Ubu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima bwashyizwe hanze ku wa 30 Kamena 2026.
Bushingiye ku bipimo bya Virusi itera SIDA byafashwe abagabo n’abagore 13.000, bukagaragaza ko umubare w’abandura mu gihugu ugenda ugabanyuka uko imyaka igenda ihita.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ubwandu bwa Virusi itera SIDA bwagumye kuri 3% kuva mu 2004/2005 kugeza mu 2014/2015, bugera kuri 2,7% mu mwaka wa 2019/2020.
Abagore bakomeje kwibasirwa na Virusi itera SIDA kurusha abagabo. Ubwandu bwari kuri 2,8% mu bagore bafite imyaka 15-49, ugereranyije na 1,5% mu bagabo.
Mu 2019-2020, ubwandu bwa Virusi itera SIDA bwari kuri 3,5% mu bagore na 1,7% mu bagabo.
Mu bagore bafite imyaka 45-49, ubwandu bugera kuri 7,8%, ugereranyije na 3,5% mu bagabo bari muri iki kigero. Mu bagabo bafite imyaka iri hagati ya 50 na 59, abanduye ni 4,3%.
Uburyo bw’imibanire na bwo bugira uruhare mu byago byo kwandura iyi virusi. Nko mu bapfakazi, abari bafite ubwandu bari 10,9% mu 2025, abatandukanye n’abo bashakanye bari 7,3%.
Abagore bashatse umugabo umwe banduye Virusi itera SIDA bari 6,5% mu mwaka ushize, mu gihe abagore badafite abakeba bari bafite ubwandu bari 2,3%.
Gusiramurwa kw’abagabo gufitanye isano no kugabanyuka kw’ibyago byo kwandura Virusi itera SIDA. Mu bagabo basiramuwe, ubwandu bwari kuri 1,2%, ugereranyije na 2,5% mu batarasiramuwe cyangwa abasiramuwe nabi.
Aho abantu batuye ni kimwe mu bigaragaza itandukaniro rikomeye mu bwandu bwa Virusi itera SIDA mu Rwanda. Mu mijyi, ubwandu bwari kuri 3,3%, hafi gukuba kabiri uburi mu cyaro bungana na 1,7%.
Iyi shusho ihura n’iyagaragajwe n’ubushakashatsi buheruka ndetse n’itandukaniro risanzwe rigaragara hagati y’imijyi n’icyaro mu buzima rusange.
Umujyi wa Kigali ni wo ufite ubwandu buri hejuru mu gihugu, bungana na 3,7%, bukaba bukubye inshuro eshatu uburi mu Ntara y’Amajyaruguru, ifite ubwandu buri hasi kurusha izindi ntara, bungana na 1,0%. Intara y’Amajyepfo yari ifite 2,3%, iy’Iburengerazuba ifite 2,2% mu gihe iy’Iburasirazuba ifite 2,0%.
Urwego rw’uburezi na rwo rugaragaza itandukaniro rikomeye. Abatarakandagiye mu ishuri bari bafite ubwandu buri kuri 4,9%, hagakurikiraho abize amashuri abanza bafite 2,4%, abize ayisumbuye bafite 1,6%, naho abize hejuru y’amashuri yisumbuye bafite 0,9%.
Ku rwego rw’ubukungu bw’ingo, icyiciro cy’ingo zikennye kurusha izindi ni cyo cyagaragayemo ubwandu buri hejuru, bungana na 3,3%.
Ubu bushakashatsi bushingiye ku makuru yizewe ku rwego rwo hejuru kubera ko ababwitabiriye bari benshi.
Abagore 99% bemerewe gupimwa bemeye gutanga amaraso ngo bapimwe Virusi itera SIDA mu gihe abagabo babikoze ari 97%.
U Rwanda rumaze igihe rugaragazwa nka kimwe mu bihugu bya mbere muri Afurika biri guhashya Virusi itera SIDA, kuko rwageze ku ntego z’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rirwanya iyi ndwara n’izifitanye isano na yo (UNAIDS).
Izi ntego zirimo gutahura ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, gutanga imiti no kugabanya ubukana bwako ku kigero kitari munsi ya 95%.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko hakenewe kongera imbaraga mu kurwanya iki cyorezo, cyane cyane mu bagore bakuze, abatuye mu mijyi cyane cyane Umujyi wa Kigali, hubakiwe ku ngamba zitanga umusaruro igihugu cyafashe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!