{Amafoto agaragaza abasirikare ba Koreya ya Ruguru basomana bya gitinganyi yakwirakwiye ku mbuga nkoranya mbaga muri Koreya y’Epfo ndetse no mu Buyapani mu minsi mike ishize yateye abantu kuvuga byinshi.}

Bamwe bavuga ayo mafoto adatunguranye bagendeye ku myitwarire y’ ubutegetsi bwa Korea ya Ruguru.

Bivugwa ko aya mafoto yafashwe n’ibyuma bifata amashusho abo basirikare batabizi. Gusa ntagaragara neza n’uburyo aba basirikare bari bahagazemo basomana biteye urujijo.

Ikinyamakuru 7 kuri 7, kivuga ko bishoboka ko aya mafoto atari aya vuba kuko nta n’itariki yafatiweho igaragara.

Kugeza ubu biragoye kumenya imiterere y’itegeko rirebana n’ubutinganyi muri Korea ya Ruguru nyuma yuko abakobwa babiri bacyekwagaho iki cyaha bakatiwe urwo gupfa bahamwe no kudakurikiza amahame y’imibereho rusange ya Gisosiyalisite( Socialiste).

Ubutegetsi bwa Koreya ya Ruguru, igendera ku matwara ya Gikomunisite (Communisme), bwahakanye gushyira igitutu ku baryamana bahuje ibitsina, bitandukanye n’uko bigenda muri bimwe mu bihugu bigendera ku matwara ya Gikapitalisite.