Uyu mugabo w’imyaka 54 yubakiye izina ahanini mu nkuru za politiki, izo kurwanya ruswa, igisirikare n’umutekano wo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ariko uko imyaka yagiye ishira, izina rye ryagiye rirenga itangazamakuru risanzwe, rigera imbere mu bikorwa bya politiki.
Mwenda yize amashuri yisumbuye muri Busoga College Mwiri. Nyuma yagiye kwiga itangazamakuru n’itumanaho muri Kaminuza ya Makerere.
Inkuru ye ya mbere mu kinyamakuru The Monitor yasohotse muri Mutarama 1994, ubwo yari umunyeshuri wo mu mwaka wa mbere wa kaminuza, akora nk’uwimenyereza umwuga. Yaje kuba umukozi uhoraho muri Nzeri 1996.
Icyo gihe The Monitor yari imaze kuba kimwe mu binyamakuru byigenga bikomeye muri Uganda, ikundirwa by’umwihariko kunenga imikorere idahwitse muri Leta no gutangaza amakuru akomeye ya politiki.
Mu 1997, Mwenda na Charles Onyango-Obbo bagejejwe mu rukiko bashinjwa gutangaza amakuru y’ibinyoma. Icyakoze bo bireguye bavuga ko nta cyaha bakoze, ahubwo ko gukurikiranwa kwabo kubangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru.
Inkuru yo mu 1997 yakoze ku Milton Obote wayoboye Uganda, ubwo yari mu buhungiro i Lusaka, yabaye imwe mu zamwubakiye izina. Mu myaka yakurikiyeho, yakomeje kwibanda ku ngingo zirimo uruhare rw’Ingabo za Uganda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ruswa n’imikorere y’inzego z’umutekano.
Mu 2001, ubwo radiyo Monitor FM yashingwaga, Mwenda yatangiye ikiganiro cya politiki yise ‘Andrew Mwenda Live’. Igice cya mbere cyacyo cyatambutse ku wa 5 Werurwe uwo mwaka.
Iki kiganiro cyarakunzwe kubera ko Mwenda yabazaga abanyapolitiki ibibazo bikomeye bitavugwagaho rumwe. Mu bakomeye babyitabiriye harimo Milton Obote na Kenneth Kaunda wayoboye Zambia.
Nyuma y’igihe Mwenda atyariza ubumenyi muri Kaminuza ya Stanford muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasezeye muri Daily Monitor mu 2007, ashinga ikinyamakuru cye, The Independent.

Ibitekerezo bya Mwenda bwamufunguriye amarembo yo kwa Museveni
Mu myaka ya 1990, Muhoozi wari umunyeshuri muri Nottingham University mu Bwongereza yari yanditse inyandiko ku bibazo bya Uganda, iza kuganirwaho mu nama y’abanyeshuri yabereye i Kabale.
Mwenda wari umunyeshuri muri Makerere kandi asanzwe yandika muri The Monitor, yagiye muri iyo nama anenga ku mugaragaro zimwe mu ngingo Muhoozi yari yashyize mu nyandiko ye.
Nyuma yaho, Mwenda yanditse inkuru muri Sunday Monitor ku bitekerezo Muhoozi yari yatanze. Ibyo bigaragaza ko umubano wabo watangiriye mu guhangana mu bitekerezo mbere y’uko ubushuti bwabo ugera ku rwego rw’ubuvandimwe.
Uko imyaka yagiye ishira, ubucuti bwabo bwarushijeho gukomera. Mwenda yagiye agaragara kenshi mu bikorwa bya Muhoozi no mu ngendo yagiriye mu karere.
Mu 2024, ubwo ihuriro PLU (Patriotic League of Uganda) ryashingwaga, Mwenda yari mu bantu barindwi bayishinze. Iri huriro riyobowe na Gen Muhoozi.
Umubano wa Mwenda na Perezida Yoweri Museveni na wo ni umwe mu bidasanzwe muri politiki n’itangazamakuru bya Uganda.
Mwenda akiri muto, yari umwe mu banyamakuru banengaga cyane Leta ya Museveni, by’umwihariko ku birebana ruswa, imicungire y’ubukungu, igisirikare n’ubwisanzure bwa politiki.
Icyakora, nubwo Mwenda yanengaga Perezida Museveni, ntabwo uyu Mukuru w’Igihugu yamufashe nk’umwanzi we, ahubwo yakomeje kumwiyegereza.
Mwenda yavuze ko Museveni yajyaga yitabira ikiganiro cye kuri radiyo, akamutumira mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu, bagasangirira ifunguro, rimwe na rimwe bakagendana mu modoka, ndetse akamuhamagara kuri telefone kugira ngo bajye impaka ku bitekerezo yabaga yatangaje.
Mwenda yavuze ko uko iyo mikoranire yagendaga yiyongera ari na ko yatangiye kubona Museveni mu buryo butandukanye n’uko yamubonaga ubwo yari umunyamakuru muto.
Ariko ibyo ntibivuze ko impaka hagati yabo zarangiye kuko muri Gicurasi 2026, Mwenda yanenze Museveni ku byemezo bimwe bijyanye n’ishoramari rya Leta, anahuza bimwe muri byo n’uko ashaje.
Museveni yamusubije mu nyandiko ndende ati “Mwenda, ndagushimiye kuba watangaje ko nshaje, nta bushobozi mfite bwo gufata icyemezo kizima”. Yanamubwiye ko nubwo ageze mu zabukuru agishoboye kwirwanaho no kurwanira Uganda akoresheje “Bibiliya, AK-47 n’ikaramu”.
Nyuma, Mwenda yasabye imbabazi ku kuba yarahuje ibitekerezo atemeranyaho na Museveni n’izabukuru, ariko avuga ko kuba Perezida yaramusubije mu nyandiko aho gukoresha inzego z’umutekano byamweretse ko hagati yabo hakiri umwanya wo kujya impaka.

Uko yamenyanye na Perezida Kagame
Mu gihe izina rya Mwenda ryari rikomeje kwamamara muri Uganda, yari akomeje gukurikirana cyane ibibera mu Karere k’Ibiyaga Bigari, cyane cyane hagati y’u Rwanda na RDC.
Muri Mata 2004, Mwenda yagiye i Kigali kuganira na Perezida Paul Kagame mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mwenda yaje gusobanura ko iki kiganiro kiri mu bya mbere birebire yagiranye na Perezida Kagame ari wo musingi w’umubano wabo.
Mu kiganiro cyo mu 2024, Mwenda yavuze ko ubwo ikiganiro cyafatwaga amajwi cyari kirangiye, bombi bakomeje kuganira amasaha agera kuri atatu ku Rwanda, Uganda na Afurika.
Uyu munyamakuru yasobanuye ko yasabye Perezida Kagame ko bukeye bakongera kuganira amufata amajwi, arabimwemerera.
Mwenda yagize ati “Nta n’imyenda nari mfite. Rero umunsi wakurikiyeho, nasubiyeho nambaye imyambaro ya siporo, twongera kuganira iminota 10. Nyuma yaho, twagiranye ikindi kiganiro gisanzwe cyamaze amasaha ane.”
Kuva ubwo, Mwenda yakomeje kwandika no kuvuga ku Rwanda, akenshi agaragaza ko ashimishwa n’uburyo Leta y’u Rwanda yubaka inzego, itanga serivisi n’uko Perezida Kagame yateje imbere iki gihugu.
Ku wa 18 Nzeri 2011, umubano wabo wageze ku rundi rwego.
Perezida Kagame yashyize Andrew Mwenda mu Nama Ngishwanama (PAC) igizwe n’abantu bafite ubunararibonye mu nzego zitandukanye, bamugira inama mu bijyanye n’iterambere n’imiyoborere.
Ibiro bya Perezida Kagame byatangaje icyo gihe ko Mwenda yari umwe mu bantu batatu bashya binjiye muri PAC, hamwe na Rod Reynolds na Claver Gatete.
Mwenda yabaye mu Nama Ngishwanama ya Perezida Kagame imyaka irindwi.
Mu myaka yakurikiyeho, Mwenda yagiye agaragara mu bikorwa byari bigamije guhosha amakimbirane hagati ya Uganda n’u Rwanda.
Uyu munyamakuru ni umwe mu bagize itsinda rito ry’abaherekeje Gen Muhoozi mu nzinduko zitandukanye uyu musirikare yagiriye mu Rwanda, zari zigamije gukemura ibibazo byavutse hagati y’ibihugu byombi mu 2019.
No muri iki gihe umubano w’ibihugu byombi umeze neza, iyo Gen Muhoozi agiriye uruzinduko mu Rwanda, Andrew Mwenda aramuherekeza. Bombi baherutse i Kigali muri Nyakanga 2026.








Ibitekerezo 0