00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akeneye ubufasha ngo avurwe uburwayi bukomeye yavukanye

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 16 August 2013 saa 05:58
Yasuwe :

Umwana witwa Iranzi w’umwaka umwe yavukanye uburwayi bumeze nk’ikibyimba cyafashe mu mukondo, ntarabona ubuvuzi ngo akire, amaze umwaka wose n’amezi arindwi ahora aryamye. Yagiye mu bitaro bikomeye bya hano mu Rwanda ntibyagira icyo bimumarira.
Mbabazi Liliane, utuye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Akagari ka Kabeza, Umudugudu wa Murindi, ni nyina w’uyu mwana w’umuhungu wavukiye mu bitaro bya La Croix du Sud ( Kwa Nyirikwaya) akavukana uburwayi bita “Cloacal exstrophy ”. Ubu (…)

Umwana witwa Iranzi w’umwaka umwe yavukanye uburwayi bumeze nk’ikibyimba cyafashe mu mukondo, ntarabona ubuvuzi ngo akire, amaze umwaka wose n’amezi arindwi ahora aryamye. Yagiye mu bitaro bikomeye bya hano mu Rwanda ntibyagira icyo bimumarira.

Mbabazi Liliane, utuye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Akagari ka Kabeza, Umudugudu wa Murindi, ni nyina w’uyu mwana w’umuhungu wavukiye mu bitaro bya La Croix du Sud ( Kwa Nyirikwaya) akavukana uburwayi bita “Cloacal exstrophy ”. Ubu burwayi bwafashe mu mukondo bumeze nk’ikibyimba, ariko na none ukabona bumeze nk’ubushye bw’ako kanya.

Mbabazi yatangarije IGIHE ko bahise bamujyana mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal akurikiranwa na Dr Rwamasirabo Emile.

Mu bitaro bya Faisal ngo baramufotoye bohereza amafoto muri Amerika, barangije barabasezerera babwira nyina ko hari abaganga bazava muri Amerika bazaza bakamubaga. Aho abo baganga baziye, ariko ntibagira icyo bamarira uwo mwana.

Ababyeyi ba Ndahiro baje kumenya amakuru ko mu bitaro bikuru bya Kigali (CHUK) hari umuganga wo muri Amerika ushobora kubavurira umwana, bamujyana yo ariko nawe ngo yababwiye ko ntacyo yamumarira, ababwira ko bamujyanye mu bitaro by’abana bya Boston muri Amerika ( Children’s Hospital of Boston) kuko ariho bashobora kumuvura.

Mbabazi yakomeje avuga ko bandikiye Minisiteri y’ubuzima basaba ubufasha, bababwira ko ntacyo babafasha batoherejwe n’ibitaro.

Yagize ati ’’Umunyamabanga wa Minisitiri yatubwiye ko ntacyo MINISANTE yatumarira atari ibitaro bimwohereje bivuga ko byananiwe kumuvura, twayobewe inzira twanyuramo ngo FaisaL bemeze ko badashoboye kutuvurira umwana. Ndasaba abagiraneza kudufasha tukavuza umwana wacu, kuko amakuru make dufite ni uko muri Amerika no mu Buhinde, babasha kumuvura, ariko nta bushobozi bwo kumujyana yo dufite.”

Mbabazi n’umugabo we bafitanye abana babiri, bakurikirwa na Iranzi.
Kubera uburwayi bw’uyu mwana ubushobozi bwabashizeho, ngo na kazi yakoraga yaragahagaritse kuko bimusaba ko amwirirwa iruhande.

Iranzi anagira ikibazo cyo kubura amazi mu mubiri, bakamujyana mu Faisal bakamutera amaserumu gusa.

Dr Rwamasirabo Emile yatangarije IGIHE kuri telefone ko atahita yibuka neza uburwayi bw’uwo mwana, ku buryo yavuga ko bananiwe kumuvura, ati’’ Uburwayi bwa Cloacal exstrophy, habaho ubwo twabasha kuvura, ariko hari n’ubundi busaba ko twohereza uburwaye mu bindi bitaro, sinahita nemeza ko ubw’uwo mwana busaba kujya hanze kuko simwibuka neza.”

Uwaba afite ubufasha ubwo ari bwo bwose ku buryo haboneka Iranzi yavurwa, ababyeyi be baboneka kuri telefoni igendanwa 0788463790 cyangwa 0783790535.

Uburwayi butuma ahora aramye agaramye, akeneye ubufasha ngo avurwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages