Aba bombi bari mu bashakashatsi 87 batoranyijwe ku wa 5 Ugushyingo 2026 gusa bikaba biteganyijwe ko bazatangira inshingano zabo ku wa 1 Mutarama 2026.
Prof. Eugénie Kayitesi yigisha muri Kaminuza ya Pretoria muri Afurika y’Epfo, aho akora ubushakashatsi mu bijyanye n’ubumenyi bw’ibiribwa n’imirire.
Ubushakashatsi bwe bwibanda ku buryo ibihingwa gakondo byo muri Afurika bidakunze kwitabwaho byatunganywa bikavamo ibiribwa bifite intungamubiri, bigafasha kurwanya imirire mibi n’ibura ry’ibiribwa.
Yabwiye The New Times ko gutorwa kwe bishimangira intego afite yo kugaragaza ko ubumenyi gakondo bufatanyijwe n’ubushakashatsi bwa siyansi bishobora kwifashishwa mu gukemura ibibazo by’imirire muri Afurika.
Kayitesi wize muri Kaminuza y’u Rwanda, yahawe ibihembo birimo OWSD-Elsevier Foundation Award mu 2023 na Rwanda Women in Science Award mu 2022.
Ku rundi ruhande, Prof. Léon Mutesa ni umwarimu n’umuyobozi w’Ikigo cy’Ubushakashatsi ku Turemangingo n’Ingirabuzima Fatizo (Centre for Human Genetics and Genomics) muri Kaminuza y’u Rwanda.
Mu 2006 yagize uruhare mu gushinga ikigo cy’u Rwanda cy’ubushakashatsi ku turemangingo ndangasano, kikaba ari icyo cya mbere muri Afurika y’Iburasirazuba.
Ubushakashatsi bwe bwibanda ku ihinduka ry’uturemangingo ndangasano n’uburyo ingaruka z’ihungabana zishobora kugira aho zihurira n’ibisekuru bikurikirana, by’umwihariko ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ababakomokaho.
Mu 2024 yahawe igihembo cya HUGO African Prize kubera uruhare rwe mu guteza imbere ubushakashatsi ku turemangingo ndangasano. Iki gihembo gihabwa umunyafurika umwe wakoze ubushakashatsi bw’indashyikirwa ku isi.
Abahanga b’Abanyarwanda bamaze gutorerwa TWAS bageze kuri bane, barimo Prof. Romain Murenzi watowe mu 2005 na Prof. Agnès Binagwaho watowe mu 2021.
Mu bahanga 87 bashya, 29 ni abagore, ni mu gihe 77 bakomoka mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
TWAS izaba ifite abanyamuryango 1.510 bakora ubushakashatsi mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, ubuhinzi, imirire n’ikoranabuhanga.







Ibitekerezo 0