Ku wa 20 Ukuboza mu rukerera, ni bwo Ikipe y’Igihugu ya Argentine yasesekaye i Buenos Aires ifite Igikombe cy’Isi yegukanye ku Cyumweru nyuma yo gutsinda u Bufaransa.
Lionel Messi na bagenzi be, basanze uruvunganzoka rw’Abanya-Argentine rubategereje ku mihanda y’i Buenos Aires, bajya mu modoka bagenda babasuhuza, bishimira iki gikombe begukanye nyuma y’imyaka 36.
Ibi birori byitabiriwe n’ababariwa muri miliyoni 4, byajemo akavuyo ubwo bamwe mu bafana bashakaga kujya basimbukira ku modoka itwaye abakinnyi ngo bishimane na bo.
An estimated 4 MILLION people have taken to the streets of Buenos Aires for Argentina's World Cup parade 🇦🇷
pic.twitter.com/08Lpt1WDH3— Front Office Sports (@FOS) December 20, 2022
Muri uku kwishimira Igikombe cy’Isi begukanye ni ho havuye urupfu rw’umufana w’imyaka 24 wahanutse ku gisenge, mu gihe Minisiteri y’Ubuzima na yo yatangaje ko hari undi wapfuye ku wa Mbere nyuma yo gukomereka umutwe yishimira intsinzi.
Ikinyamakuru La Nacíon cyatangaje ko polisi yo muri Buenos Aires yavuze ko umugabo wapfuye ku wa Kabiri ‘yabyiniraga ku gisenge ubwo yishimiraga intsinzi y’Ikipe y’Igihugu kugeza kiridutse akagwa’, byaje gutera urupfu.
Umuryango w’uyu witabye Imana wavuze ko uyu mugabo yitiranyije aho yari ahagaze kuko cyari igisenge cya parasitike cyari cyarashyizweho by’agateganyo.
Yaguye mu bitaro bya Fernández i Buenos Aires nyuma yo gukomereka cyane.
Muri Argentine, hari ubwoba kandi ku buzima bw’umuhungu w’imyaka itanu wagiye muri ‘coma’ nyuma yo gukomereka umutwe ubwo yari mu gace ka Plaza San Martin yishimira intsinzi hamwe n’ababyeyi be.
La Nacion yatangaje ko uyu mwana yagwiriwe n’igice cy’itafari riri mu yubatse ikibumbano cy’aho bari bari, byatumye ajyanwa mu bitaro by’indembe.
Nyuma yo kubona ko bishobora guteza impanuka nyinshi, Ikipe y’Igihugu ya Argentine yakuwe mu modoka yarimo, ishyirwa muri kajugujugu, abakinnyi bazenguruka hejuru y’abatari bake bari baje kwishimira intsinzi mu muhanda.
Indi nkuru wasoma: Messi na bagenzi be bakiriwe gitwari n’uruvunganzoka rw’Abanya-Argentine (Amafoto)







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!