Urubuga Metro rwatangaje bamwe mu bantu ukwiye kwirinda gukorana na bo imibonano mpuzabitsina.
Umuntu muturanye
Si byiza kuryamana n’umuntu mubana mu gipangu kimwe. Iyi ni ya nshuti isanzwe muturanye cyane ku buryo isaha n’isaha muba mushobora guhura.
Ikibi cyo kuryamana n’uyu muntu, ni uko muhita mutangira kubaho nk’abakundana, nyamara nta rukundo rudasanzwe muba mukundana. Iyo habayeho igituma mushwana, biba bibi kuko umwe atangira kumva yava aho cyangwa bikarushaho kuba bibi kuko muhura cyane.
Umukoresha wawe
Kuryamana n’umukoresha wawe mbere yo gutangira akazi ni bibi, kuryamana na we nyuma yo kubona akazi byo bikaba agahomamunwa.
Nuramuka uryamanye n’umukoresha wawe, bizatuma abakozi bagenzi bawe bakwibazaho cyane binagutere ipfunwe igihe uri mu bandi. Ikindi kibi ni uko bizakubangamira kuko igihe cyose azajya aba akwifuza si ko wowe uzaba umwifuza.
Ikindi kibi cy’abakoresha muba muhujwe n’akazi. Nta zindi gahunda aba agufitiye, naramuka aguhararutswe mu buriri n’akazi yaguhaye uzakabura.
Umuhungu ukunda kwifotoza aho ari hose
Ushobora kuba wumva ko abahungu bose bakunda kwifotoza nta kibazo cyabo, ariko burya uzitondere gukorana na bo imibonano mpuzabitsina kuko umuntu udatinya kwifotora ari kurya, mu kabari, mu musarani n’ahandi agatinyuka gushyira ayo mafoto ku karubanda, nimuryamana ntazabura gufotora ibyo bihe byiza kandi uko azakoresha ayo mafoto biri mu biganza bye.
Umunsi umwe ashobora kuzayashyira ku mbuga nkoranyambaga utanabikekaga, abana bawe rimwe bakajya bakubaza icyo wabikoreye dore ko amafoto yo kuri internet bitoroshye kuyasiba.
Uwo mwahoze mukundana
Si byiza na gato kongera kuryamana n’umuntu mwahoze mukundana.
Wenda bishobora kubaho ko mwakongera kuryamana inshuro imwe wacitswe, ariko iyo bibaye ubwa kabiri, gatatu, kane biba byatangiye kuzamba.
Umwarimu wawe
Bibaho ko wabona umwarimu wawe ukiri muto, usa neza, uteye neza, ukumva uramukunze.
Hari n’ubwo umwarimu ari we ugukunda, akakubeshyeshya ko azajya aguha amanota menshi ariko agamije ko muryamana.
Umwarimu wawe rero, yaba ari wowe wamukunze cyangwa ari we wagukunze, ntuzigere uryamana na we.

Ibitekerezo 0