00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi bwashimangiye ubushake mu kwihutisha umushinga wo kubika mu ikoranabuhanga umurage w’u Rwanda

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 28 September 2019 saa 11:28
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Benoît Ryelandt, yashimangiye ko igihugu cye gifite ubushake bwo kwihutisha umushinga wo kubika mu buryo bw’ikoranabuhanga umurage w’u Rwanda wajyanywe muri iki gihugu mu gihe cy’ubukoloni.

Yabigarutseho kuri uyu wa 27 Nzeri 2019 mu birori byo kwizihiza Isabukuru y’Imyaka 30 ishize Ikigo cy’Igihugu cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda (INMR) gishinzwe, byabereye i Huye.

Mu Ukuboza 2018 nibwo Inzu Ndangamurage y’Ubukoloni ku Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yafunguwe mu isura nshya nyuma y’imyaka itanu ivugururwa. Africa Museum [Royal Museum for Central Africa] iri mu Mujyi wa Tervuren mu Bubiligi. Yavuguruwe hakoreshejwe miliyoni £67.

Iyi nzu ibitse amateka ahambaye ya Afurika arimo n’ay’u Rwanda ndetse ku wa 17-19 Nzeri 2018, u Bubiligi n’ibihugu bwakolonije byaganiriye ku kugarurura mu Rwanda umutungo ndangamateka wajyanyweyo mu gihe cy’ubukoloni.

Inzu ndangamurage z’ibihugu byombi zagiranye amasezerano yo gusangira inyandiko z’amateka ndetse hanzurwa ko abikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo abashakashatsi bazoroherwa no kuyageraho.

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Benoît Ryelandt, yongeye gushimangira ko igihugu cye kizakomeza gutanga umusanzu mu gufasha u Rwanda gusigasira umurage gakondo warwo.

Yagize ati “Kuva mu gihe cy’ubwigenge bw’u Rwanda, u Bubiligi bwakomeje kubaka umubano uhamye ushingiye mu Mujyi wa Huye ahubatswe Ingoro Ndangamurage y’Imibereho y’Abanyarwanda.’’

“Uyu munsi imikoranire hagati ya Minisiteri ya Siporo n’Umuco, INMR n’Ingoro iri i Tervuren iri kugana ku rundi rwego kubera imishinga mishya ihari. Umwe muri yo ni ujyanye no gushyira mu ikoranabuhanga amateka y’umurage w’u Rwanda abitse mu Bubiligi. Izi nyandiko zizagarurwa mu Rwanda mu buryo bw’ikoranabuhanga.’’

Ingoro Ndangamurage y’Imibereho y’Abanyarwanda iherereye mu Karere ka Huye iri mu bikorwa binini byaranze umubano w’ubucuti w’u Rwanda n’u Bubiligi.

Yatanzwe nk’impano y’Umwami w’u Bubiligi Baudouin mu gihe Umubiligi w’Umunyabugeni mu guhanga ibishushanyo mbonera by’inyubako, Lode Van Pee ariwe wayishushanyije, akanayubakisha. Uyu yanagennye imiterere yayo n’iby’ingenzi mu imurika ryabereyemo.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda, Ambasaderi Masozera Robert, yavuze ko impande zombi ziri mu mikoranire itanga icyizere.

Yagize ati “Kugeza ubu Africa Museum [Royal Museum for Central Africa] na INMR dufitanye umubano uzira amakemwa. Turi mu biganiro byiza byerekeranye n’uburyo umurage w’u Rwanda uri mu Bubiligi watwawe igihe cy’ubukoloni watarurwa.’’

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco, Ntigengwa John, yavuze ko mu bufatanye bw’impande zombi intego izagerwaho yo kugarura uwo murage mu gihugu.

Ati “Leta y’u Bubiligi yabigaragarije ubushake kandi nongera gushimangira ko u Rwanda ruzakorana na yo ngo uyu mushinga ushyirwe mu bikorwa.’’

Ibikoresho bigaragaza amateka biri mu Ngoro y’Amateka ya Afurika yo Hagati iri i Tervuren byiganjemo ibintu by’amateka ya cyami bigaragaza inyandiko abategetsi b’u Bubiligi bohorerezanyaga n’abashefu b’Abanyarwanda, amafoto yerekana imiterere y’igihugu, filime n’indirimbo zafashwe n’ibindi.

  Indi nkuru wasoma: Umuco w’u Rwanda wahawe umwihariko mu kwizihiza Isabukuru y’imyaka 30 y’Ingoro z’Umurage (Amafoto)

Ingoro ya Afurika yo Hagati iri mu Bubiligi irimo amafoto yakuwe mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda, Ambasaderi Masozera Robert na Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Benoît Ryelandt
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco, Ntigengwa John, yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gusura ingoro ndangamurage ari benshi mu guteza imbere ubukerarugendo

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .