Argentine yegukanye iki gikombe nyuma yo gutsinda u Bufaransa kuri penaliti 4-2 ubwo amakipe yombi yari yanganyije ibitego 3-3 mu minota 120 yakinwe.
Lionel Messi yatsinze ibitego bibiri muri uyu mukino, Ángel Di Maria atsinda kimwe, ni mu gihe umunyezamu Emiliano Martínez yitwaye neza muri za penaliti.
Nyuma yo kwegukana Igikombe cy’Isi batwaye ku nshuro ya gatatu ku Cyumweru, Argentine yakoze urugendo rw’amasaha 21 mu ndege, yageze i Buenos Aires kuri uyu wa Kabiri mu ijoro saa Munani n’iminota 20 z’iwabo.
Kizigenza Lionel Messi ni we wasohotse bwa mbere mu ndege ateruye Igikombe cy’Isi begukanye, akurikirwa n’umutoza Lionel Scaloni wapepeye abafana bari bategereje.
Hamwe n’abandi, bose bahise bafata imodoka yabatambagije mu Mujyi aho bakiriwe n’uruvunganzoka rw’abantu bari baje kwishimira intsinzi ikipe yabo yakuye muri Qatar.
Nubwo bakoze urugendo rurerure, abakinnyi ba Argentine nta kibazo cy’umunaniro bagaragazaga, ahubwo bishimanye n’abafana biratinda, ibishashi biraturitswa mu gihe kandi n’itsinda ry’umuziki ‘La Mosca’ ryacuranze.
Indege ebyiri zazanye abakinnyi, abatoza n’imiryango yabo, zabanje guca i Roma mu Butaliyani mbere yo kwerekeza muri Buenos Aires.
Muri Argentine, kuri uyu wa 20 Ukuboza hatanzwe ikiruhuko cy’amasaha 24 kugira ngo hishimirwe iki Gikombe cy’Isi begukanye nyuma y’imyaka 36 ikipe yarimo nyakwigendera Diego Maradona itwaye icyo mu 1986.




























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!