Gisèle Precious yashyize umukono ku masezerano yemera ko ari umugore wa Niyonkuru Innocent imbere y’amategeko y’u Rwanda.
Uyu muhango wabereye mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu kuri uyu Gatanu, tariki ya 3 Ukuboza 2021.
Gisèle Precious na Niyonkuru Innocent bahamije isezerano ryabo mu gihe bamaze imyaka isaga irindwi bakundana kuko bamenyanye kuva mu 2014 bakiga mu mashuri yisumbuye.
Aba bombi bahuriye ku kuba baririmba indirimbo zihimbaza Imana; Gisèle Precious ni umuhanzi wigenga mu gihe umugabo we ateranira mu Itorero rya ADEPR Rubona mu Karere ka Rubavu akaba n’umuririmbyi muri Korali Hermon.
Gisèle Precious yatangiye kuririmba akiri umwana. Urugendo rw’ubuhanzi ku giti cye yarutangiye mu 2017. Asengera muri ADEPR Gatenga ndetse umubyeyi we ni pasiteri muri iri torero.
Uyu muhanzikazi azwi cyane mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza imana zirimo “Imbaraga z’amasengesho”, “Urampagije”, “Niwe”, “Inzira zayo”, “Umusaraba” n’izindi.
Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, biteganyijwe ko Gisèle Precious na Niyonkuru Innocent bazaheshwa umugisha imbere y’Imana ku wa 18 Ukuboza 2021, mu Itorero rya ADEPR Gatenga mu Karere ka Kicukiro.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!