Kuri uwo munsi Imana y’i Rwanda yari yiriwe i Bonn yewe n’ikirere kirakunda kirirwa ari nta makemwa. Abatuye Bonn bo bari bashobewe, babazanya bati, ‘was ist hier passiert’, bati "ni ibiki byabereye hano ko tubona abantu benshi!’’, natwe tugasubiza tuti “Es ist Rwanda-Tag” bishatse kuvuga ngo "Ni Rwanda Day’’.
Ubu iminsi irashize Rwanda Day ibaye, abantu hafi ya bose bamaze gusubira aho bari baturutse bajya mu Budage ndetse n’abasanzwe bahatuye kuri ubu basubiye mu mirimo yabo. Nk’uko bisanzwe mu muco Nyarwanda, nyuma y’ibirori habaho kwinegura ari byo ngira ngo dufatire akanya gato.
Rwanda Day imaze kuba inshuro zigera ku icumi, by’umwihariko iyi ya cumi yabaye musumbazose, iba ntagereranywa mu buryo dushobora gusobanura mu ngingo enye z’ingenzi.
Kuva i Kigali, mu Burengerazuba bwa Afurika, mu Majyaruguru n’Amajyepfo y’u Burayi ukambuka hakurya iyo muri Amerika ya Ruguru ukaminuka muri Aziya; Abanyarwanda bari bakoranyeho ntibibagirwa n’inshuti zabo.
Muribuka wa mugabo wo muri Guinée Conakry waturutse iwabo, agakenyera agakomeza we n’inshuti ze nta kindi kibajyanye i Burayi usibye kwibonera imbonankubone Perezida Kagame n’Abanyarwanda bafata nk’ “icyitegererezo” kuri uyu mugabane.
Hari n’abandi bakoze urugendo rurerure udashobora kwibaza, bamaze nzira amasaha arenga 16 n’abandi bafashe imodoka bambukiranya ibihugu n’ibindi bashaka kugera mu Rwanda rw’i Burayi.
Ku bari baturutse i Kigali morali yari yose. Uwakubwira uko byari bimeze ku wa Kane mu gitondo, RwandAir iriya bise “Umurage”, mu bantu 270 ibasha gutwara, uwo munsi 80% bari Abanyarwanda bagiye mu Budage, umudiho ari wose mu bilometero birenga icyenda mu bushorishori bamwe batera indirimbo z’umwimerere wa Kinyarwanda na Karahanyuze.
Hagati yo ku wa Kane no ku wa Gatanu, benshi mu bari baturutse mu Rwanda bururukiye i Bruxelles, bataramana n’abahasanzwe, ibiparu sinakubwira, batera urwenya ku byabereye za Shyorongi na Buzinganjwiri, gusa ukabona amashyushyu yo kugera i Bonn ari yose.
Ahagana saa yine z’igitondo ku wa Gatandatu nibwo abantu batangiye kwisukiranya muri World Conference Center mu gace ka Platz der Vereinten Nationen mu Burengerazuba bwa Bonn.
Urukumbuzi rwari rwose, bamwe bahoberana abandi baganira bibukiranya ibya kera mu mwuka w’ubusabane ku kigero cy’imbonekarimwe. “Amashyo”, “gira inka”, “kagire inkuru” ni zimwe mu mvugo zari ziganje. Watambukaga hepfo ukumva umwe abajije undi ati ariko ‘wo gacwa we, ko utambwiye ukuntu ku Muhima hahindutse?’ Undi ati ‘ese nta makuru yo kwa Munyangeyo?’.
Wasangaga abavuye mu Rwanda bakikijwe n’amatsinda manini y’abantu bakeneye kumenya amakuru y’aho badaheruka n’abo badaherukana, ku buryo kumenya ko waturutse i Kigali byonyine byari bihagije ngo n’abo mutaziranye mumenyane.
Ku Banyarwanda baba mu mahanga, urukumbuzi rwivanga n’urukundo rwinshi bafitiye igihugu cyabo ugasanga byabarenze kwitabira Rwanda Day.
Nka Mukankubito wari waturutse muri kimwe mu bihugu byo muri Scandinavia, negereye aho yari ahagararanye n’abantu bagera kuri batatu ari kubaganiriza ukuntu yumva yasheshe urumeza, ababwira ko ibyishimo yari afite muri uwo mwanya nta gihe na kimwe yigeze abigira mu myaka itari mike amaze mu Burayi.
Imurikabikorwa n’imurikagurisha byitabiriwe n’ibigo bitandukanye birimo amabanki, ibigo bya leta, n’abandi bikorera ku giti cyabo. Akagwa ko kwa Nyirangarama kaguye benshi ku nzoka bari bakumbuye umwenge nk’uwo [soma: umweenge], bagasoma bakazunguza mu ijigo. Inararinyoye zagakubitaga amaso, amazi akuzura akanwa.
Imyenda ya Moshions bayiguze bacuranwa, abandi batonze imirongo miremire kuri stands z’amabanki arimo BK Plc, Cogebanque, Equity Bank na I&M Bank ndetse no ku z’ibigo nk’icy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB; icy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) n’ibindi babazanya amatsiko menshi ibibazo bitandukanye kuri serivisi bitanga.
Mu byari bidasanzwe muri iyi Rwanda Day, imitegurirwe yayo yari ifite umwihariko kuko itandukanye n’izindi zose zabanje. Ibiganiro byatanzwe byari biteguwe mu buryo bumenyerewe muri za “TED Talks” aho utanga ikiganiro asa n’uganirira abamukurikiye ari wenyine ku ruhimbi, avanga ubutumwa bujyanye n’insanganyamatsiko ari nako avangamo no gutebya.
Nka Mukuralinda Alain yageze ku ruhimbi, atera ibiparu bitandukanye birimo uburyo yasangiye irindazi na “Igisupusupu”, Intore Bamporiki Edouard atanga inyigisho zuzuyemo gutebya ku nkomoko y’amagambo amwe y’Ikinyarwanda, mu gihe abandi barimo nka Carole Karemera wakoze benshi ku mutima mu nkuru igaruka ku mateka ye y’ubuhanzi n’abandi.

Abatanze ibiganiro bari abantu b’intyoza mu ngeri zitandukanye kandi bavuga ibyo bazi neza, by’akarusho baganiriza abari bitabiriye mu magambo make asukuye kandi mu buryo butuma batarambirana.
Ibintu byaje guhindura isura ubwo Perezida Kagame yinjiraga mu cyumba, ibinezaneza bisakara imitima y’abitabiriye, barahaguruka bashyira amabendera hejuru barata u Rwanda, bamwe amarangamutima yarabasabye ubwo bamukubitaga ijisho.
Impanuro z’Umukuru w’Igihugu zomoye imitima ya benshi bari banyotewe no kumwumva imbonankubone. Byabaye akarusho ubwo yavugaga ati "naje hano ngo mumbwire icyo mwamburanye", icyumba cyose cyarahwekereye, abantu bose bitsa imitima, bamwe amarangamutima arabarenga bigaragara ku maso bahimbajwe n’uburyo Umukuru w’Igihugu avuga ijambo nk’iryo.
Hari umusaza w’Umudage wumvise ayo magambo, biramurenga yicara hasi arabaza ati ‘uriya ni Perezida uvuga gutyo? Perezida ubwira abaturage be ati ni iki mwamburanye? Ni ubwa mbere mbonye umuyobozi nk’uyu, ni impano mufite idasanzwe’. Abari bicaye mu gice cy’inyuma hafi y’ahari camera ebyiri nini, ndakeka bibuka umuntu wasekaga akantu kose, akavuga no mu ijwi riri hejuru [ntiyari aziko ari kuvuga cyane kubera ko yari yambaye écouteurs/earphones.]
Perezida Kagame yakiriwe nk’uko usanga ibyamamare mu njyana ya Rock byakirwa mu bitaramo, hamwe Rockstar yinjira ibyishimo bigasaga abafana, bose bagahagurukira rimwe n’igishyika, amaboko hejuru, imvugo ari imwe mu kumwakira.
Ni ku nshuro ya mbere habayeho Rwanda Day "ibigarasha" bikazibukira!
Usibye imitegurirwe yari nta makemwa, mu bindi bitari bimenyerewe byabaye kuri iyi nshuro, harimo kuba ubusanzwe byari bimaze kumenyerwa nk’akarande ko abatishimira iterambere ry’u Rwanda, aba twita ’ibigarasha’, bo mu Burayi baba baje kwigaragambya hafi y’ahabereye Rwanda Day. Kuri iyi nshuro nta n’umwe wahahingutse.
N’ubusanzwe wasangaga baje ari bake bashoboka bagakora imyigaragambyo rimwe na rimwe ugasanga batewe ingabo mu bitugu na bamwe mu banyamahanga ariko kuri ubu nta n’umwe wagaragaye. Na ba bake bajyaga baza ntibahahingutse ku buryo bamwe babiteragamo urwenya bavuga ko byatewe ahari n’ikimwaro cy’ibimaze iminsi biba ku bigarasha bene wabo yaba muri Congo cyangwa wenda ko bishoboka kuba baba bari bakiri mu kiriyo cya Murwanashyaka na Mudacumura ku buryo kuri bo ibiriyo bigikomeza. Kuba ari ubwa mbere mu nshuro icumi hatigeze haba imvururu z’ibigarasha, nta gushidikanya ko ari ibimenyetso by’ibihe!
“Uzi Kagame utanga itike?”
Perezida Kagame yakoze ku mitima ya benshi ku yindi nshuro ubwo yerekanaga ko ari Umuyobozi wifuriza ibyiza u Rwanda n’Abanyarwanda. Byabaye ubwo umukobwa witwa Rachel Marsil yagiraga amahirwe yo kubona indangururamajwi mu mwanya w’ibibazo n’ibitekerezo maze akamubwira ko yaraye asoje amasomo ye mu by’Ubuvuzi kandi ko yifuza gutaha mu Rwanda akaba ariho akorera.
Umukuru w’Igihugu yabyakirije yombi, amwemerera itike imukura mu Bufaransa ikamugeza mu Rwanda, n’izamusubizayo igihe azabishakira.
Nyuma y’ibiganiro, iki ni cyo cyari ikiganiro hanze mu matsinda. Hari umugore umwe numvise avuga ati “Kagame utanga itike? Ni inde wundi wabonye wabikora?”
Undi mukecuru numvise avuga ati ‘urambonera bahu? Warebye umutima wa Kagame, Kagame rwose ni Imana yamutwihereye”.
Iki gikorwa cyasembuye amarangamutima y’abantu, ku buryo hanze y’icyumba bamwe babitekerezaga amarira akazenga mu maso, ukabona babuze iyo bakwirwa. Byari binejeje bitagira urugero.
Ubusanzwe Rwanda Day itegurwa n’abanyarwanda baba batuye mu gihugu iba iri buberemo bafatanyije na ambasade ibari bugufi, ikagirwamo uruhare n’inzego zo hejuru muri Leta.
Ukurikije urwego rw’imitegurire rwa Rwanda Day ya Bonn, nta gushidikanya ko abo mu bindi bihugu n’imijyi bifuza kwakira Rwanda Day kuri bo umurongo washyizwe hejuru cyane n’Abanyarwanda baba mu Budage ndetse na ambasade iyobowe na Igor César, birasaba ko bo bazakora cyane birusheho.
Mu mpande zose iyi yari nta makemwa, Abanyarwanda baranyuzwe mu buryo bwose yaba mu mitegurire, mu bwitabire, mu biganiro byatanzwe, no mu bayikurikiranye kuri televiziyo, mu mwanya abantu bahawe wo kwisanzura bakavuga icyo batekereza.
Umumaro wa Rwanda Day ni ntagereranywa
Rwanda Day yabereye Abanyarwanda babaga hanze y’igihugu umwanya mwiza wo kongera kumenya u Rwanda mu buryo bwisumbuyeho. Hari abatiyumvamo igihugu mu buryo butandukanye bitewe n’impamvu zirimo impuha ziva mu banzi bacyo baba muri Diaspora, hari bamwe wasangaga ayo makuru y’ubuyobe barayafashe nk’impamo, ariko kuva Rwanda Day yatangira yeretse Abanyarwanda bose bari mu mahanga, yaba uwifuza gutaha n’uwifuza kugira ibyo akorera mu gihugu ari mu mahanga, ko aho amarembo afunguye.
Hari abavuye mu Rwanda mu bihe bitandukanye, abavukiye mu mahanga, bose bafite imitekerereze itandukanye ku gihugu; kuba bitabira Rwanda Day bakagira umwanya w’ibiganiro n’ababa baturutse mu Rwanda, bigira akamaro kanini kuko hari ibyo leta iba ivuga ariko n’abaturage bakagira byinshi bunguka bakumva ko igihugu kibakeneye, nabo bakagaragarizwa n’uburyo bakigiramo amahirwe aganisha ku iterambere.
Aho Rwanda Day ibera buri gihe hamenyekana habura iminsi mike ngo igikorwa nyir’izina kibe, ubu amatsiko ni yose yo kumenya aho izabera umwaka utaha, buri wese muri Diaspora ahahanze amaso!





















– KANDA HANO UREBE UKO RWANDA DAY YAGENZE I BONN MU BUDAGE
Amafoto: Rwanda Gov
TANGA IGITEKEREZO