Abo bayobozi berekaniwe mu birori ngaruka mwaka by’ihererekanyabubasha byabereye mu Mujyi wa Kigali ku wa 4 Nyakanga 2026.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abanyamuryango ba Rotary, mu Rwanda ndetse n’abanyamuryango ba Rotary mu karere harimo n’abo muri Uganda na Kenya.
Vivian Kabanyana yagizwe umuyobozi wa Rotaract Club of Kigali City, Niyigena Subra agirwa umuyobozi wa Rotaract Club KIE, Karen Uwase agirwa umuyobozi wa Rotaract Club SFB-Kigali, Doris Cyuzuzo agirwa umuyobozi wa Rotaract Club UR CAVM, Achille Intashyo agirwa Umuyobozi wa Rotaract Club Kigali Karisimbi na Marie Louange Kuzo Nzabu agirwa umuyobozi wa Rotaract Club UTB- Rubavu.
Umuyobozi uhagarariye Rotaract mu Rwanda, Ronald Musoni, yashimiye abayobozi bacyuye igihe, agaragaza ko bakoze ibishoboka ngo buzuze inshingano zabo ndetse asaba abashya gutera ikirenge mu cyabo bagakomeza kwagura umuryango.
Ati “Intego bose bahuriyeho ziba ari zimwe, ni ugukora imishinga yo gufasha umuryango nyarwanda kandi y’igihe kirekire, gukomeza kwagura umuryango no guharanira ko urushaho kumenyekana. Ni akazi kaba katoroshye ariko turafashanya.”
Abayobozi bacyuye igihe bakoze ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere ubushobozi bw’iyi miryango, gukora ubukangurambaga bugamije kurengera ibidukikije no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Muri ibyo bikorwa harimo gusuzuma indwara zitandura nka kanseri y’ibere na kanseri y’inkondo y’umura, kugurira abana batishoboye imyenda y’ishuri, kwishyurira mituweli imiryango itishoboye, gutanga ibigega by’amazi, kwishyurira amashuri abana bo mu miryango itishoboye, guha ibikoresho by’isuku abana b’abakobwa n’ibindi.
Umuyobozi wa Rotary mu Rwanda, Jwala Kumar, yijeje abayobozi bashya bose ubufatanye bw’imiryango yose ya Rotary mu nshingano zabo nshya.
Ati “Muhawe inshingano zikomeye ku myaka mike nk’iyanyu ariko turabizeza ko Rotary Club zose zizabafasha muri uru rugendo mutangiye kugeza rurangiye.”
Rotary Rwanda ishamikiye kuri Rotary International, umuryango mpuzamahanga ukora ibikorwa by’ubugiraneza birimo gufasha abatishoboye, gushyigikira serivisi ziteza imbere imibereho myiza y’abaturage nko kubagezaho amazi meza no kurwanya indwara z’ibyorezo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!