Mu kiganiro cya nyuma Rugwabiza yagiranye n’abanyamakuru i Bangui ku wa 25 Ugushyingo 2026, yavuze ko intambwe ikurikiyeho ari ugufasha abahoze ari abarwanyi gusubira mu buzima busanzwe no gutegura uko inzego za Centrafrique zizagenda zihabwa zimwe mu nshingano MINUSCA isanzwe isohoza.
UPC na 3R byasubiye mu masezerano y’amahoro n’ubwiyunge yo mu 2019, nyuma y’amasezerano byagiranye na Guverinoma ya Centrafrique muri Mata 2025 i N’Djamena muri Tchad. Rugwabiza yavuze ko kuva muri Nyakanga 2025 kugeza ku wa 20 Ukwakira 2026, abarwanyi barenga 1900 bo muri iyi mitwe bari bamaze kurambika intwaro.
Yagize ati “Ubu hakenewe kwihutisha gufasha abarambitse intwaro kongera kugira imibereho no gusubira mu buzima busanzwe, kugira ngo bashobore kubugumamo kandi ibyago byo kongera kwishora mu bugizi bwa nabi bigabanyuke.”
Rugwabiza yavuze ko Leta yanageze mu duce yari imaze igihe itageramo. Yatanze urugero rwa Zangba yari imaze imyaka igenzurwa na UPC. Yanagarutse ku matora yo mu 2025 no mu 2026 yabaye mu turere twose uko ari 85, arimo ay’inzego z’ibanze yari abaye bwa mbere kuva mu 1988.
Ati “Centrafrique ngiye gusiga mu mpera z’Ugushyingo 2026 itandukanye n’iyo nasanze muri Mata 2022.”
Yavuze ko abatorewe kuyobora inzego z’ibanze bakwiye guhabwa ubushobozi bwo kuzuza inshingano zabo, kandi ko kwiyongera kw’abagore mu nama z’izo nzego gukwiye kujyana n’uruhare rugaragara mu gufata ibyemezo.
Ku wa 12 Ugushyingo 2026, ibihugu 15 bigize Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano byemeje umwanzuro wongera manda ya MINUSCA kugeza ku wa 15 Ugushyingo 2027. Kurinda abaturage bikomeje kuba inshingano y’ibanze y’ubu butumwa, mu gihe MINUSCA na Guverinoma ya Centrafrique bitegura uko imirimo imwe izagenda ihabwa inzego z’igihugu zifite ubushobozi bwo kuyikomeza.
Rugwabiza yavuze ko uturere two ku mipaka tugikeneye kwitabwaho by’umwihariko. Yagaragaje ko MINUSCA yamaze kuvugurura uko ikorera mu gihugu kugira ngo yibande ku duce dufite ibibazo bikomeye by’umutekano. Yashimangiye ko ubu butumwa bugikeneye ubushobozi bwo kugera vuba aho abaturage bugarijwe, cyane cyane mu duce tugoye kugeramo.
Valentine Rugwabiza yatangiye kuyobora MINUSCA muri Mata 2022. Azasoza manda ye ku wa 30 Ugushyingo 2026, asimburwe na Mohamed Ag Ayoya uzatangira imirimo ku wa 1 Ukuboza.






Ibitekerezo 0