Ni ikirego cyatanzwe n’Umuryango uharanira kugeza mu butabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bihishe mu Bufaransa (CPCR), Rwanda Avenir, GAERG n’Abanyarwanda 28 bacitse ku icumu.
Ibirego bishingiye ku bikorwa by’ubufatanye bwa Leta y’u Bufaransa n’iy’u Rwanda bwabayeho kuva mu 1990 kugeza mu 1994 n’amasezerano mu bya gisirikare na politiki yashyizweho umukono muri ibyo bihe.
Muri iyo myaka Leta y’u Bufaransa yafashije cyane Leta ya Habyarimana haba mu bya gisirikare, ubukungu n’ibindi byari bigamije guca intege urugamba rwa FPR-Inkotanyi, harimo no kuyitera ubwoba ko nidahagarika urugamba, izasanga Abatutsi barashize.
U Bufaransa bwateye ubwoba Kagame
Urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangijwe na FPR-Inkotanyi mu 1990. Kimwe mu byatumye rubaho ni ukwica amatwi kw’ibihugu birimo u Bufaransa byafashaga Leta ya Habyarimana, bigakomeza kumufasha guhonyora uburenganzira bw’Abatutsi bari imbere mu gihugu no kwanga ko abahejejwe ishyanga bataha.
Maj [icyo gihe] Paul Kagame ni we wayoboye urugamba Maj Gen Gisa Fred Rwigema amaze kwicwa, ahindura n’uburyo bwo kurwana ingabo azimurira mu misozi miremire, zirushaho kuzonga ingabo za Habyarimana.
Uko ingabo za FPR Inkotanyi zarushagaho kwigira imbere zifata uduce twinshi, Leta ya Habyarimana yiraraga mu Batutsi ikabica bamwe ibashinja kuba ibyitso.
Byageze aho abayobozi b’u Bufaransa babyerurira Maj Paul Kagame, ndetse bamumenyesha ko niyibeshya agakomeza kurwana, azasanga Abatutsi barashize imbere mu gihugu.
Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Le Figaro mu Ugushyingo 1997, Paul Kagame wari Visi Perezida icyo gihe, imirimo yafatanyaga n’iyo kuyobora Minisiteri y’Ingabo, yagize ati “Paul Dijoud wari Umuyobozi ushinzwe Afurika na Madagascar muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Abafaransa, yatubwije ukuri ati ‘Nimudahagarika imirwano, nimukomeza kugota igihugu, ntimuzasanga abavandimwe banyu n’imiryango yanyu ikiriho kuko bose bazicwa’.
Ibi byose Dijoud yabivuze Jenoside yakorewe Abatutsi itaratangira, icyakora amakuru yose y’ubugizi bwa nabi Leta yakoreraga Abatutsi, u Bufaransa bwari buyafite yose.
Nubwo FPR-Inkotanyi yemeye bimwe mu byo Leta n’Abafaransa basabaga bakitabira ibiganiro by’amahoro by’Arusha, Leta ya Habyarimana yo ntiyigeze ihagarika kwica Abatutsi bari imbere mu gihugu.
Muri icyo kiganiro, Paul Kagame yavuze ko nyuma y’uko Jenoside ibaye ari bwo yabonye neza uruhare rw’u Bufaransa muri ayo mahano. Ati “Kuba ibyo yambwiye byaraje kuba byo birambabaza ku buryo nta kuntu ntakwemeza ko u Bufaransa bwagize uruhare mu byabaye.”
Paul Kagame kandi icyo gihe yavuze ko mu myaka ine yose urugamba rwo kubohora igihugu rwamaze, u Bufaransa bwashyigikiye ku buryo bweruye Leta ya Habyarimana kugeza ubwo bohereza icyiswe ‘Operation Turqouise’, igamije gukingira ikibaba abakoraga Jenoside no kubahungisha aho gukiza Abatutsi bicwaga.
Iki cyo gusiga Abatutsi mu menyo ya rubamba mu duce two mu Burengerazuba bushyira Amajyepfo y’u Rwanda, kiri mu byatanzwe mu kirego mu Rukiko rw’Ubutegetsi mu Bufaransa.
Ubu butumwa bw’Ingabo z’u Bufaransa bwatangiye muri Kamena 1994, bushinjwa ko mu gihe ingabo z’Abafaransa zari zimaze kugera mu Rwanda, Abatutsi bazihungiyeho ariko bakomeza kwicwa, bitewe n’uko zitigeze zibatandukanya n’Interahamwe na Ex-FAR.
Izi ngabo kandi zishinjwa ibyaha byo gusambanya abagore b’Abatutsikazi babaga bazihungiyeho n’abo mu duce zagenzuraga.
Iki kirego cyatanzwe muri Mata 2023, gikurikirwa n’iperereza ryakozwe kuva muri Gicurasi kugeza muri Kamena 2024. Iyi miryango isaba ko Leta y’u Bufaransa yatanga indishyi ya miliyoni 500 z’amayero zo gusana ibyangiritse. Umwanzuro utegerejwe tariki ya 14 Ugushyingo 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!