Abanyarwanda bari mu gisirikare cya Uganda, nibo bakoraga ubwo bukangurambaga bashaka abandi bakiri bato, bakabinjiza mu ngabo. We na bagenzi be, binjiye mu Ngabo za Uganda bigizwemo uruhare na Cpt Kayitare Vedaste.
Ati “Kayitare hari abana bandi bari baziranye na we, baraje batujyana iwe Kololo, ahantu yabaga. Tujyayo tuganira n’abana b’abasirikare twiganaga bari baradutanze kujyamo, ‘Bati se murakora iki namwe mwagiye mu gisirikare?’, tuti ‘Umuntu se ajya he abijyamo ate?’’ Bati ‘‘Mwebwe Ejo muzaze duhurire ahantu’.”
Aho hantu we na bagenzi be barahagiye, bamara iminsi ibiri batarabona ubakira, ariko ku munsi wa gatatu, nibwo babonye umuntu ubajyana mu myitozo ya gisirikare.
Ati “Umunsi wa Gatatu rero baraza baradutwara, batujyana mu myitozo aho badutorezaga, turagenda dusanga yo na none abana b’Abanyarwanda b’abasirikare, baratwakiriye tubaye aho dutangiye imyitozo, badushyize mu bandi baradutoje, ubwo hari ahantu bitaga mu Lubili, baza kudukura aho batujyana Mbarara tujya mu myitozo, dukora imyitozo kugeza dusoje.”
Iminsi ye ya mbere mu gisirikare cya Uganda, Col (Rtd) Mugisha yakoreye muri Batayo ya 41 yari iri Gulu, ahava ajyanwa mu gace ka West Nile, nyuma ajya ahitwa Mubende. Ati “Ni ho naje nturuka twambuka tuza gutera ku itariki ya 1 y’Ukwezi kwa 10 mu 1990.”
Umwanzuro wo gufata iya mbere akajya ku rugamba ushingira ahanini ku buzima bubi bw’ubuhunzi, we n’umuryango we babayemo imyaka myinshi.
Ati “Twabayeho nabi twifuza igihugu cyacu, ababyeyi bakakidukundisha, ariko cyane cyane gutotezwa byatumaga buri gihe uvuga uti ‘‘Icyampa amahoro ni uwanjyana mu gihugi cyanjye.’’ Njya nibuka inkubiri yo mu 1982 birukana Abanyarwanda, icyo gihe nari umwana muto nibwo nari nkijya mu mwaka wa Mbere w’Amashuri yisumbuye, birukana ababyeyi banjye bari batuye ahantu mu gice cyo muri Mbarara muri Uganda.”
“Barabirukana bahungira mu Rwanda, bati ‘‘Musubire iwanyu mu Rwanda’’, njye ndi mu Mashuri Yisumbuye, njya kumva numva ngo abantu barahunze. Icyo kintu cyankozeho, icyo gihe ibiruhuko byarageraga ntitunatahe. HCR ikadufata ikatujyana.”
Usibye ibyo byose, asobanura ko ababyeyi be, yakuze bamubwira ko u Rwanda ari igihugu cyiza, bakamukundisha umuco wacyo, bakanamubwira uburyo Ababiligi bagize uruhare rukomeye mu kuryanisha Abanyarwanda.
Ati “PARMEHUTU bajyaga bayitubwira na yo. Ko yabatwikiye, yabatemye, n’Ababiligi. N’ugize nabi yabaga ari Umubiligi, n’inka yakwica indi bakayita Umubiligi. Byari byarabababaje.”
Iminsi ya mbere muri NRA n’uburyo yahuye na Fred Gisa Rwigema
Col (Rtd) Vincent Mugisha avuga ko iminsi ya mbere ku rugamba muri Uganda itari yoroshye, gusa ngo icyiza cyarimo ari uko ahantu hose wajyaga muri batayo, wasangagamo Umunyarwanda.
Ati “Tugakundirana tugafashanya, ako afite mukagasaranganya urumva twabaga tuje turi ubwana buvuye mu myitozo.”
Mu rugamba yibuka rukomeye we na bagenzi be barwanye muri Uganda, avuga urwabereye mu gace ka Minakulu muri Gulu.
Ati “Twarwanye urugamba rukomeye ndetse na Fred arahaza ndabyibuka, mu mugoroba w’uwo munsi. Araza n’abarinzi be azana na kajugujugu barahagwa, twarwanye umwanzi arahunga, amaze kugenda Fred araza, indege iraguruka irongera iragenda. Imaze kuhava umwanzi aragaruka ndavuga nti ‘‘Noneho karabaye!”
“Si nari mbabajwe n’uko njye ndibupfe, nkumva uyu muyobozi uri aha, icyakora nkumva aratanga amategeko, turwanana neza rwose uwo munsi ku mugoroba umwanzi arahunga aragenda. Ariko nkibaza nti ‘‘Bwa buzima ni ubu?’’ ariko tugenda tumenyera menyera.”
Umunsi yinjira mu Rwanda mu rugamba rwo kubohora igihugu
Ati “Abinjiye mbere ntabwo nari mbarimo, kuko nahageze umunsi ukuze. Nahageze ku itariki ya 1 ishyira iya 2 nko mu ma Saa Tanu z’Ijoro. Rero nasanze Kagitumba bayifashe, abo twazanye twasanze abatubanjirije bahafashe, njye ntabwo narwanye Kagitumba.”
Yavuze ko byari ibyishimo ku basirikare, ariko na none wareba uburyo ibintu bipanze, ukabona neza ko birimo akavuyo kenshi. Gusa ngo iryo joro, hubatswe inite enye z’igisirikare mu gutangira gushyira mu buryo ibintu.
Ati “Ijoro bucya ari ku itariki 2, baraye bubatse bayato ngira ngo enye. Hari batayo yitwaga iya mbere, hakaba batayo yitwaga iya gatandatu, hakaba icyenda na kane. Batayo ya mbere yayoborwaga na Bunyenyezi, hakaza batayo ya gatandatu yayoborwaga na Gen Kaka, hakaza iya cyenda nibuka neza yayoborwaga Lt Col Adam Waswa n’iya Ndugute. Ni izo zari Enye. Nari muri Kane ya Ndugute.”
Batayo eshatu zahise zisabwa gukomeza urugamba zerekeza mu bice bya Nyabwishongwezi ariko Batayo ya Kane ya Ndugute yarimo yo isabwa kuguma inyuma.
Ati “Ku munsi wa kabiri rero ku mugoroba nibwo natwe twazamutse, ndetse tuzamuka dusanga abandi bageze Matimba banarwanye hari n’ibifaru bafashe, hari n’umwanzi bafashe. Ubwo ni na wo munsi Fred yapfuye.”
Yavuze ko yabonye Fred bwa mbere muri Uganda, yongera kumubona mu Rwanda ari nabwo bwa nyuma.
Ati “Ni nabwo bwa nyuma aduha amabwiriza mu Gitondo cya kare yenda kuzamuka, avuga ati ‘Ushaka ankurikire, uw’umunyabwoba asubire muri Uganda dore imipaka iracyafunguye ariko mukanya ntabwo utagiye nonaha ari bubone ayo mahirwe.’ Nibwo yakuraga amapeti ku rutugu ayaha abahungu be ati ‘Nimuyajugunye mu mazi’, ati ‘Muyajugunye muri Uganda’. Aho ni ho yavuze ati ‘Ushaka ankurikire’, arazamuka byari mu museke. Ntabwo nongeye kumubona.”
Urwo rupfu rwaciye igikuba mu ngabo, abasirikare batangira kwibaza uko ibintu bizamera, bongera gufata icyerekezo kizima ari uko Perezida Kagame avuye muri Amerika aho yigaga, akayobora urugamba.
Abajijwe umunsi wa mere yabonye Perezida Kagame yagize ati “ Rero nkubeshye ngo narabimenye ko yaje, oya naba mbeshye. Tugeze i Gabiro njye nararwaye, turenze hagati ya Gabiro na Kabarore. Ndarwara mera nabi bansubiza inyuma, abarwayi babaga Kagitumba. Ndaharwarira mpamara ahari nk’icyumweru. Rero nibwo yaje, njye namubonye maze gukira.”
“Niba nibuka neza umunsi bafatiyeho Kagitumba niba ari 28, namubonye nko kuri 27 nijoro. Nibwo namubonye. Baramunyereka, tuvugana nyine n’abandi basirikare barimo gukora unite bayihaye Afande Dodo y’abasirikare bakiva muri Uganda.”
“Namubonye rero baje kuduha amabwiriza kuko nanjye bahise banshyira muri iyo unite ya Afande Dodo, ni aho namuboneye aduha amabwiriza, ahantu mu kajorojoro ka nijoro ko kuri 27, nko mu ma Saa Mbiri z’Ijoro.”
Ariko no ku kagoroba twigeze kumurabukwaho agenda n’abarinzi, ariko mubona neza ni aho yaduhereye amabwiriza nibwo namubonye. Mu bintu nibuka yatubwiye, yaratubwiye ati ‘‘Uru rugamba, ni urugamba rurerure, ni urugamba tugomba kurwana, ruzatwara igihe. Rero mwebwe tugiye kubahindurira icyerekezo mujyamo. ‘Mission’ mufite uyu munsi, mugiye kujya ahantu bita i Gatuna.’’
Yavuze ko yabahaye iminsi ibiri yo kuba bageze i Gatuna kandi bakahafata. Ngo ni ko byagenze, iryo tsinda riba irya mbere ryazamuye morali mu gisirikare. Ibyakurikiyeho byari uguhindura uburyo bw’imirwanire, abasirikare boherezwa mu bice bya Byumba ari naho bakomereje bajya Ruhengeri.
Iyo ni yo yabaye intangiriro ya mbere yo gutsinda urugamba rwo kubohora igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!