{Kompanyi y’ingendo z'indege, Rwandair, izatangira ingendo zayo hagati ya Entebbe muri Uganda, na Nairobi muri Kenya, kuva ku itariki ya 29 Mutarama 2015 .
}

Rwandair yatangaje ko iki gikorwa kije nyuma yuko u Rwanda rusinye amasezerano y’ubwumvikane hagati yarwo na Uganda, Kenya na Sudani y’Epfo ku bijyanye n’ubwisanzure ku bwikorezi hagati y’ibi bihugu.

Ushinzwe ubucuruzi muri Rwandair, Gobena Mikael yavuze ko biteganyijwe ko indege izajya ihaguruka ku kibuga cy’indege cya Entebe saa tatu za mu gitondo(9:00 am) ikongera guhaguruka i Nairobi saa tatu za nijoro (9pm).

Yagize ati “ uru rugendo ruzajya rukorwa n’indege yo mu bwoko bwa “ Next Generation Dual Class Bombardier CRJ900 kandi twizeye ko izabikora neza cyane.”

Mu mwaka ushize , Rwandair yatangije ingendo hagati ya Entebbe na Juba muri Sudani y’Epfo mu rwego rwo kunoza serivisi no gusubiza ibyifuzo by’abayigana.

Umuyobozi mukuru wa Rwandair, John Mirenge, yavuzeko uru rugendo rushya ruhoraho rutazigera rutenguha abagenzi.

Yagize ati “ uru rugendo rushya hagati ya Entebbe na Nairobi ruzaha ubufasha bukwiriye ndetse bunahoraho abagenzi baturutse ku mpande zombi.”

Gahunda za Rwandair zizakomeza kwagura imipaka hatagamijwe guteza imbere icyo kigo gusa, ahubwo hagamijwe kuzamura ubukungu bw’akarere kose , binyuze mu gutwara abantu n’ibintu mu mutuzo.