Ni umugabo w’ibigwi, amateka n’ibikorwa bihamya ubushobozi ntashidikanywaho bwo kuba umuyobozi mwiza w’iyi minisiteri.
Habarwa Abaminisitiri 22 mu nshuro 22 MINAFFET ihawe abayobozi, kuko hari uwigeze kuyiyobora inshuro ebyiri mu bihe bitandukanye. Muri aba 21 bose, buri umwe afite ibyo yihariye, ariko Sezibera Richard abikomatanya byose.
Kuvuga indimi nyinshi zikoreshwa muri dipolomasi
Kimwe mu birebwa ku kuyobora iyi Minisiteri, ni ukuba uyihabwa agomba kuba azi nibura indimi ebyiri mpuzamahanga zikoreshwa cyane mu bubanyi n’amahanga, ari zo Igifaransa n’Icyongereza.
Izi ndimi zikenewe zombi mu ruhando mpuzamahanga, hafatiwe ku miryango u Rwanda rubarizwamo, runafitemo inshingano.
Ku rutonde rurambuye, muri 21 bose bayoboye MINAFFET, 16 nibo bari bujuje iyi ngingo, Dr Sezibera akaba umwe muri bo. Naho mu Baminisitiri icyenda bayiyoboye nyuma ya Jenoside, umwe wenyine niwe utarakoreshaga ururimi rw’Igifaransa.
Yabaye umusirikare mukuru (Senior Military Officer)
Kuba Dr Sezibera Richard yarabaye umusirikare wo ku rwego rwa Majoro kuva mu 1993, nabyo ubwabyo ni irindi shuri rimwongerera ubushishozi, kureba kure, gufata ibyemezo no gukorera hamwe.
Kuva u Rwanda rwaba Repubulika rugatangira kugira abaminisitiri, Dr Sezibera Richard, abaye umusirikare wa Kabiri uyoboye MINAFFET, uwaherukaga ni Colonel Aloys Nsekalije, hagati ya 1973 - 1979.
Amashuri ya Gisirikare Dr Sezibera yanyuzemo amenshi ni ayo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri leta zitandukanye nka Rhode Island, California, Florida n’ahandi.
Ni umwe mu ba Minisitiri icyenda ba MINAFFET babaye ba Ambasaderi
Amb. Dr Richard Sezibera yahagarariye u Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Argentine, Mexique na Brésil.
Guhagararira igihugu mu mahanga byongerera umuntu ubuhanga n’inararibonye muri politiki mpuzamahanga, dipolomasi n’imibanire y’ibihugu.
Ni umwe mu baminisitiri umunani ba MINAFFET bafite intera ya Docteur
Mu bayoboye MINAFFET bose, abaminisitiri umunani bari ku rwego rwa Docteur, yaba PhD cyangwa se Docteur usanzwe. Amb. Dr Richard Sezibera nawe akaba ari Umuganga wabyigiye.
Amb. Dr Sezibera yabaye Visi-Perezida w’Inama Rusange ya OMS, yabaye kandi Perezida wa Komite Nyafurika ya OMS. Yabaye mu nzego z’ubuyobozi z’Ihuriro Mpuzamahanga rishinzwe inkingo, GAVI (Global Alliance for Vaccine).
Mu gihugu imbere, ni umwe mu bagize urugaga rw’abaganga.
Umwe mu ba Minisitiri ba MINAFFET babaye abajyanama ba Perezida wa Repubulika
Bamwe mu babaye abaminisitiri ba MINAFFET, banabaye abajyanama bihariye b’umukuru w’igihugu. Ku ruhande rwe nk’Umujyanama, Dr Sezibera we yabaye Intumwa yihariye (Special Envoy) ya Perezida Kagame mu Karere k’Ibiyaga bigari.
Yakoze akazi k’Ubuvugizi bwa Leta
Mu gihe MINAFFET ari nayo ifite ubuvugizi bwa Leta mu Rwanda, izi nshingano si nshya kuri Dr Sezibera kuko igihe yari intumwa yihariye ya Perezida Kagame, u Rwanda rwagabwagaho ibitero byinshi binyuze mu itangazamakuru, dipolomasi n’ububanyi n’amahanga, ku bw’intambara zo muri RDC n’imibanire n’ibihugu bituranyi.
Icyo gihe, Dr Sezibera ni we wumvikanaga cyane mu ruhando mpuzamahanga no mu bitangazamakuru mpuzamahanga asobanura ibyabazwaga u Rwanda, akosora ibyabaga byagoramishijwe n’abahindanyaga isura y’igihugu, kandi byose akabikora mu buhanga n’ubushishozi bwimbitse.
Yabaye Depite, Senateri n’Umuyobozi hanze y’igihugu
Mu zindi nshingano yagize, Amb. Dr Sezibera Richard yabaye umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, kuva mu 1995 kugeza mu 1999. Kuva mu 2016 yari umusenateri.
Dr Richard Sezibera yabaye kandi Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, kuva mu 2011 kugeza mu 2016.
Ni umwe mu bandi umunani bayoboye MINAFFET barayoboye n’izindi Minisiteri.
Mu gihe Abaminisitiri umunani bayoboye MINAFFET, bafite izindi Minisiteri bigeze kuyobora, Dr Sezibera Richard ni umwe muri bo, kuko yayoboye Minisiteri y’Ubuzima kuva mu 2008 kugeza mu 2011.
Biragaragara ko mu bigwi binyuranye bamwe mu ba Minisitiri bayoboye MINAFFET bari bafite buri umwe ku giti cye, Dr sezibera Richard we abifite bikomatanyije.
Dr Richard Sezibera ni umugabo w’igikwerere wavutse ku wa 05 Kamena 1964, arubatse, afite abana batanu.
Urutonde rw’abaminisitiri 21 bayoboye MINAFFET mu nshuro 22
1. Rusingizandekwe Otto: 1961–1962
2. Habamenshi Callixte: 1962 - 1963
3. Amb. Mpakaniye Lazare: 1963–1965
4. Bagaragaza Thaddée: 1965–1969
5. Dr Nsanzimana Sylvestre: 1969–1971
6. Gashonga Deogratias: 1971–1972
7. Munyaneza Augustin: 1972–1973
8. Col. Nsekalije Aloys : 1973–1979
9. Amb. Ngarukiyintwali François : 1979–1989
10. Dr Bizimungu Casimir: 1989–1992
11. Ngulinzira Boniface: 1992–1993
12. Amb. Dr Gasana Anastase: 1993–1994
13. Bicamumpaka Jérôme : Mata 1994 – Nyakanga 1994
14. Amb. Dr Jean Marie Ndagijimana: Nyakanga 1994 – Ugushyingo 1994.
15. Amb. Dr Gasana Anastase: 1994 – 1999
16. Amb. Amri Sued: 1999 (Amezi make)
17. Dr. Iyamuremye Augustin: 1999-2000
18. Al Hajj Andre Habib Bumaya: 2000-2002
19. Amb. Dr Charles Muligande: 15 Ugushyingo 2002 – 08 Werurwe 2008
20. Amb. Rosemary Museminali: 08 Werurwe 2008 – 04 Ukuboza 2009
21. Louise Mushikiwabo: 04 Ukuboza 2009 – 18 Ukwakira 2018
22. Amb. Dr Richard Sezibera: Kuva ku wa 18 Ukwakira 2018 -
Amafoto: Village Urugwiro



















TANGA IGITEKEREZO