Ishami ry’Umutwe w’Intagondwa z’Abayisiramu Al Qaeda ryo mu kigobe cy’Abarabu ryatangaje ko ari ryo ryagabye igitero ku kinyamakuru Charlie Hebdo mu Bufaransa rivuga ko bari bamaze imyaka 10 bagitegura.
Televiziyo CNN yatangaje ko umukuru w’iryo shami Nasr Ibn Ali al-Ansi yabitangarije mu mashusho ari imbere y’amafoto y’abavandimwe b’abarashi bagabye icyo gitero, Said na Cherif Kouachi.
Yagize ati” Igihe twahaga izo ntwari misiyo zarabyemeye, none zayishyize mu bikorwa.

Yishimiye icyo gitero avuga ko cyari icyo kwihorera ku mashusho ahindanya isura y’Umuhanuzi Muhammad.
Al- Ansi yavuze ko umwe mu bahoze bayoboye Al-Qaida Anwal al-Awlaki ari we wari ayoboye imyiteguro y’icyo gitero mbere y’urupfu rwe mu 2011.
Al- Ansi ntiyanenze Charlie Hebdo, ahubwo yanikomye u Bufaransa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika .
Ati” Ni u Bufaransa bwafatanyije na USA mu makosa, ni bwo bwakoze ibyaha ndengakamere muri Mali no muri Afurika y’Abarabu (Maghreb) ni u Bufaransa butera inkunga iyicwa ry’Abayisiramu muri Repubulika ya Centrafrique.”
Ku wa 7 Mutarama, abagabo bitwaje imbunda bipfutse mu maso bagabye igitero ku kinyamakuru Charlie Hebdo i Paris bica abantu 12, nyuma n’abo baricwa.
Al Qaida ivuga ko icyo gitero cyagabwe kubera icyo kinyamakuru cyasebyaga Umuhanuzi Muhammad ariko nyuma y’aho cyongeye kumwandikaho ari no ku rupapuro rw’ibanze.

Ibitekerezo 0