Iyi Ntara yahise ica agahigo ko kuza imbere mu duce twagize umubare munini w’abakobwa biyandikishije basaba kujya mu irushanwa rya Miss Rwanda. Muri uyu mwaka hiyandikishije 35 gusa hahatanye 15 bari bujuje ibisabwa; mu Ntara irushanwa rimaze gucamo byagaragaye ko Uburasirazuba buri imbere mu kugira umubare munini mu gihe Uburengerezuba buri inyuma ugereranyije n’ahandi.
Abakobwa bemerewe gukomeza ku rwego rw’igihugu ni Umutoni Charlotte, Munyana Shemsa, Uwineza Solange, Umutoni Fidela na Bampire Diane.
Ijonjora rya nyuma ku rwego rw’Intara rizakomereza mu Mujyi wa Kigali kuwa Gatandatu tariki ya 27 Mutarama 2017.
Amafoto agaragaza uko itorwa ry’aba bakobwa ryagenze



















TANGA IGITEKEREZO