Yibuka ko se yitwaga Harerimana Ezekiya akaba yarakoraga akazi ko kubaka, nyina akitwa Nyiraminani Venansiya ariko we akaba yarapfuye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Harerimana yibuka kandi musaza we umukurikira witwa Hafasha banitaga Kazungu, ndetse akibuka ko bari batuye ku i Kigali ku Muhima hafi yo kwa Kabuga.
Ati ‘‘Icyo nibuka ni igiti kinini cyari kiri hafi y’iwacu cy’inturusu, kandi nkibuka ko no hafi aho hari ruhurura yacaga mo amazi menshi, kandi nkibuka ko musaza wanjye bamwitaga Hafasha Kazungu, kandi nkibuka ko nubwo najyaga ku ishuri ntabwo nakoraga urugendo rurerure habaga ari hafi, hafi yo kwa Kabuga, kuko ni na ho twanyuraga tujya gusenga.’’
Harerimana Emeritha yaburanye n’umuryango we yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza, ku kigo cyari inyuma yo kwa Kabuga. Yibuka kandi ko basengeraga mu badivantisiti.
Yibuka ko mama we akimara gupfa, haje umukobwa witwa Mukamana bakabana, akaba yaramubonaga kwa Nyirakuru i Gitarama. Yibuka kandi ko uwo Mukamana yasubiye i Gitarama ajyanye na musaza we Kazungu, bakaba baherukana ubwo.
Ati ‘‘Uwo Mukamana yaraje turabana, hashize igihe afata musaza wanjye amujyana kwa nyogokuru i Gitarama. Ubwo nibwo hashize iminsi, Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye turagenda njyana na papa gusa. […] Twageze ahantu papa ararwara araremba, ageze aho yitaba Imana.’’
Harerimana kandi avuga ko icyo umuryango we wamwibukiraho uramutse ukiriho, ari agasununu afite ku munwa wo hejuru. Ufite amakuru yamufasha kubona umuryango we, wayatanga kuri 0783832747, kuri 0791434431 cyangwa kuri 0783832431.





Ibitekerezo 0