00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diner en Blanc i Kigali ku nshuro ya kabiri yitabiriwe by’agahebuzo

Yanditswe na

Boniface Buranga na Claude Ntawitonda

Kuya 16 September 2013 saa 06:40
Yasuwe :

I Kigali haherutse kubera igikorwa cya Dinner en Blanc, ku nshuro ya kabiri, kibera rwagati mu muhanda uri inyuma ya RDB hafi ya Tele10 ku Gishushu, ku wa Gatandatu tariki ya 14 Nzeri.
Diner en Blanc ni iki ? Yatangijwe ite ? Na nde ?
Diner en Blanc, ni igikorwa cyatangijwe n’umufaransa witwa Francois Pasquier, mu myaka 25 ishize.
Iki gikorwa kikaba gihuza abantu barenze ibihumbi 10 i Paris, mu Bufaransa, bavuye impande zitandukanye muri icyo guhugu.
Tariki 14 z’uku kwezi kwa Nzeri, (…)

I Kigali haherutse kubera igikorwa cya Dinner en Blanc, ku nshuro ya kabiri, kibera rwagati mu muhanda uri inyuma ya RDB hafi ya Tele10 ku Gishushu, ku wa Gatandatu tariki ya 14 Nzeri.

Diner en Blanc ni iki ? Yatangijwe ite ? Na nde ?

Diner en Blanc, ni igikorwa cyatangijwe n’umufaransa witwa Francois Pasquier, mu myaka 25 ishize.

Iki gikorwa kikaba gihuza abantu barenze ibihumbi 10 i Paris, mu Bufaransa, bavuye impande zitandukanye muri icyo guhugu.

Tariki 14 z’uku kwezi kwa Nzeri, i Kigali, mu Rwanda, naho abantu bahuriye hamwe barasangira kandi bambaye imyenda y’umweru, nk’uko amahame ajyanye n’iki gikorwa abisaba, gusa hari abatazi intego n’amavu n’amavuko y’iki gikorwa.

Byose byatangiye mu w’i 1988, ubwo uyu Francois Pasquier yasubiraga iwabo mu bufaransa, nyuma yo kumara imyaka myinshi mu mahanga, atabona inshuti ze zo mu bwana n’abavandimwe.

Yarahageze yifuza kongera gusabana n’inshuti ze, ni uko abategeka kuza bo n’inshuti zabo bambaye imyenda y’imyeru kugira ngo baze kumenyana bahageze. Icyo gihe bahuriye ahitwa Bois de Boulogne.

Nyuma y’imyaka ine bongeye guhura ari benshi cyane ariko aho bari buhurire bahagira ibanga kugeza ku munota wa nyuma kubera batinyaga ko abashinzwe umutekano bashoboraga kubihagarika bitabaye.

Nyuma y’uko Francois Pasquier yitabye Imana ,muri Kanama 2009, iki gikorwa cyongeye kubyutswa n’umuhungu we, Aymeric Pasquier.

Uyu muhungu we kandi yaje no gutangiza uyu muco wo gusangira mu myambaro yera, i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu mwaka wa 2011.

Uyu mugabo afatanyije n’uwitwa Sandy Safi, baje gukora umuryango witwa Dîner en Blanc International nk’urubuga ruhuza abashaka gukora iki gikorwa cya Diner en Blanc ku isi hose.

N’ubwo abantu benshi bitabira iki gikorwa ku rwego rw’isi kubera ikoranabuhanga, intego zacyo za kera ntizahindutse.

Intego zacyo zirimo; guhura n’inshuti mu ibanga mugasangira ibiribwa n’ibinyobwa mwizaniye byo ku rwego rwo hejuru, Gukorera iki gikorwa ahantu hafite ubwiza nyaburanga mu mujyi mukomokamo, Kwambara imyamabaro yererana itavangiye na gato, ndetse bikaba biherekezwa n’umuziki w’ubwoko bwose.

Diner en Blanc, ifatwa nk’ itangiriro ry’urubuga mpuzambaga rw’abantu bamaze kugera ku bihumbi ijana hirya no hino ku isi, bahujwe no gusangira ibyiza by’ubuzima.

U Rwanda n’umurwa mukuru warwo Kigali, ni cyo gihugu cyambere cyatangijwemo iki gikorwa cya Diner en Blanc muri Afurika mu mwaka wa 2012, aho abagera kuri 350, abanyarwanda n’abanyamahanga, bahuye bagasangira.

Icyo gihe muri 2012, iki gikorwa kikaba cyarabereye mu busitani buri i Gacuriro mu mudugudu wa Gacuriro.

Iyabaye kuri uyu wa Gatandatu, ikaba yari iya kabiri ibayeho, yahuje abanyarwanda n’abanyamahanga basaga 600, b’inshuti n’inshuti z’inshuti, bagasabana birambuye mu mugoroba w’urwererane.

Uko Dîner en Blanc Kigali 2013 yari yifashe

Abashitsi basaga 600 baturutse mu bihugu bitandukanye birimo abavuye mu Burundi, Uganda, Kenya, Afurika y’epfo, Leta Zunze ubumwe z’Amerika n’Ubuhinde bahuriye i Kigali ku mugoroba wo ku wa 14 Nzeri 2013, nk’igikorwa cyo kongera umubano n’ubushuti biciye mu gusangira no gutemberana n’abanyarwanda mu birori byiswe Dîner en Blanc.

Dîner en Blanc yatangiriye i Kigali ku nshuro ya kabiri yakurikiye indi u Rwanda rwubatsemo amateka ku guhuza abanyarwanda n’inshuti zabo zirututse ku isi muri Kanama 2012.

Ibi birori byateguwe ku nkunga y’umujyi wa Kigali, ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), Polisi y’igihugu, KBS, Minisiteri y’umutungo kamere (MINIRENA), na RURA.

Abanyamahanga batumiwe, basabwaga kuzana umuco w’iwabo mu gutegura ibyo kurya n’ameza yo kubiriraho bijyanye no kwambara imyambaro y’umweru nk’uko bisabwa mu mabwiriza agenga Dîner en Blanc.

Aho kwiyakirira hagizwe ibanga ubwo abari kwitabira bagombaga gufatwa n’imodoka za sosiyete itwara abagenzi mu mujyi wa Kigali, Kigali Bus Services (KBS) mu muhanda mugari wa Kigali kugira ngo bose bagereye aho ibirori bitangirira icyarimwe.

Nyuma yo kwerekana no gutegura ameza mu buryo butandukanye abitabiriye bafatiye urugendo hamwe berekeza ku Kagera no muri Tanzania mu ndege.

Abitabiriye Dîner en Blanc bishimiye umubano n’abantu bashya bahuye na bo byatumye bunguka inshuti n’ubumenyi ku mico itandukanye.

Ubu buryo bwo guhuza abanyarwanda n’abanyamahanga buragenda butera imbere kuko ku nshuro ya mbere hitabiriye 375, kandi icyo gihe byanditse amateka manini ku Rwanda rwari rubitangije bwa mbere muri Afurika.

Ushaka kureba uko Dinner en Blanc ya 2012 i Kigali yari iteye, reba hano:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages