Ikipe y’Igihugu ya Brésil yari yagaruye mu kibuga kizigenza wayo Neymar Santos Junior wari wavunitse ku mukino wa mbere ndetse yari yitezwe nk’ushobora kuyifasha kwitwara neza.
Umukino watangiye wihuta cyane amakipe yombi afite ishyaka ryo gushaka ibitego hakiri kare.
Bidatinze ku munota wa karindwi gusa, Vinicius Jr yafunguye amazamu ku mupira yaherejwe neza na Raphinha usanga ahagaze wenyine atsinda igitego cya mbere cya Brésil.
Koreya y’Epfo icyisuganya, Brésil yongeye kuzamuka neza Richarlison akorerwaho ikosa mu rubuga rw’amahina, umusifuzi atanga penaliti.
Raphinha yagiye kuyitera stade yose iririmba Neymar, ahita ayimuha ajya kuyitera, ayitsinda neza Brésil ibona igitego cya kabiri ku munota wa 13.
Korea y’Epfo ntiyacitse intege yakomeje gufungura umukino igerageza guhanahana neza. Ku munota wa 16, Hwang Hee-chan yatunguye umunyezamu Alisson Becker atera ishoti rikomeye cyane ariko asanga yakurikiye, umupira awushyira muri koruneri.
Brésil yakomeje guhanahana neza ari na ko yabonaga koruneri nyinshi. Casemiro yateye umupira muremure imbere y’izamu, Richarlison awukinana byihuse na Thiago Silva wahise awumucomekera yisanga asigaranye wenyine n’umunyezamu Kim Seung-gyu, ahita amuhindukiza ku nshuro ya gatatu. Hari ku munota wa 29.
Korea y’Epfo itumvaga ibiri kuyibaho yakomeje gukina ihanahana neza ariko kumenera mu bwugarizi bwa Thiago Silva na Marquinhos bikagora abakinnyi bayo.
Brésil yakomezaga kugaragaza inyota yo gutsinda kuko na nyuma y’aho Richarlison yazamukanye umupira neza yihuta awushyira ku ruhande rw’ibumoso kwa Vinicius wahise awuhindura imbere y’izamu, usanga Lucas Paqueta ahagaze neza atsinda igitego cya kane ku munota wa 36.
Kugeza iki gihe, abafana ba Korea y’Epfo bari bamaze kwiyakira ko bari bunyagirwe.
Mu minota itanu y’inyongera Richarlison yazamukanye umupira yihuta cyane wenyine ariko ateye umupira umunyezamu Seung-gyu awukuramo.
Iminota 45 ya mbere yarangiye Brésil itsinze Korea y’Epfo ibitego 4-0. Igice cya kabiri cyatangiye gituje cyane umukino ukinirwa hagati mu kibuga, nta kipe isatirana ingoga.
Uburyo bwa mbere muri iki gice bwabonetse ku munota wa 54 ubwo Raphinha yacengaga ab’inyuma ba Korea y’Epfo ariko yatera umupira Seung-gyu akawukuramo.
Raphinha yakomeje gushaka igitego ndetse na bagenzi be bamufasha, ariko umunyezamu Seung-gyu akomeza kumubera ibamba.
Ku munota wa 76, Korea y’Epfo yageragezaga kwikura mu isoni yabonye igitego cy’impozamarira kuri coup franc abakinnyi bayo bateye umupira bawukuramo ugarukira Paik Seung-ho wari uhagaze neza inyuma y’urubuga rw’amahina, atera ishoti rikomeye cyane umunyezamu Alisson ntiyamenya aho umupira unyuze.
Korea y’Epfo yakomeje gusatira ngo irebe ko yagabanya ikinyuranyo ariko umuzamu wa Brésil akayibera ibamba.
Ku munota wa 80, Alisson yatanze umwanya kuri Weverton Pereira da Silva, mu mpinduka nyinshi Umutoza Tite yakoze bituma buri mukinnyi wese Brésil yazanye muri iki Gikombe cy’Isi ashobora kwinjira mu kibuga.
Umukino warangiye Brésil itsinze Korea y’Epfo ibitego 4-1. Mu mukino wa ¼, iki gihugu giheruka gutwara Igikombe cy’Isi mu 2022 kizacakirana na Croatia yasezereye u Buyapani kuri penaliti 3-1 nyuma yo kunganya 1-1.
Ni umukino uzaba ku wa Gatanu tariki 9 Ukuboza 2022 saa 17:00.
















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!