{Kamanzi Yves w’imyaka 23 uzwi nka Kays na Rukundo Jules w’imyaka 25 uzwi nka YB nibo basore bagize itsinda bise Passen rikora injyana ya Hip Hop, naryo rikaba rije mu ruhando rw’abanyamuzika mu Rwanda kugira ngo rikomeze urwego rwo gushimisha no kunezeza Abanyarwanda binyuze muri muzika.}

YB na Kays bagize Passen
YB na Kays bagize Passen

Nubwo Passen imaze amezi 5 ishinzwe, aba basore babiri bo bari bamaze igihe mu muziki kandi bakorana bya hafi nubwo batakundaga kwigaragaza cyane ngo kubera amasomo, gusa bajyaga bagaragara mu bitaramo bimwe na bimwe nk’ibyo muri Kaminuza y’u Rwanda – Ishami rya Huye aho bakoze ibitaramo inshuro nyinshi, ahandi muri Kist aho Kays yigaga, mu birori byo mu Mujyi wa Kigali, i Nyamata n'ahandi hatandukanye.

Kayz yagize ati: "Ntibyari byoroshye ko twabasha guhuza umuziki njyewe ndi kwigira i Kigali na YB we ari i Ruhande. Nubwo nagerageje gukorana umuziki wanjye na Engeneer Umusaza Kibuza, nari mbizi neza ko igihe kizagera nkasubirana na YB tugakorana umuziki."

Aba basore bombi bakaba barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza umwaka ushize, Kays muri Environmental Chemistry mu cyahoze ari KIST naho YB we arangije muri Social Work mu cyahoze Kaminuza nkuru y'u Rwanda.

Bamaze gushyira ahagaragara indizimbo ebyiri ndetse imwe iheruka muri zo yitwa "Va ku Butaka" bakaba barahise bayikorera amashusho.

Amashusho y’indirimbo nsha “Va ku butaka” niyo bari kwibandaho mu kwigaragaza cyane dore ko ikiri nshya kandi ikaba ikoranywe ubuhanga.

Passen imaze igihe ikorerwa indirimbo na producer Trackslayer umaze iminsi mike yimukiye muri studio ya Infinity Records, barizera ko ubushobozi bwabo buzatuma bazamuka bagatera imbere dore ko ngo baniteze kuzabona abafana benshi kuko injyana yabo ikunzwe na benshi nubwo bumva bifuza gukora Hip Hop itandukanye n'iy'abandi baraperi basanzwe mu Rwanda.

Jules yagize ati: "Mbere yo kwinjira bigaragara muri uru ruhando rwa muzika nyarwanda, twabanje kureba ibyo Abanyarwanda ndetse no hanze yarwo babuze muri muzika nyarwanda, twifuza kukibaha ari yo mpamvu twifuje kujya duhuza ubuhanga butandukanye muri buri ndirimbo zacu. Ubwo buhanga ni ukuririmba mu ndimi ebyiri ndetse gushyiramo imiririmbire y'ubuhanga dore ko dufite umukobwa uzi guhogoza witwa Favour."

Passen ibarizwa mu mujyi wa Kigali, ivuga ko ubu igikurikiyeho ari ugukora cyane kugira ngo igaragare mu bikorwa bya muzika bitandukanye.

Ushatse kuyikurikirana wasura urukuta rwabo rwa facebook ugakanda like kuri www.facebook.com/officialpassen

{{Indirimbo {Va ku butaka} mu mashusho:}}