{ Umuhanzi Ruhumuriza James azwi ku izina rya King James. Aririmba mu njyana zitandukanye arizo : R&B, POP, ZOUK n’izindi nyinshi ndetse akaba asengera no mu idini ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi. }
Nyuma y’aho arangirije amashuri yisumbuye mu kigo cya APE Rugunga mu mujyi wa Kigali, ubu King James arabarizwa muri Mount Kenya University mu ishami rya 'Mass Communication'.
Ubwo yaganiraga na IGIHE.com, uyu muhanzi yatangaje ko ibyo ntacyo bizahungabanya ku muziki we, cyane ko akiri no mu mujyi wa Kigali, kandi ko amasomo yiga atamufata umwanya munini bikaba byatuma adashobora gukora umuziki we neza.
Ku bijyanye no kuba yakora umuziki uri ku rwego mpuzamahanga, uyu muhanzi agira ati: “Ndabiteganya ndetse bitari kera muri uyu mwaka wa 2012”.
Uyu muhanzi kandi avuga ko kugeza ubu nta mukunzi afite, ati: “ Ibyo ni ibintu ngomba kwitondera."
Mu bantu King James akunda cyangwa se yemera mu buzima bwe busanzwe harimo umutoza José Mourinho w'ikipe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne, ariko akongeraho ati: “ubundi jye nta kipe mfana.”
Mu biribwa, King James ati "Nkunda ibijumba"
Akomeza agira ati: “ubundi njye nikundira kurya ibijumba bitogosheje, uramutse ubinyakirije nakwishima cyane”.
Abajijwe uko akunda kwambara, yasubije muri aya magambo: “ Jyewe akenshi nkunda kwambara imyenda inyegereye, rwose sinkunda imyenda imbaho minini.”
Uyu muhanzi ukunzwe cyane mu ruhando rwa muzika hano mu Rwanda atangaza ko yemera uburyo umuhanzi Brandy aririmba.
King James yasoje atubwira ko ataratangira kuririmba yikundiraga gukina umupira w’amaguru. Ubu umwanya wa siporo ukaba waratwawe na gahunda z’umuziki.
Twabamenyesha ko King James, yongeye gutorerwa kujya mu bazahatanira ibihembo bya Salax Awards bizatangwa ku nshuro ya gatatu mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka.

Ibitekerezo 0