Uyu munyamakuru yabwiye IGIHE ko iki cyemezo yagifashe kuko yifuza kubona umwanya wo gukomeza amasomo ye.

Yagize ati “Ntaho ngiye nafashe akaruhuko kugira ngo ndebe ko nakomeza Masters.”

McKenna yari asanzwe akora ikiganiro “Magic Drive” gitambuka kuri Magic FM, kuva ku wa mbere kugeza ku wa Gatanu.

Yari amaze imyaka 10 akorera RBA.

Mbere yo kwerekeza muri RBA, McKenna yamenyekanye cyane kuri Royal FM, aho yakoraga ibiganiro by’imyidagaduro, bimufasha kubaka izina mu itangazamakuru ryo mu Rwanda.

Umunyamakuru Robert Cyubahiro McKenna yari amaze imyaka 10 muri RBA