Niringiyimana wamaze imyaka itatu akora umuhanda wa 7 Km yavugishije abakoresha imbuga nkoranyambaga

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 18 Nyakanga 2019 saa 09:54
Yasuwe :
0 0

Umusore witwa Niringiyimana Emmanuel w’imyaka 23 y’amavuko, yavugishije benshi mu bakoresha imbuga nkoranyamabaga nyuma y’igikorwa kidasanzwe cyo gukora umuhanda ureshya na Kilometero zirindwi (7Km) wenyine ari nawe ubyibwirije.

Inkuru y’uyu musore wo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi yabaye kimomo mu bakoresha imbuga nkoranyambaga guhera kuri uyu wa Gatatu nyuma yo gutangazwa na TV1, abaturanyi bemeza ko uwo muhanda yawukoze wenyine.

Umwe mu baturanyi be wo mu Mudugudu wa Gisovu, Akagari ka Nkotu yavuze ko ‘yatangiye kuwukora ahereye mu Kagari ka Mwendo akomereza hano bamwe bakamwita umurwayi wo mu mutwe’.

Nyuma y’iki gikorwa yakoze bamwita umurwayi, ubu benshi bavuga ko kidasanzwe kubera umuhate n’ubwitange yagaragaje mu gukora uyu muhanda nta muntu umufashije cyangwa uwukozeho umuganda.

Muri iyo nkuru Niringiyimana agaragara akora uwo muhanda yifashishije isuka. Avuga ko igitekerezo cyo kuwukora cyamujemo mu 2016 ubwo yarimo ahinga akabona abantu bagenda babangamirwa n’ibihuru.

Ati “Nari naje guhinga mbona igihuru gitangira abahetsi barimo batambuka bigatuma bahagwa, icyo gihuru ntangira kugitema, umuhanda ntangira kuwukora gutyo.”

Uyu musore avuga ko yaheraga saa moya za mu gitondo, saa tanu akajya kuruhuka akongera kugaruka saa cyenda kugera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Nyuma y’uko amashusho y’uyu musore atangiye gukwirakwiza ku mbuga nkoranyamvaga, benshi mu bazikoresha bavuga ko ubuyobozi bukwiye kumugenera ishimwe.

Nyuma Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yaje gusubiza ko igiye koherezayo itsinda ry’abayihagarariye, abakozi b’Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA) n’ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bagasuzuma uburyo yafashwa.

Iti “Ejo [ku wa kane] hategenyijwe igikorwa cyo gusura [aho Niringiyimana atuye] kugira ngo risesengure ubufasha bushoboka kuri iki gikorwa yibwirije.”

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kuvuga byinshi kuri iki gikorwa cya Niringiyimana gitangaje, bavuga ko ari umusanzu ukomeye yatanze mu kubaka igihugu.

Uwitwa Rwahigi Mathew yagize ati “Uru ni urugero rwiza rwo kugera ku ntego, ibi yabikoze buri munsi mu gihe cy’imyaka itatu. Ntabwo wakemura buri kibazo ariko wakora ibiri mu bushobozi bwawe ukabona ibitangaza.”

Uwitwa Turasenga François Xavier yagize ati “Twese abanyarwanda twemere rwose uyu musore Emmanuel araduhize bikomeye! Ubu ni ubudashyikirwa butagira akagero! Akwiye gushimwa na buri wese.”

Guillaume Rutembesa ati “Hari abavuga ‘tuzarwubaka’ mu magambo, hari n’abashyira mu bikorwa, hari n’abarwubaka ari uko agashahara kageze kuri konti ariko uyu musore we ntasanzwe.”

Uwitwa Kubana Egide yagize ati “Mbega umusore we! Uyu ni indashyikirwa pe! Numvaga utuntu tunzamuka umubiri wose kabisa. Akwiriye umudari ubu ni ubutore pe!”

Uwitwa Gatera Edmond yagize ati “U Rwanda rukeneye urubyiruko nk’uru. Gukunda igihugu ntabwo bisaba amafaranga menshi, umutima ukunda igihugu wakora ibitangaza.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza