00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Wa mwana Iranzi yemerewe itike y’indege yo kujya kwivuza mu Buhinde

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 21 March 2014 saa 04:18
Yasuwe :

Nyuma y’aho Minisiteri y’Ubuzima yemereye kuvuza umwana witwa Iranzi Ndahiro Issac mu bitaro bya “NARAYANA Hospital” biri mu mujyi wa Bangalore mu Buhinde ariko hakabura itike y’indege, kuwa Mbere, tariki 24 Werurwe, umubyeyi we yemerewe gushyikirizwa iyi tike ingana n’amadolari ya Amerika 1,600 n’umugiraneza.
Uwemeye gutanga iyi tike, ni umwe mu bantu bazwi cyane hano mu gihugu, ariko yasabye ko amazina ye adashyirwa ahagaragara, abwira IGIHE ko kuwa Mbere nta shiti azayimushyikiriza ku (…)

Nyuma y’aho Minisiteri y’Ubuzima yemereye kuvuza umwana witwa Iranzi Ndahiro Issac mu bitaro bya “NARAYANA Hospital” biri mu mujyi wa Bangalore mu Buhinde ariko hakabura itike y’indege, kuwa Mbere, tariki 24 Werurwe, umubyeyi we yemerewe gushyikirizwa iyi tike ingana n’amadolari ya Amerika 1,600 n’umugiraneza.

Uwemeye gutanga iyi tike, ni umwe mu bantu bazwi cyane hano mu gihugu, ariko yasabye ko amazina ye adashyirwa ahagaragara, abwira IGIHE ko kuwa Mbere nta shiti azayimushyikiriza ku mugaragaro, ari nabwo azemera gutangaza amazina ye.

N’ikiniga cyinshi, Mbabazi Liliane nyina wa Iranzi avugana na IGIHE yagize ati "Nagiye kumva numva umuntu arampamagaye, ambwira ko azishyura itike. Yansabye guhitamo umunsi nzagendaho, kandi yabwiye ko yifuza kuzaza kubanza kudusura mu rugo."

Mbabazi yakomeje avuga ko atabona uburyo ashimira Abanyarwanda, ati "Abanyarwanda batari bake, bamwe bari hano mu gihugu n’abari hanze y’u Rwanda, bagiye bampamagara bakampumuriza, abandi bakampa amafaranga, ariko itike yari itaragwira. Ndabashimira mbikuye ku mutima, abo bose bakoze mu butunzi bwabo bakampa amafaranga hamwe n’abansengeye bose. Imana yonyine izabampembere."

Akomeza avuga ko ashimira cyane itangazamakuru ryamufashije kugira ngo uburwayi bw’umwana we bumenyekane, akaba agiye kuvurwa.

Twabibutsa ko uyu mwana Iranzi yavukanye uburwayi budasanzwe, ibitaro byo mu Rwanda bikomeye binaniwe kumuvura. Ubu burwayi bumeze nk’ikibyimba cyafashe mu mukondo cyangwa ubushye bwako kanya.

Soma inkuru IGIHE yatangaje ishakira IRANZI kuvuzwa

1. Akeneye ubufasha ngo avurwe uburwayi bukomeye yavukanye

2. Minisiteri y’ubuzima yemeye kuvuriza mu Buhinde Iranzi Ndahiro ariko habuze itike

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages