Ni yo kipe y’abatarabigize umwuga yitabiriye Igikombe cy’Isi cy’Amakipe kiri kubera muri Amerika. Ihagarariye Umugabane wa Océanie.
Bluetooth ikomora izina ku mwami wa Denmark, King Harald “Bluetooth” Gormsson kubera uruhare rwe mu kunga abantu
Mu bihe by’impeshyi uburebure bw’umunara wa Eiffel mu Bufaransa buriyongera
Indimu zifitemo isukari nyinshi kurusha inkeri
Turi ku wa 11 Nyakanga 2026. Ni umunsi wa 192 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 173 ngo uyu mwaka ugere ku musozo. Ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abaturage no gukemura ibibazo bafite. Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka 1922: Mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta ya California hafunguwe “The Hollywood Bowl”, ahantu hadatwikiriye hakira ibiramo bikomeye. 1977: Martin Luther King Jr. wari umaze imyaka icyenda yishwe, yagenewe umudari wo guharanira ubwisanzure na Perezida Jimmy Carter. 2010: Abarwanyi ba Al-Shabaab bagabye ibitero by’ubwiyahuzi i Kampala muri Uganda, bica abantu 74 abandi 85 barakomeretswa. 2010: Espagne yegukanye Igikombe cy’Isi itsinze u Buholandi igitego 1-0 i Johannesburg muri Afurika y’Epfo. Mu muziki 2010: Mu bitero by’ubwiyahuzi byagabwe muri Uganda kuri uyu munsi, harimo n’icyagabwe ahitwa Kyadondo Rugby Club i Kampala muri Uganda, mu gihe umuhanzi Bebe Cool yari ari kuhakorera igitaramo. Abavutse 1974: Havutse Jean Marie Ntagwabira, warwanye urugamba rwo kubohora igihugu akanaba umunyabigwi mu mupira w’amaguru. 1995: Havutse Tems, Umunya-Nigeria umaze kubaka izina mu muziki w’Isi. 2002: Amad Diallo, umunya-Côte d’Ivoire ukinira Manchester United. Abapfuye 2007: Hapfuye Lady Bird Johnson wabaye umugore wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lyndon Baines Johnson. 2007: Hapfuye Alfonso López Michelsen wayoboye Colombia.
Turi ku wa 11 Nyakanga 2026.
Ni umunsi wa 192 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 173 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abaturage no gukemura ibibazo bafite.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1922: Mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta ya California hafunguwe “The Hollywood Bowl”, ahantu hadatwikiriye hakira ibiramo bikomeye.
1977: Martin Luther King Jr. wari umaze imyaka icyenda yishwe, yagenewe umudari wo guharanira ubwisanzure na Perezida Jimmy Carter.
2010: Abarwanyi ba Al-Shabaab bagabye ibitero by’ubwiyahuzi i Kampala muri Uganda, bica abantu 74 abandi 85 barakomeretswa.
2010: Espagne yegukanye Igikombe cy’Isi itsinze u Buholandi igitego 1-0 i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.
Mu muziki
2010: Mu bitero by’ubwiyahuzi byagabwe muri Uganda kuri uyu munsi, harimo n’icyagabwe ahitwa Kyadondo Rugby Club i Kampala muri Uganda, mu gihe umuhanzi Bebe Cool yari ari kuhakorera igitaramo.
Abavutse
1974: Havutse Jean Marie Ntagwabira, warwanye urugamba rwo kubohora igihugu akanaba umunyabigwi mu mupira w’amaguru.
1995: Havutse Tems, Umunya-Nigeria umaze kubaka izina mu muziki w’Isi.
2002: Amad Diallo, umunya-Côte d’Ivoire ukinira Manchester United.
Abapfuye
2007: Hapfuye Lady Bird Johnson wabaye umugore wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lyndon Baines Johnson.
2007: Hapfuye Alfonso López Michelsen wayoboye Colombia.
Facebook