Ariko buriya abategura ameza bo baba bazi ibyo bakoze kuko buri mitegurire y’ameza yose iba ifite impamvu yateguwe bijyanye n’ibyo mu gikoni bari butegure.
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibintu byose bikorerwa ku meza guhera ku mitegurire y’ameza, impamvu zabyo, amafunguro aba yagenewe iyo mitegurire y’ameza n’ibindi.
Buri meza ategurwa hashingiwe ku bwoko bw’amafunguro ari butangwe ibizwi nka ‘course meal’.
Course meal zibamo ubwoko butatu bw’ingengenzi n’ubwo bushobora kurenga. Hari ifunguro rya mbere rizwi nka ‘starter cyangwa appetizer’. Ni amafunguro yoroshye kurya aba agizwe n’imigati, potage, icyayi, imitobe y’imbuto z’umwimerere, inyama ariko zoroshye cyane kandi akenshi zikase ari duto cyane, n’ibindi nk’ibyo.
Ifunguro rya kabiri rizwi nka ‘main course’ ni ryo ya mafunguro asanzwe abantu bakunda kurya arimo umuceri, ibirayi, ifiriti, inyama z’amoko yose, amafi, ibijumba, imboga n’ibindi.
Irya gatatu ni ‘dessert’ iba igizwe n’amafunguro yoroshye ndetse aryohereye. Ni ho usanga bateguye imbuto, cake z’amako atandukanye, mousse, n’ibindi bintu biryohereye.
Ibyo ni byo bituma imitegurire y’ameza iba mu buryo butatu bw’ingenzi n’ubwo hashobora kubaho ubundi bwiyongeraho bitewe n’uwateguye.
Ubwa mbere ni ubuzwi nka ‘basic setting’. Ni uburyo busanzwe bw’igihe hari butangwe ifunguro rimwe. Icyo gihe usanga ameza ariho ikanya imwe, isahane, icyuma cyo kumeza, agatambaro ko kwihanaguza (napkin) n’ikirahure cy’amazi, rimwe na rimwe n’ikiyiko.
Ibyo bikorwa muri restaurant zitanga nk’ifunguro rya saa sita abantu baza bakarya bagahita bagenda, cyangwa amafunguro yihuta bisaba ko niba ari nk’ikindi umuntu akeneye agitumiza ukwacyo.
Ubwa kabiri ni ubwitwa ‘informal setting’ aho burangwa n’amakanya abiri, iyo kurisha main course, iya salade, icyuma cyo kumeza, ikiyiko kinini cyo kunywesha isosi, ikirahure cy’amazi n’icya wine ku bari buyitange.
Ibi bikunze gukoresha ahantu bari butange amafunguro ari mu byiciro bibiri cyangwa bitatu.
Ubwa gatutu ni ubwitwa ‘Formal setting’ buba buriho buri kintu cyose umuntu ari bukenere ari kumeza. Buba buriho ibikoresho byinshi ugereranyije n’ubundi buryo bwo gutegura ameza kuko bukoreshwa ahantu bateganya gutanga amafunguro ari mu byiciro bitatu kuzamura.
Aha niho usanga amakanya atatu arimo iyo kurya ifunguro risanzwe, iya salade, ndetse n’iya dessert, hari n’abashyiraho iyo kurisha ifi. Ibyuma byo ku meza bibiri birimo icyo gukoresha ku ifunguro risanzwe, ndetse n’icya salade.
Haba hariho kandi ibiyiko bitatu birimo icyo kunywesha isosi ari nacyo kinini, akayiko gato k’icyayi n’aka dessert. Haba hariho kandi ikirahure cy’amazi, icya wine y’umweru n’icya wine y’umutuku.
Ubundi buryo bujya bukoreshwa ni ubutegurwa ahantu hari amafunguro menshi nka buffet, brunch n’ibindi biza gusaba ko abantu bagenda biyarurira bitewe n’amafunguro ahari.
Icyo gihe usanga ku meza hariho ibikoresho bike nk’isahane nini yo guterekaho izindi sahane zose uri burireho, agatambaro ko kwihanaguza n’ibirahure by’ibyo kunywa.
Ibindi bigendana n’isura restaurant ishaka gutanga, aho zigira uburyo bwihariye bwo kuzinga udutambaro two ku meza, amabara y’ibitambaro by’ameza n’indi mitako ijya ku meza nk’indabo n’ibindi.
Icyo ubu buryo bwose buhuriraho ni uko ibyuma n’ibiyiko bitegurwa mu kuboko kw’iburyo mu gihe amakanya ategurwa mu kuboko kw’ibumoso.
Ibyo biterwa n’uko mu mirire biteganywa ko umuntu arya afashe ikanya mu kuboko kw’ibumoso mu gihe icyuma kiba kiri mu kuboko kw’iburyo.
Amwe mu makosa akunda gukorwa ni gushyira agatambaro ko kwihanaguza mu ijosi. Ni amakosa kuko ubusanzwe iki gitambaro kiba kigomba kujya ku bibero. Mu ijosi uba wiganye abana kuko nibo bambwikwa bavette (bib) kuko baba bataramenya kurira ku meza neza batimennyeho ibiryo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!