00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa bwashinjwe uruhare muri Jenoside, ibirego byo gusambanya Abatutsikazi nabyo birabyutswa

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 26 October 2024 saa 11:29
Yasuwe :

Umuryango uharanira kugeza mu butabera abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bihishe mu Bufaransa (CPCR), Rwanda Avenir, GAERG n’Abanyarwanda 28 bacitse ku icumu, bajyanye Leta y’u Bufaransa mu Rukiko rw’Ubutegetsi rwa Paris, bayishinja uruhare muri aya mateka.

Dafroza Gauthier Mukarumongi washinze CPCR yatangarije IGIHE ko ikirego batanze gikubiye mu bitabo (Mémoires) bitatu bigaragaza ibyo iyi miryango n’aba Banyarwanda bashinja Leta y’u Bufaransa.

Ni ibirego bishingiye ku bikorwa by’ubufatanye bwa Leta y’u Bufaransa n’iy’u Rwanda bwabayeho kuva mu 1990 kugeza mu 1994 n’amasezerano mu bya gisirikare na politiki yashyizweho umukono muri ibyo bihe.

Dafroza yasobanuye ko bareze “Leta y’u Bufaransa kuba yarataye kandi ikanga gukiza abakozi babo b’Abatutsi bakoraga muri Ambasade n’abandi bakoraga muri Centre Culturel Français”, kuba abasirikare b’u Bufaransa barasambanyije abagore b’Abatutsi muri Zone Turquoise.

Ikindi iyi miryango irega Leta y’u Bufaransa ni ukuba abasirikare bayo babaga mu Rwanda muri iyo myak, barijanditse mu bikorwa byo kuvangura Abanyarwanda hashingiwe ku moko, binyuze mu kugenzura indangamuntu zabo kuri bariyeri zitandukanye.

Kuva muri Kamena 1994, ingabo z’u Bufaransa zari muri Zone Turquoise mu butumwa zise ubwo gutabara, nyamara bigaragaza ko zari zigamije gushyigikira Interahamwe, ingabo zatsinzwe (Ex-FAR) n’abanyapolitiki bo muri Leta y’u Rwanda.

Dafroza yatangaje ko muri iki kirego harimo ibihamya byo kuba Abatutsi bari barahungiye ku Ngabo z’u Bufaransa muri iyi zone barakomejwe kwicwa, bitewe n’uko zitigeze zibatandukanya n’Interahamwe na Ex-FAR.

Urugero yatanze ni urw’ubwicanyi bwakorewe mu misozi ya Bisesero, aho Ingabo z’u Bufaransa zanze gutabara Abatutsi bazitakambiye ngo zibatabare ubwo Interahamwe na Ex-FAR bari bamaze kwicamo abarenga 40.000, kugeza ubwo abandi barenga 4000 bishwe kuva tariki ya 27 kugeza ku ya 30 Kamena 1994.

Urubanza rw’iyi miryango na Leta y’u Bufaransa rwabaye tariki ya 24 Ukwakira 2024. CPCR yari ihagarariwe n’umunyamategeko Philippe Raphaël, ari na we watunganyije iki kirego.

Raphaël yagize ati “[Leta y’u Bufaransa] iba yarakumiriye jenoside ariko ntiyabyihoreye gusa, ahubwo yanafashije intagondwa z’Abahutu mu bya politiki dipolomasi n’igisirikare mbere, mu gihe na nyuma ya jenoside zakoze.”

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, muri Mata 2024 yatangaje ko u Bufaransa n’ibindi bihugu byashoboraga gukumira Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ko nta bushake byagize.

Yagize ati "Ubwo icyiciro cyo gutsemba Abatutsi cyatangiraga, umuryango mpuzamahanga wari ufite ubushobozi bwo kumenya no kugira icyo ukora. U Bufaransa bwashoboraga guhagarika jenoside hamwe n’inshuti zo mu burengerazuba no muri Afurika [ariko] nta bushake byari bifite.”

Ubu butumwa bwashimangiye ijambo ryo kwemera uruhare rw’u Bufaransa muri aya mateka yavugiye ku rwibutso rwa jenoside rwa Kigali tariki ya 21 Gicurasi 2021, ndetse na raporo y’ubushakashatsi yakozwe n’itsinda ryari riyobowe n’Umufaransa, Prof Vincent Duclert.

Gusa Minisiteri y’Ingabo y’u Bufaransa ihagarariye uruhande ruregwa yasabye Urukiko rw’Ubutegetsi kugaragaza ko rudafite ububasha kuri iki kirego bitewe n’uko ibikorwa bya Leta ari byo biregwa. Yongereho ko ibyemezo bifatwa mu rwego rwa politiki y’igihugu bigira ubudahangarwa mu butabera bw’igihugu.

Iki kirego cyatanzwe muri Mata 2023, gikurikirwa n’iperereza ryakozwe kuva muri Gicurasi kugeza muri Kamena 2024. Iyi miryango isaba ko Leta y’u Bufaransa yatanga indishyi ya miliyoni 500 z’amayero zo gusana ibyangiritse. Umwanzuro utegerejwe tariki ya 14 Ugushyingo 2024.

CPCR isobanura ko hari amahirwe yo kujuririra icyemezo cy’Urukiko rw’Ubutegetsi kugeza mu rukiko rw’u Burayi rurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu (ECHR) mu gihe rutahamya Leta y’u Bufaransa uruhare mu bikorwa bya mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ingabo z'u Bufaransa zishinjwa ko ubwo zari i Cyangugu zasambanyije abagore b'Abatutsi

Abagore basambanyijwe n’Ingabo z’u Bufaransa babana n’ihungabana

Abasirikare b’Abafaransa bari muri Opération Turquoise bageze i Cyangugu bigabamo amatsinda, umubare munini usigara i Kamembe ku kibuga cy’Indege, abandi bajya i Nyarushishi, mu Bugarama, i Ntendezi no mu Kirambo. Bageze i Nyarushishi batambagijwe inkambi yose, bagenda bafata amafoto.

Muri icyo gihe bagendaga bareba abari mu mahema. Nyuma y’iminsi itatu, bari bamaze kumenya ahaherereye abagore n’abakobwa, maze batangira kujya babatwara bakajya kubasambanya ku ngufu, mu gihe bari bashinzwe kubarinda.

Igitabo cyitwa “Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu” cya CNLG, kigaragaramo ubuhamya bw’ababonye ayo mahano.

Kambogo Constance yagize ati "Abafaransa bafataga abakobwa ku manywa y’ihangu bakabasambanya. Bazaga mu nkambi, bakazenguruka, bakagenda basohora abakobwa muri za burende, maze bagatoranya abo bashaka, babeshya ko ari abo kujya kubakorera isuku.”

Mu basambanyijwe ku ngufu i Nyarushishi harimo Claudine wari ufite hagati y’imyaka 14 na 15. Byamuviriyemo guhungabana kugeza ubwo abaye nk’umusazi.

Hasambanyijwe kandi Mukayiranga Mado, Mukayeze Pascasie, Mukayitesi Jacqueline, Umulisa, abana b’abakobwa bari bavuye muri EAV Ntendezi n’abandi.

Iki gitabo gikomeza kigira kiti "Bakorerwaga kandi ibikorwa by’ubunyamaswa birimo kubashyiramo urusenda, kubasambanya mu kanwa, mu kibuno, bakabafata amafoto babambitse ubusa, n’ibindi. A barangije, bahitaga babahererekanya biyamira ko ari beza, ko batandukanye n’abakobwa n’abagore b’iwabo. Nyuma yo kubasambanya ku ngufu, bababeshyeshyaga kubaha ibiryo (rations de combat cyangwa biscuit)."

Uretse mu Nkambi ya Nyarushishi, bigaragazwa ko Abafaransa basambanyije ku ngufu abagore n’abakobwa ku Kibuga cy’Indege cya Kamembe, kuri Stade Kamarampaka n’ahandi.

Habimana Jean Bosco wari Interahamwe kandi agakorana bya bugufi n’abasirikare b’Abafaransa dore ko bari baramuhaye n’imbunda, yatanze ubuhamya bw’uburyo Abafaransa bari muri Stade bamusabye kubashakira abakobwa bo gusambanya, cyane cyane Abatutsi, bavuga ko aribo batabateza ikibazo mu gihe byamenyekana.

Ubwa mbere ngo yabazaniye abakobwa babiri, uwa mbere yitwaga Béata yari afite imyaka nka 15. Habimana avuga ko yamukuye i Mururu, kandi yari amaze kumenya neza ko ari Umututsi. Bamaze kumusambanya ngo Abafaransa basabye ko Interahamwe zitamwica.

Uwa kabiri yitwaga Mukasine Florence wari afite imyaka nka 14. Habimana avuga ko we yamukuye muri Segiteri ya Winteko, muri Serire Bugayi, aho yari yihishe nyuma yo kwicirwa umuryango.

Kuri paji ya 361 hagira hati "Ageze muri Stade Kamarampaka yarasambayijwe bikomeye, ku buryo bamurekuye atakibasha gutambuka. Nawe bamaze kumusambanya basabye ko Interahamwe zitamwica."

Béata na Mukasine bari barahungiye mu nkambi ya Nyarushishi, bafatwa basohotse bagiye gushakisha ibyo kurya aho bakomoka, kubera ko abaturanyi babo bari baratangiye guhungira muri Congo, bakumva ko bashobora kugerayo, bagafata ibyo kurya bakagaruka mu nkambi.

Colonel Jacques Hogard wari Umuyobozi wa Turquoise i Cyangugu yakunze gushyirwa mu majwi ku bwo kuba yararetse abo yayoboraga bagasambanya abagore ku ngufu banabakorera ihohoterwa ritandukanye rishingiye ku gitsina.

Ni cyo kimwe na Colonel Sartre Patrice wabaye Umuyobozi wa Turquoise Gikongoro.

Dafroza Gauthier yatangaje ko iki kirego gishingiye ku bikorwa bya Leta y'u Bufaransa mu Rwanda kuva mu 1990 kugeza mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages