Ku wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2026, Coach Gael yifashishije imbuga nkoranyambaga ze agaragaza umusaruro wa mbere w'ubuhinzi bwe, anatangaza ko afite gahunda yo kurushaho kwagura ibikorwa bye muri uru rwego.
Ati “[Ni] umusaruro wanjye wa mbere. Intangiriro nto, ibintu bitubutse imbere.”
Ubu butumwa yabuherekeje amashusho agaragaza umurima wa Cocombre zeze, ari kumwe n'abamufasha muri ibi bikorwa, barimo murumuna we Kenny Mugarura n'abandi.
Nubwo uyu munyemari yatangiye gushora imari mu buhinzi, abakurikiranira hafi umuziki nyarwanda bakomeje kwibaza ahazaza h'inzu ye ifasha abahanzi ya 1:55 AM Ltd, nyuma y'uko itandukanye na bamwe mu bahanzi bakomeye bakoranaga, barimo Kenny Sol, Element na Ross Kana.
Ni mu gihe kandi amasezerano iyi nzu yari ifitanye na Bruce Melodie yarangiye, ariko ibiganiro byo kuyavugurura bikaba bigikomeje, nk'uko impande zombi zibitangaza.
Kuri ubu, mu banyamuziki bakorana na 1:55 AM Ltd hasigayemo Producer Kompressor.
Icyakora, Coach Gael aherutse gutangaza ko afite gahunda yo kwibanda ku kuzamura impano z'abahanzi bakiri bato, binyuze mu mushinga mushya yise ‘1:55 AM Academy’.
Nubwo amakuru arambuye kuri uyu mushinga ataratangazwa, mu bahanzi bakizamuka bivugwa ko batekerejweho harimo Bel, Mwiza, Khire, Laco, Dice The Prince, Jero, Gihanga, Holidey, Badman Quba na Nillan.







Ibitekerezo 0