Umusesenguzi Roy Keane usanzwe umenyerewe kuri Sky Sports ariko uri gukorera ubusesenguzi bwe kuri ITV muri iki Gikombe cy’Isi, yifatiye ku gahanga abakinnyi ba Brésil abashinja kwirata n’agasuzuguro byagaragariraga mu kwishimira ibitego batsinze Koreya y’Epfo.
Ibitego bya Brésil byatsinzwe n’abarimo Vinicius Jr ku munota wa karindwi, Neymar [13], Richarlison [29] na Lucas Paqueta [36] mu gihe Korea y’Epfo yatsindiwe impozamarira na Paik Seung-ho ku munota wa 76.
Kuva ku gitego cya mbere kugera ku cya kane, abakinnyi ba Brésil bahuriraga hamwe, bagakora akaziga hanyuma bakabyina mu kwishimira intsinzi.
Keane yavuze ko ibyo abakinnyi ba Brésil bakoze atari umuco wabo ahubwo ari agasuzuguro.
Yagize ati “Ntabwo nizeraga ibyo nabonaga, sinabikunze. Abantu bavuga ko ari umuco wabo ariko biriya ni ugusuzugura uwo muhanganye. Gutsinda ibitego bine birasanzwe si byo byatuma babyina kuriya kugera n’aho Umutoza Tite na we yajemo. Si byiza na gato.”
Nubwo Roy Keane na Graeme Souness batabyishimiye, mugenzi wabo Eni Aluko bakoranaga ubusesenguzi bw’uyu mukino kuri ITV yavuze ko we abikunda cyane.
Yagize ati “Ndabikunda, uba ugira ngo turi mu kirori cya Brésil.”
Rutahizamu Richarlison watsinze igitego cya gatatu ku munota wa 29 acyishimira yirukankira kureba umutoza we Tite ngo babyinane ‘The Pigeon dance’ cyangwa imbyino y’inuma.
Mu 2018 ubwo uyu rutahizamu yakiniraga Everton yasobanuye ko ubu buryo yishimira igitego bwazanywe n’itsinda ry’iwabo i Rio de Janeiro mu 2012.
Yagize ati “Nabikoze rimwe mu rugo mbona barabikunze, mbikoze mu mukino abantu batangira kunyigana mbikomeza ntyo.”
Kubyina bifatwa nk’umuco muri Brésil cyane ko iki gihugu kizwiho kwidagadura cyane bigendanye no kubyina imbyino gakondo ziganjemo umudiho cyane.
Inkuru wasoma: Brésil yanyagiye Korea y’Epfo, isanga Croatie muri ¼ cy’Igikombe cy’Isi (Amafoto)





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!