00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icukumbura ku buryo Danny Vumbi yagurishije ’Best Friend’ yashakishwaga na benshi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 November 2024 saa 10:10
Yasuwe :

The Ben na Bwiza baherutse gusohora indirimbo nshya bise ‘Best friend’ yakiranywe yombi n’abakunzi b’umuziki, aho Danny Vumbi yagize uruhare runini mu kuyandika ndetse no kuyigurisha.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko ubwo Danny Vumbi yari amaze kwandika indirimbo ‘Best Friend’ umwe mu bantu yayumvishije ari The Ben wanahise ayikunda.

Icyakora bitewe n’uko The Ben yari ahugiye mu bikorwa byo guherekeza mu cyubahiro nyirakuru wari uherutse kwitaba Imana, byarangiye adahise ajya mu byo gukurikirana iyo ndirimbo.

Uhujimfura Jean Claude usanzwe ari umuyobozi wa KIKAC Music wari warayikunze kuko Danny Vumbi yayanditse bari kumwe, ubwo yari muri Uganda yamenye amakuru ko iyi ndirimbo yatangiye kurambagizwa na KINA Music ndetse n’ikipe ya Bruce Melodie, afata icyemezo cyo kuyigura byihutirwa.

Uyu musore uyobora KIKAC Music ireberera inyungu za Bwiza, yahise ahamagara Danny Vumbi ngo amusange i Kampala amwishyure mu rwego rwo kwirinda ko abari batangiye gushima iyi ndirimbo bayimutanga.

Danny Vumbi wajyanye n’inshuti ye KJohn i Kampala, akihagera yahise yishyurwa nawe atanga indirimbo.

Ubwo The Ben yari amaze guhuguka, yifuje kwishyura Danny Vumbi iyi ndirimbo ngo abe yayikora, amubwira ko yamaze kugurishwa umujyanama wa Bwiza.

Bitewe n’uko The Ben na Bwiza bari bamaze igihe baganira ku gukorana indirimbo, ibiganiro byahise byoroha kuko bose bari bahuriye ku mushinga bari bakunze.

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Loader mu gihe amashusho yayo yafashwe anatunganywa na John Elarts.

Inkuru bifitanye isano: Umushinga wabanje kuzamo birantega! Ibitaravuzwe ku ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ya Bwiza na The Ben

Danny Vumbi ni we wanditse indirimbo 'Best Friend' ya Bwiza na The Ben
Indirimbo 'Best Friend' ya Bwiza na The Ben ni imwe mu zigezweho muri iyi minsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .