Bose mu myambaro yera, baturutse impande zinyuranye z’Umujyi wa Kigali no mu bihugu birenga 10 byo hirya no hino ku Isi, abarenga magana atandatu ku Cyumweru tariki ya 10 Kanama bahuriye hamwe, basangira amafunguro n’ibyo kunywa mu birori bizwi ku izina rya Dîner en Blanc.
Muri ibi birori ngarukamwaka bibaye ubwa gatatu mu Rwanda, kuri iyi nshuro byabereye mu busitani bwa Acacia buri muri metero nke utangiye umuhanda ugana mu Mudugudu wa Batsinda, mu Kagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo.
Buri wese mu babyitabiriye yaje yitwaje amafunguro, ibyo kunywa, indabo ndetse n’imitako byo gutegura ku meza ye n’inshuti ze, kandi bose bambaye imyenda yera de ku buryo aho wacishaga amaso hose wabonaga ari urwererane.
Basaga neza, baseka, baganira ubona ko buri wese yishimiye kuba ari kumwe n’abanywanyi be muri ibi birori, basangira ibihe byiza.
Dîner en Blanc yabareye bwa mbere i Paris mu Bufaransa mu myaka 25 ishize, ubwo uwitwa Francois Pasquier yasubiraga iwabo mu Bufaransa nyuma yo kumara imyaka myinshi mu mahanga atabona inshuti ze zo mu bwana n’abavandimwe. Bidatinze n’indi mijyi itandukanye yo ku migabane itandukanye ku Isi yatangiye kujya itegura Dîner en Blanc.
Kigali ni wo mujyi wa mbere wateguriwemo ndetse unizihirizwamo Dîner en Blanc ku mugabane w’Afurika, kuwa 11 Nyakanga 2012.
Uko bitegurwa…
Kimwe mu bitangaje ni uko abitabira Dîner en Blanc ubusanzwe babanza kwiyandikisha mbere bagatanga amafaranga ibihumbi icumi na bibiri kuri buri muntu (i Kigali).
Abantu batandatu bari kumwe bashyirwa mu matsinda yicarana ku meza amwe bitewe n’uko bagiye bazana. Aya meza bicaranyeho barayahasanga, gusa bakizanira imitako bayashyiraho, bityo bakayategura mu mwihariko wabo. Nibo bizanira ibiribwa bumvikanyeho n’ibinyobwa biba byiganjemo za divayi na champagne. Gusa hari ibinyobwa bitandukanye bitemewe muri ibi birori nk’amoko menshi ya byeri ndetse n’ibinyobwa bitandukanye bidasindisha biciriritse.
Uko i Kigali byari byifashe…
Abantu bose biyandikishije bari bahawe isaha ya saa cyenda n’igice yo kuba bageze ahagenwe kugira ngo buririre hamwe imodoka berekeza ahantu hari bubere umunsi mukuru.
Igitangaje ni uko nta muntu n’umwe uba uzi aho ibi birori biba biri bubere. Ikindi ni ukoabafite imodoka nto bazisiga aho bahagurukira, bose bakajya mu modoka nini (bisi) ziba zateguwe.
Njye, nahagurukiye mu mujyi ahitwa uri Centre Culturel Franco-Rwandais. Nkinjira mu modoka nasanzemo abantu b’ingeri zinyuranye; abanyamahanga, abasore n’inkumi, abasaza n’abakecuru; numvaga baganira mu ndimi zitandukanye z’amahanga.
Bose icyo baba bahuriyeho ni uko bari bambaye neza bafite inkesha ku maso, ubona ko bacyeye kandi biteguye kuza kuryoherwa mu birori bari bitabiriye.
Twese abitabiriye ibi birori, twari twambaye imyenda y’umweru ku buryo byabaga byoroshye gutangira ikiganiro n’uwo ari we wese mutaziranye kuko wabonaga ko hari icyo muhuriyeho.
Uko twasuhuzanyaga tubwirana amakuru yo hirya no hino, haba abo tuziranye n’abo tutaziranye, ni nako byari birimo bigenda no mu tundi duce twa RDB Gishushu, Stade Amahoro, KBC Kacyiru, Kinyinya, MTN Nyarutarama, Gacuriro n’ahandi hari hahuriye bagenzi bacu biyandikishije bategereje guhaguruka.
Icyaje kuryoha kurushaho ni ibiganiro byatangiye ubwo twahagurukaga. Nta muntu n’umwe wari uzi aho twerekeje kandi twari tuzi neza ko bidashobora kongera kubera aho byabereye mu myaka ishize, ahubwo buri wese yageragezaga gushakisha mu mutwe aho yumva akeka ko bishobora kubera.
Kuri iyi nshuro ariko byari bigoye kuhamenya kuko byabereye ahantu benshi batari biteze, ni kure gato y’umujyi.
Ni mu busitani bwa Acacia i Kagugu, aho twasanze umuziki uyunguruye. Tukihagera, buri tsinda ryahise ritangira gushyashyana ritegura ameza, ibiribwa n’ibinyobwa ryazanye nk’impamba.
Nkiri mu modoka nakekaga ko nabonye abantu bambaye neza ; ariko siko byari biri pe. Hari abandi bari bambaye neza kubarusha abo nari nabonye. Nasanze hari abantu baje bambaye neza cyane biteguye gupiganirwa umwanya w’ababerewe bari buhabwe ibihembo birimo n’amatike y’indege ajya gutemberera i Nairobi, i Mombasa n’ahandi. Bari baberewe cyane kandi ubona barushijeho kuba beza kurusha uko basanzwe.
Tuganira na Joan Mazimpaka, Umuyobozi wa Illume Creative Studio bateguye Dîner en Blanc, yavuze ko mu myaka itatu ishize bahuza abantu, bishimira kuba muri Kigali habera ibirori nk’ibi yita iby’ubukerarugendo.
Yagize ati ’’Bwinshi mu bukerarugendo bukorerwa mu Rwanda bubera hanze ya Kigali. Ubu rero dufite ishema ryo kuba dutuye i Kigali tukahahuriza abantu banyuranye bagasabana. Buri mwaka duhindura agace tukajya mu kandi. Ubu aho bigeze abantu basigaye batega indege bakava i Burundi, Kenya, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Ivory Coast, Afurika y’Epfo no hanze ya Afurika nka Canada, Switzerland, Belgium, France, Australia, the Netherlands, Oman, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ahandi bazanywe wenda n’impamvu zinyuranye, ariko bakanga gusubirayo batabanje kwitabira ibi birori.’’
Akomeza agira ati ’’Uyu mwaka umwihariko wacu wabaye imitegurire no guhanga udushya mu myambarire.’’
Akiwacu Colombe, Nyampinga w’u Rwanda, umwe mu bari bitabiriye ibi birori avuga ko yishimiye uko abantu bagaragaraga. Ati "Njye nazanye n’inshuti zanjye ku meza y’abantu batandatu twese tuziranye, buri muntu wese yishimye n’ibintu byose biri mu mweru, nabonye ari byiza bigaragara neza ku maso."
Mu bandi benshi baganiriye na IGIHE bavuze ko bishimiye cyane kuba bakoreye ibirori ahantu hatari mu mujyi rwagati ahubwo ko byashyizwe kure bikagana mu gace benshi batari bakunze gutembereramo.
Illume Creative Studio ivuga ko bifuza ko ibi birori byazaguka bigatangira no gukorwa mu yindi mijyi y’u Rwanda.
Izindi nkuru wasoma:
- Kigali yabaye Umujyi wa mbere muri Afurika mu kwakira ibirori bya “Dîner en Blanc”
- Amafoto y’imigendekere ya "Dîner en Blanc" ya mbere muri Kigali
- Diner en Blanc i Kigali ku nshuro ya kabiri yitabiriwe by’agahebuzo



















TANGA IGITEKEREZO