Voushercloud yakoze urutonde ishingiye ku bintu bitatu by’ingenzi, birimo umubare w’ibihembo bya Prix Nobel igihugu cyakiriye, igipimo cy’ubwenge (IQ) abaturage bafite ndetse n’urwego rw’uburezi abanyeshuri bariho.
Ibyagendeweho byose ubishyize hamwe, u Buyapani nibwo bwegukanye umwanya wa mbere ku Isi, bukurikirwa n’u Busuwisi, u Bushinwa buza ku mwanya wa gatatu, bukurikirwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buholandi bufata umwanya wa gatanu.
Singapore n’iyo yaje ku mwanya wa nyuma ushyize hamwe ibyagendeweho byose, gusa ugendeye kuri buri kimwe, iza ku mwanya wa mbere mu bihugu bifite abantu bafite igipimo cy’ubwenge kiri hejuru, ndetse no mu bifite abanyeshuri batsinda mu ishuri kuruta abandi. Ariko kubera ko yakiriye ibihembo bike bya Prix Nobel byatumye imanuka iba iya 25.
Amerika niyo yaje ku mwanya wa mbere mu bihugu byakiriye ibihembo byinshi bya Nobel, aho yabonye ibigera kuri 308 kuva yabaho mu 1901. Ibihembo bikubye inshuro zirenga ebyiri iby’u Bwongereza bwaje ku mwanya wa kabiri.
Mu bihugu 25 byose nta na kimwe cya Afurika kirimo. Uretse kandi ibihugu bitatu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabaye iya Kane, Canada yabaye iya cyenda ndetse na Australia yabaye iya 18, ibindi byose ni iby’i Burayi no muri Aziya.
Ibihugu bine byo muri Aziya byaje imbere cyane mu bifite abaturage bafite ibipimo by’ubwenge kiri hejuru ndetse n’abanyeshuri batsinda mu ishuri kuruta abandi gusa bishyirwa hasi n’umubare w’ibihembo byakiriye bya Prix Nobel akenshi bikunda gutangwa n’abashakashatsi bo mu Burengerazuba bw’isi.
Umubare w’abatsindiye ibihembo bya Prix Nobel Vouchercloud yawukuye ku rubuga rwa World Atlas, igipimo cy’ubwenge (IQ) abaturage b’ibihugu bafite yagikuye mu bushakashatsi bwakoze na Lynn na Vanhanen, naho amanota abanyeshuri bagize yavuye mu bushakashatsi bwakozwe mu 2015 na ‘Our World in Data’.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!