00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Menya impamvu ushobora kumva ushaka kuruma umukunzi wawe

Yanditswe na Migabo Panthera
Kuya 8 May 2026 saa 10:35
Yasuwe :

Niba ujya wumva ushaka kwihumuriza umukunzi wawe cyane, kumuruma cyangwa kumukandagura nk’ukanda voka iteze, nturi wenyine.

Abantu benshi bagira ibi byiyumvo iyo bari kumwe n’umuntu bakunda cyane, yaba umukunzi wabo, inshuti yabo, umwana wabo cyangwa undi muntu wa hafi.

Ibi ntabwo biterwa n’uburwayi bwo mu mutwe cyangwa ikindi kibazo, ahubwo biterwa n’imikorere y’ubwonko. Ni byo siyansi yita “cute aggression," ariko abashakashatsi babyita “dimorphous expression."

Muri make iyo ufite amarangamutima menshi, umubiri wawe usohora umusemburo mwinshi wa dopamine. Ubwonko bwawe bugorwa no gushyira uwo musemburo ku murongo hakabaho icyo twakwita circuit nto. Ubwo rero mu rwego rwo gusubiza ibintu ku murongo, ubwonko bwawe busohora umusemburo wa adrenaline utera uburakari.

Kwivanga kw’iyo misemburo ni byo bituma ureba umwana w’uruhinja ukumva wamuruma cyangwa ukamukanda amatama.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages