Ibi birori byabereye mu Karere ka Huye, ahaherereye Ingoro y’Imibereho y’Abanyarwanda [iyi yaboneye izuba umunani u Rwanda rufite], kuri uyu wa 27 Nzeri 2019.
Kuva ku ntangiriro yabyo byaranzwe n’umuco w’u Rwanda haba mu mbyino n’indirimbo; aho byabereye hari harimbishijwe imitako igaragaza gakondo y’u Rwanda nk’imigongo, imisambi n’ibindi bibereye ijisho. Ibi ntibyanasize ubwoko bw’amafunguro yafashwe.
Isabukuru y’imyaka 30 yabaye umwanya wo kwishimira iterambere ry’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda. Ibirori byitabiriwe n’abaturage b’i Huye, abanyeshuri, imiryango y’abakoze mu ngoro n’abayobozi batandukanye.
INMR yatangiye yitwa Reji y’Ingoro y’Umurage w’u Rwanda yafunguye Ingoro ya mbere ku wa 18 Nzeri 1989. Ni urugendo rw’inzitane rwashibutsemo iterambere rifatika.
Bazatsinda Thomas watangiranye n’Ingoro Ndangamurage yavuze ko icyo gihe benshi batabyumvaga.
Yagize ati “Iyo nibutse aho iki kigo cyavuye nkareba ibyiza cyagejejeho abenegihugu numva ibinezaneza binsabye. Ndashimira buri wese wabigizemo uruhare.’’
Yagaragaje ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ingoro yasahuwe ariko ikongera kwiyubaka.
Ati “Twakoze mu bihe bitoroshye, nta bushobozi buhari. Mu 1994 twari tuzi ko ingoro na yo yaba umuyonga ariko twagize umugisha irasigara gusa yarasahuwe cyane mu gice cy’ubuyobozi. Jenoside irangiye twagerageje gusana ibishoboka ariko twatangiriye ku busa.’’
Ibikoresho byo hambere byakoreshejwe mu Ngoro y’Imibereho y’Abanyarwanda ya Huye byakusanyijwe n’abashakashatsi bo mu Bubiligi mu 1955.
Ku ikubitiro yashyinguwemo ibikoresho ndangamurage 14 956, uko amashami yiyongereye kuri ubu bigera kuri 20 379 byiganjemo ibya kera. Birimo amabuye yo mu myaka igera ku bihumbi 40 mbere y’ivuka rya Yesu n’utubindi two mu kinyejana cya mbere n’icya 24 nyuma y’ivuka rya Yesu.
Mu 1970, Umwami w’u Bubiligi Baudouin n’Umwamikazi Fabiola basuye u Rwanda, basiga batanze inkunga yo kubaka iyo ngoro.
Nyuma y’imyaka icyenda nibwo iyo ngoro yatashywe, icyo gihe yari imaze imyaka ibiri yubakwa. Abashakashatsi b’Abanyarwanda bafatanyije na Rugamba Sipiriyani ni bo bateguye imurika rya mbere ryabereyemo.
Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Benoît Ryelandt, yavuze ko Ingoro Ndangamurage ishushanya umuco n’amateka by’igihugu.
Yagize ati “Ndashimira abayobozi b’u Rwanda kubera imishinga bashyize mu bikorwa mu gukomeza gusigasira umutungo kamere. Imiterere n’igishushanyo cy’ingoro gishushanya imiterere y’inyubako zo hambere.’’
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda, Ambasaderi Masozera Robert, yavuze ko iterambere ryagezweho n’ingoro rijyanye no gusigasira amateka no guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda.
Yagize ati “Impamvu twatekereje kwizihiza uyu munsi turi hamwe ni ugusangira ibyishimo by’aho twavuye, aho tugeze no kubasaba ubufatanye mu rugendo turimo.’’
Mu 1989, Ingoro itahwa abari bazi akamaro kayo ni bake kuko yasurwaga n’abatarenga 1000 barimo Abanyarwanda ntibarengaga 100. Hinjizwaga amafaranga atarenga miliyoni 1 Frw.
Kuri ubu ingoro ndangamurage zagutse zikagera ku munani zisurwa n’abantu 272 636, Abanyarwanda bavuye ku 10% bagera kuri 78%.
Masozera yavuze ko “Ni intambwe nziza kandi ingoro zakomeje kwinjiza amafaranga. Ubu hinjira miliyoni 310 643 966 Frw.’’
Ingoro y’Imibereho y’Abanyarwanda yaramamaye cyane kuko iri mu zibarizwa mu za mbere zifite ubwiza muri Afurika yose. Ni yo yatoranyijwe kuba ku noti ya 1000 Frw.

U Rwanda rurateganya kuvugurura zimwe mu ngoro zirimo iyo ku Rwesero, iy’Abami mu Rukari, iy’Urugamba rwo Kwibohora ku Gicumbi cy’Intwari n’iy’Imibereho y’Abanyarwanda ku buryo INMR izagera aho yigenga ku ngengo y’imari ikoresha.
Masozera yasabye ababyeyi kuzirikana ko ingoro ari irerero abana babo bakwiye kugana mu kwiyungura ubumenyi ku mateka no gukurana indangagaciro zikwiye.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco, Ntigengwa John, yagaragaje ko amashami y’ikigo cy’ingoro akwiye kwiyongera ngo umurage ukomeze kubungabungwa.
Ati “Nk’uko igihugu cyihuta mu ngeri zitandukanye z’iterambere, turifuza ko Ingoro z’Umurage nazo zigendera kuri uwo muvuduko, haba mu kongera amashami, gutunganya ahantu ndangamurage, kongera ubushakashatsi n’amamurika akurura abashyitsi basura u Rwanda akanarumenyekanisha, kurushaho kubungabunga umutungo ndangamurage no gukoresha ikoranabuhanga mu byo dukora, by’umwihariko muri serivisi zihabwa abazisura.’’
Yashimye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi mu kurebera hamwe uko umutungo ndangamuco ubitswe mu Bubiligi watahurwa ndetse yijeje ko u Rwanda ruzakomeza ubushake bwarwo ngo umushinga ukorwe.
Isabukuru y’Ingoro Ndangamurage yaranzwe n’igitaramo cyasusurukijwe n’Itorero Urugangazi, Groupe Inkesha Gakondo n’umuhanzi Mushabizi Jean Marie Vianney.
Abayitabiriye basangiye amafunguro ya Kinyarwanda arimo avoka zatazwe neza, intagarasoryi, inyama zokesheje umunyu, imyumbati itetse ku bishyimbo, amateke atetse muri runonko, amashaza, ibishyimbo, ibijumba, umutsima wa kizungu ukoze mu masaka, icyayi cy’umuravumba n’icy’umwenya n’ibindi.
Ibi birori kandi byasusurukijwe n’umwiyereko w’inyambo ndetse ab’ibyiciro bitandukanye kuva ku bato n’abagabo baserutse mu myambaro yabarangaga hambere.
U Rwanda rufite ingoro umunani zirimo iy’Imibereho y’Abanyarwanda, iyo kwa Richard Kandt, iy’Ubuhanzi n’Ubugeni ku Rwesero, iy’Abami i Nyanza mu Rukari, iy’Ubugeni n’Ubuhanzi i Kanombe, iy’Ibidukikije i Karongi n’iy’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside.
Indi nkuru wasoma: Iterambere mbumbe ry’Ingoro Ndangamurage z’u Rwanda mu myaka 30 ishize
































































Amafoto: Niyonzima Moïse
Video: Cyuzuzo Rodrigue
TANGA IGITEKEREZO