gufasha abanyeshuri kwiga amasomo ajyanye n'ibidukikije mu buryo bufatika.
Yasobanuye ko ibiti bizakura abanyeshuri babireba, bikazabafasha gusobanukirwa uko byitabwaho n'uko bikura kugeza byereye imbuto.
Ati “Gutera ibiti birenze kuba igikorwa gisanzwe. Mutekereze igihe ibi biti twateye kuri iri shuri bizaba bimaze gukura. Abarimu bashobora kubyifashisha bigisha abanyeshuri uko ibiti bikura, kuva ku biti bito twateye kugeza bibaye ibiti binini byera imbuto.”
Yakomeje agaragaza ko kwita ku biti bizafasha abana kwitoza kugira inshingano no gukunda ibidukikije.
Ati “Bizanaha abanyeshuri amahirwe yo kwiga kwita ku bidukikije. Bazajya bavomera ibyo biti, babikurikirane uko bikura kandi babyiteho kugira ngo bitangirika.Ibyo byose bizabafasha kugira ubumenyi n’ubushobozi birenze ibyo kwita ku giti gusa.”
Umuyobozi Mukuru wa UNICEF mu Rwanda, Lieke van de Wiel, yavuze ko iki gikorwa gifite agaciro karenze gutera ibiti, kuko kigamije gutoza abana umuco wo kwita ku bidukikije bazakomeza no mu gihe bazaba bamaze gukura.
Yagaragaje ko abana bitabiriye iki gikorwa bazakura bibuka uruhare bagize mu gutera ibiti, bikazabashishikariza gukomeza uwo muco.
Ati “Mu myaka icumi iri imbere bazaba barabaye abasore n’inkumi. Icyo gihe bazibuka ko mu buto bwabo ku ishuri aho bize habaye igikorwa cyo gutera ibiti, n’ibindi birori, batangire babone akamaro kabyo ndetse n’icyo nabo bakora ngo uwo muco ukomeze.”
Iyi gahunda ihuza guteza imbere imirire y'abana n'uburezi bushingiye ku kurengera ibidukikije, aho abanyeshuri batazajya bigishwa akamaro k'ibiti mu magambo gusa, ahubwo bazajya banagira uruhare mu kubyitaho.
Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri BPR Bank Rwanda, Patricia Garuka, yavuze ko ubufatanye na UNICEF buri muri gahunda yagutse iyi banki ifite yo gutera ibiti 10.000.
Ati “Mu bijyanye no kurengera ibidukikije, dufite abakiliya dukorana na bo bakora ibikorwa ndetse bakanatanga ibicuruzwa bitangiza ibidukikije. Dufite abakiliya bagera ku 10 bakora ibikorwa bijyanye n’ingufu zisubira, kandi bafite ibicuruzwa bitandukanye bibungabunga ibidukikije.”
Garuka yavuze ko iyi banki ikomeje gushyira imbaraga mu bikorwa by'iterambere rirambye, by'umwihariko ibijyanye no gushyigikira ishoramari ribungabunga ibidukikije.
Ati “Ibi ni ingenzi cyane kuri twe kuko, iyo turebye ku iterambere rirambye n’inshingano banki ifite mu kubahiriza amabwiriza agenga ishoramari ribungabunga ibidukikije (Green Taxonomy), dusanga dusanzwe dufata ingamba zo kuyubahiriza.”
Yashimangiye ko gutoza abana kwita ku biti bakiri bato ari uburyo bwo kubategurira kuzaba abantu bakuru bashyira imbere kurengera ibidukikije.
BPR Bank Rwanda na UNICEF biteze ko ibiti bizaterwa bizagira uruhare mu guteza imbere imirire y'abana, kurengera ibidukikije no gufasha abanyeshuri gukurana ubumenyi n'umuco wo kubibungabunga.












Ibitekerezo 0