00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umushinga wabanje kuzamo birantega! Ibitaravuzwe ku ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ya Bwiza na The Ben

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 November 2024 saa 10:18
Yasuwe :

Bwiza yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Best friend’ aho yayifatanyije na The Ben, gusa umushinga wo kuyikora ntabwo wari woroshye kuko byinshi mu byari byateguwe mu ifatwa ry’amashusho yayo byaje guhinduka ku munota wa nyuma.

Nk’ubu amakuru IGIHE ifite ahamya ko John Elarts wayifatiye amashusho yiyambajwe by’ikubagahu, dore ko atari we wari wateguwe mu ikorwa ry’amashusho yayo kuko KIKAC Music yifuzaga ko yakorwa na Fayzo Pro ndetse ibiganiro byaratangiye ku mpande zombi.

Mu gihe haburaga iminsi mike ngo umushinga wo gufata amashusho y’iyi ndirimbo utangire gushyirwa mu bikorwa, Fayzo Pro yaje kwivanamo mu buryo butunguranye.

Ubuyobozi bwa KIKAC Music butari bufite igihe kinini cyo gushaka andi mahitamo, nyuma yo kuganira na The Ben, bemeranyije gukorana na John Elarts ahita akatirwa itike y’indege shishi itabona aza mu Rwanda, dore ko akomoka mu Burundi.

John Elarts wagombaga kugera i Kigali bugacya akora akazi, yasabye ko nibura yahabwa undi munsi bakabona gufata amashusho y’iyi ndirimbo, aho yabanje gusura aho bazafatira amashusho.

John Elarts yategewe indege shishi itabona nyuma y'uko Fayzo Pro yivanye mu mushinga w'iyi ndirimbo

Umunsi wa mbere wabaye imfabusa, aho bifuzaga gufatira amashusho harahinduka

Umunsi wa mbere wo gufata amashusho y’iyi ndirimbo, wagombaga guhera kuri ’Canal Olympia’ bagakomereza mu Karere ka Bugesera nyuma bagakomereza muri ’Kigali Universe’ mbere y’uko berekeza muri studio iri ku Kacyiru ari na yo gusa yagarutsemo.

Mu gihe biteguraga kubyukira kuri Canal Olympia aho bari bahawe guhera saa tanu z’amanywa bakavamo saa munani, saa mbiri za mu gitondo bamenyeshejwe ko ubuyobozi bwa Canal Olympia bwari butaremeza niba bwahatanze.

Nyuma yo kubura Canal Olympia, Bwiza n’itsinda rye bahise berekeza i Nyamata, mu gihe The Ben na we yari amaze kuhagera abasanzeyo, yasanze aho bari bateguye gukorera bitagishobotse ko bahakorera.

Bitewe n’uko amasaha yari amaze gukura, byatumye aba bahanzi bafata icyemezo cyo gutaha bakazaba basubukura umushinga.

Bukeye bwaho basubukuye umushinga, icyakora ha handi hose batekerezaga gukorera ntihahita haboneka kuko iyi ndirimbo byarangiye ikorewe ku zindi site zitarimo izo bateganyaga, uretse studio iri Kacyiru.

Indirimbo yakozwe kugeza mu gitondo

Bitewe n’uko bifuzaga ko ikorwa ikarangira mu munsi umwe, amashusho ya nyuma yafatiwe kuri ’Mont Kigali’ yafashwe kugera saa kumi n’imwe za mu gitondo.

Iki gitondo, yaba abahanzi ndetse n’itsinda ryafataga amashusho bari bagifite inyota yo gukomeza akazi icyakora kuko imbaraga z’umubiri wari waraye ijoro ziranga, batahana amashusho bafashe.

Igitutu cyo kuyifatira amashusho ikava mu nzira vuba cyane cyaturukaga kuri The Ben wagombaga gukomeza ibikorwa bye byo gutegura igitaramo afite ku wa 1 Mutarama 2025, ariko cyahise kinimukira kuri John Elarts wahise atangira gutunganya amashusho y’iyi ndirimbo afite amabwiriza yo gukoresha igihe gito gishoboka.

Kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2024 ni bwo Bwiza yashyize hanze iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Loader mu gihe amashusho yayo yo yafashwe anatunganywa na John Elarts wo mu Burundi.

Nubwo yakozwe bigoranye, indirimbo ya Bwiza na The Ben yakiriwe neza ku mbuga nkoranyambaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .