Ku nshuro yayo ya 10 Rwanda Day, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 5 Ukwakira 2019, yahurije hamwe abasaga 3 500, bateraniye mu nyubako ya World Conference Center iri mu zifite amateka ahambaye mu Budage.
Benshi baserutse mu byishimo by’ikirenga muri ibi birori by’imbonekarimwe bihuza Abanyarwanda baba mu mahanga n’inshuti z’igihugu zishaka kumenya amakuru y’umunsi ku wundi yacyo n’amahirwe cyibitseho.
Rwanda Day ni igikorwa cyatangiye ku wa 4 Ukuboza 2010, icyo gihe cyabereye mu Bubiligi ku Mugabane w’u Burayi.
Ni umunsi umaze kumenyerwa nk’uhuza Abanyarwanda bo mu gihugu, ababa mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda, bagahuzwa n’intego imwe yo kuganira ku cyarushaho guteza imbere igihugu cyabo.
Rwanda Day yasize amateka akomeye mu mpande zose z’Isi, yaba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Burayi aho yabereye. Mu nshuro icyenda zabanje yitabiriwe n’abasaga ibihumbi 35.
UKO RWANDA DAY YABEREYE I BONN MU BUDAGE YAGENZE
– Video: Ubutumwa Perezida Kagame yatanze muri Rwanda Day
– Perezida Kagame yavuze ku miyaga yitambika u Rwanda nk’iyitambika indege
– Perezida Kagame yasubije abanenga Rwanda Day
– Dukunda abantu, dukunda Abanyarwanda, turikunda, dukunda uburenganzira bwacu-Kagame
– Abanyarwanda basabwe kuzirikana urwababyaye
Rwanda Day yasojwe abafite ibibazo, abatanze ibitekerezo n’abagaragaje aho bashaka gushora imari bashishikarijwe kunyura mu nzira beretswe haba muri za Ambasade z’u Rwanda mu mahanga cyangwa ku bayobozi mu nzego zitandukanye mu rwego rwo gukomeza kubaka u Rwanda rubereye buri wese.
– Abanyarwanda baba mu Budage basabye guhabwa RwandAir
Mukangango Marie uhagarariye itsinda ry’abari n’abategarugori muri Diaspora y’u Rwanda mu Budage yavuze bifuza ko Sosiyete y’Ubwikorezi bw’Ingendo zo mu Kirere, RwandAir yabegerezwa.
Ati ‘‘Turifuza ko RwandAir yagera hano mu Budage ngo tujye duteza imbere igihugu cyacu.’’
Perezida Kagame yamusubije ko ‘‘RwandAir izaza kandi hari ikompanyi ya hano ikorera mu Rwanda ku buryo twayinyuraho. Birakura biza hano.’’
17:50: Abanyafurika bitabiriye Rwanda Day bashimye ubuyobozi bwa Kagame
Umunyapolitiki Boubacar Siddighy Diallo ukomoka muri Guinée aho yabaye Depite yatangaje ko buri wese mu rubyiruko yifuza kwigira ku birenge bya Perezida Kagame.
Yagize ati “Ndi Umuyobozi w’Ishyaka UMP-Guinée (Union pour un Mouvement Populaire). Naje muri Rwanda Day ku butumire nahawe. Twaje gukora urugendo ngo duhure na perezida wanyu. Uyu munsi Afurika ikeneye ubuyobozi bwiza. Mwakuye (Kagame) igihugu cyanyu ahantu habi aho abantu bari bacitsemo ibice ariko mwakigejeje ku iterambere rikomeye.’’
‘‘Abantu bato bose bashaka kujya muri politiki, bifuza guhura namwe. Natwe turifuza guhura. Ndabashimira ibyo mwakoze byose mu guhesha agaciro igihugu cyanyu.’’
Perezida Kagame yavuze ko ‘‘Ndavuga ikintu gito kuri icyo. Nemera ko ukwihuza kwa Afurika gukenewe. Ndashaka kumva ko umenya ko nakumvise, ndi Umunyafurika ushaka gukorana n’ukwihuza na politiki bya Afurika. Mwese Abanyafurika muhawe ikaze mu Rwanda.’’
– Umunyarwandakazi yemerewe itike y’indege imuzana mu Rwanda
Perezida Kagame yemereye itike y’indege umukobwa w’Umunyarwanda uba muri Afurika warangije kaminuza kuri uyu wa Gatanu, wamubwiye ko yifuza gukorera mu Rwanda.
Dr Rachel yabajije Perezida Kagame icyo Minisiteri y’Ubuzima iri gukora kugira ngo abashaka kujya gukorera mu Rwanda bagire amahirwe.
Rachel Marsil w’imyaka 24 yize Ubuvuzi rusange [General Medicine] mu Bufaransa, ubu aritegura gukomeza amasomo mu bijyanye no kubaga indwara zo mu nda.
– Andi mafoto y’ibihe by’ingenzi bya Rwanda Day mu Budage
– Perezida Paul Kagame yaganiriye n’abitabiriye Rwanda Day
Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yakiriye ibibazo n’ibitekerezo bitandukanye by’Abanyarwanda bitabiriye Rwanda Day yabereye mu Mujyi wa Bonn.
Ibitekerezo byatanzwe byibanze mu nzego zose birimo ibyerekeranye n’ubutabera, ubuvuzi, uburezi, ubukerarugendo n’ibindi.
Umwe muri bo yagize ati “Abantu bize ubuhinzi basoza amasomo bakajya mu biro kandi ubutaka bwacu bukeneye kubyazwa umusaruro. Mu Rwanda dufite igice cy’Amajyaruguru, kera cyane.’’
Perezida Kagame yavuze ko iyo nama ari nziza ariko nta we ukwiye guhatirwa ibyo gukora.
Ati “Mu Rwanda, umuntu ashora imari aho ashaka hose, yayishora aho avuka, yayijyana n’ahandi aho ariho hose haba Kigali, Musanze, Huye n’ahandi. Ushobora gutoza abantu kuvuga uti mugerageze mukore, murebe uko mwateza imbere aho mukomoka. Ntiwabitegeka umuntu kuko nawe aba yatekereje umushinga w’icyo agomba gukora. Wareba bagenzi bawe bakomoka ahantu runaka.’’
Bamwe mu bashaka gushora imari mu Rwanda na bo beretswe ko imiryango ifunguye, ko barugana kikabaha amahirwe atandukanye.
– Dukunda Abanyarwanda, turikunda
Perezida Kagame yavuze ko ‘‘Ugiye kureba mu ngengo y’imari y’igihugu, ibitwara amafaranga menshi ni uburezi, ubuzima, ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo abantu bashobore kwigaburira, ibikorwa remezo kugira ngo byunganire ubukungu, abantu babone imirimo. Mu myaka 25 ishize, twazamuye icyizere cyo kubaho, kera uwageraga ku myaka 40 yabagaga ikimasa, agahamagara inshuti bakavuga ngo yagize imyaka 40 atarapfa. Ubu Abanyarwanda barabaho muri rusange bagasatira imyaka 70. Njye ndavuga iby’ababizobereyemo, babipima, bavuga, bo hanze batari no mu Rwanda.’’
‘‘Impfu z’abana n’ababyeyi bapfaga babyara, uko byagabanutse nta hantu birabaho ku Isi ukuntu byagabanutse mu Rwanda. Turakora ibintu biha abantu ubuzima, twarangiza tukaregwa ko tububambura? Ibyo se birashoboka? Uraha abantu kugera ku itumanaho ku gihugu cyose, umuntu ashyire yizane, avuge bitewe n’ishoramari twazanye warangiza ngo ubuza abantu kuvuga? Dukunda abantu, dukunda Abanyarwanda, turikunda, dukunda uburenganzira bwacu. Ibindi ni byo politiki mbi abaturega bakora. Aho muri hose muhafite uburenganzira, ariko aho mufite uburenganzira budashira, ahandi ho bashobora no kububaka, ariko iby’iwacu, iby’iwanyu nta muntu wabibaka. Ni ibyanyu, n’iyo ugiye ukagera aho Isi iherera ugasanga nta handi ho kujya, ugaruka iwanyu.’’
– Perezida Kagame yongeye kunenga abatanga serivisi mbi
Perezida Kagame yabwiye abitabiriye Rwanda Day ko kimwe mu bikwiye kunengwa mu Rwanda ari imitangire itanoze ya serivisi ndetse ko atari ikintu gikwiriye guhora kivugwa n’ababigiramo uruhare bakanengwa.
Ati ‘‘U Rwanda iyo ruvugwa mu majyambere amaze kugerwaho, ntabwo bivuze ko hatari akazi ko gukorwa, karacyahari kenshi, ndetse binavuze ko hari ibibi bikorwa tugomba guhangana nabyo. Ariko umuntu ntiyabigira ikirego ngo avuge ngo mu Rwanda nta gihari, ibintu byose ni bibi.’’
– Amafoto ya Perezida Kagame ubwo yageraga ahabereye Rwanda Day
– Kagame ku banenga Rwanda Day
Avuga ku banenga Rwanda Day, Perezida Kagame yavuze ko “Muri abo baturuka imbere bagashaka gutangira indege ngo itihuta, hari ibyo usoma abantu baba bandika. Ejo nahoze nsoma abantu bandika, mbese harimo no kunenga Rwanda Day. Ngo buriya ni Politiki yo kugerageza gushaka imbaraga mu Banyarwanda, kubikundishaho, ariko njye nshakisha ikinegu kirimo ndakibura, kubera ko njye nari nziko ari uko bigenda.”
– Tugenda nk’indege
Perezida Kagame yavuze ko “Tugenda nk’indege, n’imiyaga iduturutse imbere ikadusunika, tuyinyuramo tukagenda. Hari n’iduturuka inyuma idusunika, ni mwebwe. Ni mwe musunika u Rwanda mwanga ko hari ikirubuza gukomeza. Igikenewe ni uguhora twongera imbaraga zisunika indege yacu, twebwe, kugira ngo bitaba kugera aho tujya gusa, ahubwo tuhagere mu gihe gito.’’
– Abagiriraga nabi u Rwanda uko imyaka ishira niko bagorwa no kongera
Perezida Kagame yagize ati “Ntibashirwa. Bazi ko ikitarashobotse icyo gihe ubu bwo …. Ntabwo byakunda, ntibishoboka. Ibyo ntabwo mbivugira kugira ngo twirate. Nta myaka itatu, itanu ishira hatabayeho uko kutugerageza, ariko nubwo bibaho, abakurikirana amateka, nujya muri buri gice cy’ubukungu cy’ubuzima, imibereho y’u Rwanda, wenda mwanabiganiriye mu biganiro byahise, mwasanze ko buri mwaka u Rwanda rutera intambwe muri buri ngeri y’ubukungu bw’u Rwanda. Niba mutanabiganiriye muze kubimbaza mbibahe mu buryo bwuzuye.’’
17:44: Perezida Kagame yatangiye ijambo avuga ko Rwanda Day isanzwe ariko ari ubwa mbere ibereye mu Budage.
Ati “Tubonye umwanya wo kwishyura umwenda twari dufitiye hano mu Budage. Icyiza cya Rwanda Day ni umwanya mwiza wo guhuza Abanyarwanda aho bari hose ngo tuganire.’’
– ISHUSHO YA DIASPORA Y’U RWANDA MU BUDAGE MU ISURA NSHYA
17:35: Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar, yasobanuye ko nyuma yo guhabwa kwakira Rwanda Day hari byinshi byahindutse.
Ati “Tubahaye ikaze mu Rwanda rwo mu Budage. Dutewe ishema kandi turashima ku bwo kwakira imbaga ingana gutya. Mbere yuko mvuga ibyo idusigiye mbanze mbabwire ko turi Abanyarwanda 1295 mu Budage. Nshingiye kuri iyo mibare byerekana ubwitabire Rwanda Day izana.’’
“Hatangazwa ko Rwanda Day izabera mu Budage twabyakiriye n’ibyishimo ariko byanaduteye ubwoba gato kuko twari tuzi uburemere bwo kwakira ibirori nk’ibi ariko kuba Umunyarwanda ni ukumenya ko dushoboye.’’
“Kumva Rwanda Day bidukuramo ubwoba byaduhaye imbaraga zo kubaka Umunyarwanda hano mu budage. Byatumye tugomba gukorera hamwe, twishakamo uburyo bwo kuyakira kubaka inzego z’Abanyarwanda baba hano mu Budage. Ubu Abanyarwanda baba mu Budage bafite ubuyobozi bitoreye.’’
Yasoje aha ikaze Perezida Kagame ari nawe mushyitsi mukuru ugiye gutanga ijambo ku bitabiriye Rwanda Day.
17:28: Itorero Itetero ryo mu Bubiligi ryaririmbiye abitabiriye Rwanda Day
Itorero Itetero ribyina gakondo ryaturutse mu Bubiligi riri kuririmba rinabyina mu buryo bwa gakondo. Baserutse ahabereye Rwanda Day hakomwa umurishyo w’ingoma y’Impamagazi.
Abari bagize itorero biyerekanaga bashagirira mu mbyino za Kinyarwanda.
– Ijambo ry’ikaze rya Visi Perezida wa Diaspora i Bonn
Visi Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu gace ka Bonn, Omelie Impundu, yashimye icyizere bagiriwe cyo kwakira Rwanda Day.
Ati “Ibyo dukora i Bonn twishimira umuco wacu. Uyu munsi ndagira ngo mbabwire ibintu bibiri. Abantu bagiye bambaza ngo ku wa Gatandatu hazaba iki? Ndababwira nti turahura na Perezida twishimire ibyo twagezeho, baratangara barambwira bati twe ntabyo tugira mu gihugu cyacu. Ibyo byatumye ndushaho kumva agaciro k’uyu munsi n’ishema tugomba kugira nk’Abanyarwanda.”
Yavuze ko yarahiriye kuzakora icyo ashoboye cyose kugira ngo u Rwanda rutere imbere.
17:20: Abana bakiriye Perezida Kagame mu muvugo uvuga ibyo u Rwanda rwagezeho mu ngeri zose z’ubuzima bw’igihugu.
Umuvugo bavuze bagendaga bahererekanya ijambo aho bibandaga ku butumwa bushimangira ubutwari n’imbaraga zikwiye kubakirwaho mu kubaka u Rwanda n’intambwe iyo ngiro yateje igihugu.
Aba bana bakiri bato basozaga bahabwa amashyi y’urufaya mu kugaragaza ko gutoza umwana inzira azanyuramo kare ari iby’agaciro.
– PEREZIDA KAGAME YAGEZE AHABEREYE RWANDA DAY
17:10: Umushyitsi Mukuru, Perezida Kagame wari utegerejwe n’Abanyarwanda benshi yageze mu nyubako ya World Conference Center, ahabereye Rwanda Day ku nshuro ya 10.
Hahise haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu yatewe n’abana b’Abanyarwanda baba mu Budage.
16: 50: Abahanzi batandukanye bitabiriye Rwanda Day bahamagawe imbere y’abitabiriye Rwanda Day aho buri wese yivugaga mu buryo bwa gihanzi mbere yo gusuhuza Abanyarwanda.
Buri wese yishimiwe mu buryo butandukanye bitewe n’igikundiro afite, agasoza ahabwa amashyi menshi.
Nyuma y’aho, Umunyarwandakazi Dj Flor yavangavanga imiziki yiganjemo iy’umuhanzi Senderi International Hit nka “Iyo twicaranye”, “Nzabivuga” n’izindi zivuga ukwiyubaka k’u Rwanda.
– Ubutabera bw’u Rwanda nta tekinika ribamo
Alain Mukurarinda yavuze ko mu myaka 13 yamaze ari umushinjacyaha akaza no kuba umuvugizi nta gutekinika yabonye mu butabera bw’u Rwanda.
Yagize ati “Muravuga ngo turatekinika, ngo turahimba. Kubona umushinjacyaha agushinja mutahuye, hari n’uwabimbwiye ndamubwira nti ndeba dosiye, ntabwo mba nkeneye guhura na we. Iyo bazanye dosiye itarimo ikintu ndakurekura ugataha ariko icyo kirimo ntabwo wancika nkuko nabibabwiye.”
– U Rwanda rwarazamutse ku ruhando mpuzamahanga
Umunyamabanga wa Leta Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Urujeni Bakuramutsa, yavuze uko u Rwanda rwazamutse mu ruhando mpuzamahanga n’uburyo Abanyarwanda baba mu mahanga bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Yagize ati “Ubu u Rwanda rugaragara nk’igihugu cyiza cyo gushoramo imari. Twakira inama mpuzamahanga na ba mukerarugendo benshi. U Rwanda rufite ingabo zibungabunga amahoro hirya no hino ku Isi.’’
“Turashimira diaspora ko umwaka ushize yohereje miliyoni $252, kugabanya ubukene n’iterambere ry’abaturage mbashimiye uwo musanzu mwashyize ku gihugu.’’
Yabasabye gukurikirana amakuru y’ukuri ku Rwanda kuko hari abakwirakwiza ibihuha cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Ati “Ntimukwiye kureberera abahakana bakanapfobya Jenoside kuko bibangamira ubumwe n’ubwiyunge. Mugire uruhare mu bikorwa byose bitera imbere mu gihugu.’’
– Impamvu Volkswagen yagabye amashami mu Rwanda
Umuyobozi wa Volkswagen muri Afurika y’Epfo, Thomas Schafer, yasobanuye impamvu bahisemo kubaka uruganda ruteranya imodoka mu Rwanda
Mu itangira Thomas yaganiriye na Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega, kandi ibyo biganiro bitanga umusaruro.
Yagize ati “U Rwanda rufite ubushake bwa Politiki bwo kuva ku rwego rwo gufata ibyakoreshejwe ahubwo rukabona ibishya.’’
Yanashimangiye ko u Rwanda rufite umwihariko wo gukorana ndetse mu myaka ibiri bamaze bakorera mu Rwanda bungutse byinshi.
Schafer yatanze urugero ko hatangijwe gahunda yo gutega imodoka izwi nka VW Move yaje ari igisubizo ku bakora ingendo mu Mujyi wa Kigali.
Ati “Dushaka gukorana n’u Rwanda kuko ari igihugu giteza imbere umuco wo gukorana bihamye.’’
– Made in Rwanda yahawe umwanya muri Rwanda Day
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya, yaganirije abitabiriye Rwanda Day akamaro ko guha agaciro gahunda ya Made in Rwanda imaze imyaka isaga itatu itangijwe.
Yagize ati “Ndagira ngo tuganire kuri Made in Rwanda. Made in Rwanda itumariye iki? Made in Rwanda ituma duhangana mu bukungu no kwigira nk’igihugu dukora ibyo dukeneye. Duhindure twibaze ngo kuki tutakwikorera ibyo dukoresha, murebe ni bande bambaye imyenda yakorewe mu Rwanda. Iyi myenda ni mishya.”
Yavuze ko kuva mu myaka ishize ubukungu bwagiye buzamuka ku kigero cya 10% buri mwaka. Urwego rw’inganda harimo na Made in Rwanda rwazamutseho 16% mu gihembwe gishize.
– Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, atanga igitekerezo muri Rwanda Day.
– Abitabiriye Rwanda Day beretswe u Rwanda rushya
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Shyaka Anastase, yasabye Abanyarwanda baba mu mahanga kuba ‘Indatsimburwa’.
Mu ijambo rye, Prof. Shyaka Anastase yashishikarije Abanyarwanda baba mu mahanga guhuza amaboko n’ababa imbere mu gihugu bakimakaza ibikorwa bihesha u Rwanda amahoro n’amahirwe.
Yagize ati “U Rwanda ruraryoshye kubera ko rufite ubuyobozi bwiza, rufite imiyoborere idatsikira, rufite Abanyarwanda bazi icyo bashaka, ab’iwacu basigaye biyita Indatsimburwa. Twaje kubabwira abo u Rwanda turibo, mureke tube Indatsimburwa. Dufite igihugu cyiza, turashaka ko buri wese amaboko ye ayerekeza ku Rwanda."
"Turi mu bihugu bike, aho ubukungu buzamuka neza aho imibare izamuka kugera ku 10% ubu tugeze kuri 12 % aho niho twerekeza ubukungu bukura kurenza icumi. Kubaka inzego, inzego zacu zemeza ko ibijyanye no kubaka igihugu kimeze neza. Iyo dukeneye kwishakira ibipimo ntabwo duhuruza muri ONU, NISR irabibabara ikabitwereka. Iyo dukeneye imiyoborere RGB irabikora ikadupima. Icyo ni igihugu cyubakiye ku mahame n’amahitamo yacu. Ubumwe gukorera mu mucyo no kureba kure. Tumaze imyaka 25 dukorera muri iyo nzira kandi turi Indatsimburwa.’’
– Ku bijyanye n’Umutekano
Shyaka yagize ati ‘‘Dufite umutekano udadiye pe. Muzi ibanga aho riri? Dufite inzego z’umutekano zitisukirwa. Ubucuti buri hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano. Iyo igihugu kimeze gityo kucyisukira ntibiba byoroshye. Wenda yakwinjira ariko ntiyasohoka. Demokarasi mu bihugu byinshi iyo bamaze kuvuga amatora…. Amatora yacu ni ubukwe ni amahoro kubera amahitamo, demokrasi ni iyubaka.”
“Niyo amatora arangiye ntawe utsindwa. Nta kwikanyiza akaba ari nayo mpamvu ihame ry’uburinganire rigomba kwimakazwa kandi ririmakajwe. Inzego z’ibanze igipimo ni ukurya isata burenge Inteko Ishinga Amategeko amahitamo yacu rero yubakiye ku kintu gikomeye. Iyo Abanyarwanda bahuye n’ibibazo bishakamo ibisubizo, haba mu bukungu, imibereho myiza ni uwishamo ibisubizo. Guhuriza imbaraga ku Rwanda amaboko yacu akarukorera ubwenge bwacu bukaba uko. Turashaka ko abo mu ntara z’imbere mugihurizeho amaboko n’ubwenge ntihagire urugambanira. Ahari Umunyarwanda hose haba habaye u Rwanda. Turagira ngo tugire diaspora ifite imiyoborere myiza ishakira u Rwanda amaboko n’amahoro twese ari abari imbere n’abari hanze. Twubake u Rwanda buri wese yifuza.’’
– Madamu Jeannette Kagame yageze mu cyumba cyakiriye Rwanda Day
This morning In Bonn, Germany, First Lady Jeannette Kagame joins thousands of Rwandans and Friends of Rwanda for #RwandaDay2019, organised for the 10th time since its inception 2010. pic.twitter.com/EQ6eUVWrLg
— First Lady of Rwanda (@FirstLadyRwanda) October 5, 2019
– Andi mafoto: Itsinda ry’ababyinnyi gakondo ryo mu Budage ubwo ryakiraga abitabiriye Rwanda Day
15:20: Lt Col Lausanne Ingabire Nsengimana watanze ikiganiro ku ruhare rw’Ingabo z’u Rwanda zitangiye kubohora igihugu yagaragaje ko habayeho gutekereza bwangu ngo bafate icyo cyemezo.
Yagize ati “Nyuma ya Jenoside igihugu cyari cyarashegeshwe. Twagombaga guhuriza abantu bose hamwe mu kubaka igihugu. RDF yifatanyije n’inzego zose za Leta, mu nzego zose zirimo ubuhinzi, ubworozi n’izindi.’’
Yakomeje ati “Kuva mu kwa Kane kugeza mu kwa karindwi, abantu bavurwa indwara zitandukanye ku buntu bigizwemo uruhare n’ingabo. Iyo dutekereje ku gisirikare twumva intambara n’ibindi ariko harimo abaganga, abenjeniyeri n’abandi. Namwe rubyiruko muri hano namwe ntimuhejwe, ubushobozi mufite n’ubumenyi mufite turabushaka.’’
– Video: Bamporiki yatanze ikiganiro, anatera urwenya abitabiriye Rwanda Day
15:00: Bamporiki mu kiganiro cye yavuze ko ubukungu bwihishe mu rurimi rw’Ikinyarwanda uburyo iyo abantu bagiye kuramukanya, bavuga ngo ‘Mwaramukanye amahoro’ aho umuntu aba yifuriza amahoro abo abonye ako kanya n’abo azabona mu gihe kirekire.
Yakomeje agira ati “Intambara y’Inkotanyi yaranzwe no kurya karungu, no kurya umujinya. Iyo Umunyarwanda arwana ntahugira mu byo kurya, mu byo kubaza ngo byahiye. Abakiri bato tubayobore ku iriba ry’abakurambere bacu.”
14:56: Ikiganiro cya mbere cyatangiye. Bamporiki Edouard ni we wafunguye ibiganiro avuga ku murage w’u Rwanda ukwiye. Yavuze ko u Rwanda ruriho muri iki gihe ruturuka mu murage w’Inkotanyi, ziyemeje kubohora igihugu.
– Ibyishimo byari byose mu cyumba cyabereyemo Rwanda Day
– Uko gahunda ya Rwanda Day yari iteganyijwe
– Ijambo ry’ikaze ryatanzwe n’Umuyobozi wa Gahunda (MC), Uwurukundo Sonia Isabelle wiga mu Cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Budage mu bijyanye na Chemical Engineering. Hataramye Itorero ribarizwa mu Budage.
– Itsinda rya mbere ryatanze ikiganiro ku “Gukunda igihugu, Umuco n’Umurage: Ni ikiganiro cyatanzwe n’Umuyobozi Mukuru w’Itorero ry’Igihugu, Edouard Bamporiki; Carole Karemera washinze Ishyo Art Center; Lt Col Lausanne Ingabire Nsengimana uhagarariye Ingabo z’u Rwanda (RDF) na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Shyaka Anastase.
– MC Uwurukundo Sonia Isabelle yatanze umwanya w’ibibazon’inyunganizi ku bitabiriye Rwanda Day.
– Itsinda rya Kabiri ryatanze ikiganiro ku guhanga udushya n’imibanire n’amahanga. Ryari rigizwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya; Umuyobozi Mukuru wa Westerwelle Startup Haus mu Rwanda, Rwabuhihi Sangwa; Umuyobozi Mukuru wa Volkswagen muri Afurika y’Epfo, Thomas Schaeffer; Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Urujeni Bakuramutsa; Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Itumanaho muri AIMS akaba anayobora Ihuriro Next Einstein Forum (NEF), Munyampenda Nathalie na Alain Mukurarinda wahoze ari Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda.
– Uwurukundo Sonia Isabelle yakiriye ibindi bibazo, anashimira abatanze ikiganiro.
– Abahanzi bashyizeho umuziki ucuranze mu buryo bwa Live bitegura kwakira UMUKURU W’IGIHUGU, PAUL KAGAME.
– Uwurukundo yatanze ijambo riha ikaze Perezida Kagame ananyuramo mu ncamake ibyibanzweho mu biganiro byatanzwe.
– Ijambo ry’uhagarariye Abanyarwanda baba mu Budage. Ryakurikiwe n’umuvugo n’imbyino by’Itorero ry’abana.
– Ijambo rya Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar. Ni we wahaye ikaze Perezida Kagame watanze impanuro ku bitabiriye Rwanda Day.
– Nyuma y’ijambo ry’Umukuru w’Igihugu habaye ibiganiro, umwanya wo kuririmba, kuganira binyuze mu kungurana ibitekerezo no kubaza no gusangira.
– IGITARAMO
Nyuma y’ibiganiro hashyizeho umuziki wakinwe na DJ Flor uba mu Bubiligi. Iyi gahunda yasojwe n’igitaramo cy’imbaturamugabo cyasusurukijwe n’abahanzi barimo King James, Teta Barbara Babou, Igor Mabano, Jules Sentore, Charly na Nina, Kitoko na Bruce Melodie.
– Urubyiruko ruba mu mahanga rweretswe amahirwe y’akazi arutegereje mu Rwanda
14:05: Ku rundi ruhande, abikorera bo mu Rwanda bamurikiye abitabiriye Rwanda Day ibikorerwa mu Rwanda. Ibigo bitandukanye birimo nka Mara Phones ikorera mu Rwanda telefoni, Banki ya Kigali, Equity Bank, Ecobanque, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro n’abandi barimo abakora imyenda, ni bamwe mu bamuritse ibyo bakora.
14:05: Abantu bari mu cyumba batangiye gushyiraho morale. Abahanzi nibo bari imbere y’imbaga babasusurutsa aho babimburiwe na Bibarwa Kitoko.
13:50: Mu cyumba cyabereyemo Rwanda Day, abantu ba mbere bamaze kwinjira, ku buryo haburaga gato ngo cyuzure cyose.
– Abanyarwanda benshi bari hanze y’inyubako ya World Conference Center, ahabereye Rwanda Day ku nshuro ya 10. Nkuko bimaze kuba ihame benshi bari bafite amatsiko yo kubona amaso ku yandi Umukuru w’Igihugu no gutega amatwi impanuro ze.
– Uko byari byifashe i Bonn mbere yo gutangirwa Rwanda Day
Amafoto: Philbert Girinema na Karirima A. Ngarambe - Bonn; Rwanda Gov
TANGA IGITEKEREZO