Argentine yegukanye iki gikombe nyuma yo gutsinda u Bufaransa kuri penaliti 4-2 ubwo amakipe yombi yari yanganyije ibitego 3-3 mu minota 120 yakinwe.

Lionel Messi yatsinze ibitego bibiri muri uyu mukino, Ángel Di Maria atsinda kimwe, ni mu gihe umunyezamu Emiliano Martínez yitwaye neza muri za penaliti.

Nyuma yo kwegukana Igikombe cy’Isi batwaye ku nshuro ya gatatu ku Cyumweru, Argentine yakoze urugendo rw’amasaha 21 mu ndege, yageze i Buenos Aires kuri uyu wa Kabiri mu ijoro saa Munani n’iminota 20 z’iwabo.

Kizigenza Lionel Messi ni we wasohotse bwa mbere mu ndege ateruye Igikombe cy’Isi begukanye, akurikirwa n’umutoza Lionel Scaloni wapepeye abafana bari bategereje.

Hamwe n’abandi, bose bahise bafata imodoka yabatambagije mu Mujyi aho bakiriwe n’uruvunganzoka rw’abantu bari baje kwishimira intsinzi ikipe yabo yakuye muri Qatar.

Nubwo bakoze urugendo rurerure, abakinnyi ba Argentine nta kibazo cy’umunaniro bagaragazaga, ahubwo bishimanye n’abafana biratinda, ibishashi biraturitswa mu gihe kandi n’itsinda ry’umuziki ‘La Mosca’ ryacuranze.

Indege ebyiri zazanye abakinnyi, abatoza n’imiryango yabo, zabanje guca i Roma mu Butaliyani mbere yo kwerekeza muri Buenos Aires.

Muri Argentine, kuri uyu wa 20 Ukuboza hatanzwe ikiruhuko cy’amasaha 24 kugira ngo hishimirwe iki Gikombe cy’Isi begukanye nyuma y'imyaka 36 ikipe yarimo nyakwigendera Diego Maradona itwaye icyo mu 1986.

Ubwo Messi yari afite Igikombe cy'Isi mu ndege
Ubwo Messi yari afite Igikombe cy'Isi mu ndege
Myugariro Enzo Fernandez asoma Igikombe cy'Isi begukanye
Myugariro Enzo Fernandez asoma Igikombe cy'Isi begukanye
Umunyezamu Emiliano Martinez akikiye igikombe mu ndege
Umunyezamu Emiliano Martinez akikiye igikombe mu ndege
Di Maria yatsinze igitego ku mukino wa nyuma
Di Maria yatsinze igitego ku mukino wa nyuma
Lionel Messi n'umutoza Scaloni ni bo basohotse mbere mu ndege
Lionel Messi n'umutoza Scaloni ni bo basohotse mbere mu ndege
Abakinnyi bari bategejwe, bageze ku kibuga cy'indege basuhuza abafana
Abakinnyi bari bategejwe, bageze ku kibuga cy'indege basuhuza abafana
Batitaye ku munaniro, abakinnyi ba Argentine bishimanye n'abafana
Batitaye ku munaniro, abakinnyi ba Argentine bishimanye n'abafana
Imodoka yari yateguwe, yatambagije abakinnyi mu Mujyi wa Buenos Aires bishimira igikombe
Imodoka yari yateguwe, yatambagije abakinnyi mu Mujyi wa Buenos Aires bishimira igikombe
Abanya-Argentine benshi ntibaryamye
Abanya-Argentine benshi ntibaryamye
Uruvunganzoka rw'abantu bari babukereye ngo bakire Ikipe y'Igihugu cyabo yegukanye Igikombe cy'Isi
Uruvunganzoka rw'abantu bari babukereye ngo bakire Ikipe y'Igihugu cyabo yegukanye Igikombe cy'Isi
Hari hakozwe igisa n'igikombe begukanye
Hari hakozwe igisa n'igikombe begukanye
Amafoto ya Messi ateruye Igikombe cy'Isi yagaragazwaga mu Mujyi wa Buenos Aires
Amafoto ya Messi ateruye Igikombe cy'Isi yagaragazwaga mu Mujyi wa Buenos Aires