Gahunda yo kumusezeraho igaragaza ko ku mugoroba wo ku wa 23 Ukwakira hazaba igitaramo cyo kwizihiza ubuzima bwe no kuzirikana uruhare yagize mu iterambere ry’umuziki nyarwanda.

Biteganyijwe ko ku wa 24 Ukwakira 2026 ari bwo azaherekezwa mu cyubahiro, agashyingurwa mu irimbi rya Rusororo.

Nyiranyamibwa Souzanne witabye Imana ku wa 16 Ukwakira 2026, yari umwe mu bahanzi b’inararibonye mu muziki nyarwanda, akaba yaramenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Telefone ko ititaba’ na ‘Ni muberwe bakobwa’.

Yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki gakondo, ndetse aba umwe mu bashinze Itorero Isamaza, ryamenyekanye mu ndirimbo zagize uruhare mu gushyigikira urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Uyu muhanzi yanyuze mu buzima bw’ubuhunzi nyuma yo kuva mu Rwanda mu 1973, ahunze itotezwa ryakorerwaga Abatutsi. Yahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mbere yo gukomereza mu Bubiligi.

Nubwo yamaze imyaka myinshi mu mahanga, Nyiranyamibwa Souzanne yakundaga kugaragaza ko nta gihugu yigeze akunda kurusha u Rwanda. Ibyo byatumye afata icyemezo cyo gutaha mu gihugu cye kugira ngo abe ari ho asazira.

Nyiranyamibwa Souzanne yavukaga mu muryango w’abana icyenda, akaba yari umubyeyi w’abana bane.

Uretse indirimbo gakondo, Nyiranyamibwa Souzanne yagize uruhare mu ndirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu ndirimbo ze zizwi harimo ‘Ese mbaze nde?’, igaragaza intimba yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingaruka yasigiye Abanyarwanda.

Souzanne Nyiranyamibwa agiye gusezerwaho bwa nyuma
Hateguwe umugoroba wo gutaramira Nyiranyamibwa Souzanne uherutse kwitaba Imana