Intara y’Uburasirazuba yabonye abazayiserukira muri Miss Rwanda 2018 nyuma y’uko Amajyaruguru, Uburengerazuba n’Amajyepfo zamaze kubona abazazihagararira mu majonjora yabaye guhera mu cyumweru gishize.
Iyi Ntara iri mu zisanzwe zigira abakobwa benshi biyamamaza urebeye ku mibare yagiye iboneka mu myaka ine ishize. Mu mwaka washize wa 2017 mu Burasirazuba hari hiyandikishije 22 mu gihe nko mu zindi ntara wasangaga batarenga icumi cyangwa bakajya munsi gato; muri uyu mwaka hiyandikishije 35 gusa hahatanye 15 bari bujuje ibisabwa.
Isheja Sandrine uyoboye akanama nkemurampaka yagize ati "Muri beza, muri ba nyampinga koko, turabifuriza kuzatera imbere mu buzima. Nubwo utakomeza ku rwego rw’igihugu ntabwo bivuze ko ubuzima bugarukiye hano, kuba utari buboneke mu bakobwa batandatu bakomeje ntibivuze ko ubuzima bugarukiye hano."
Abakobwa bemerewe gukomeza ku rwego rw’igihugu ni Umutoni Charlotte, Munyana Shemsa, Uwineza Solange, Umutoni Fidela na Bampire Diane.
Mu mwaka ushize iyi Ntara yaserukiwe ku rwego rw’Igihugu na Iribagiza Patience, Umutoni Pamella, Kirezi Delice, Umutesi Nadia na Umuhoza Simbi Fanique wanatahanye ikamba ry’igisonga cya kane cya Miss Rwanda 2017.
Ubu hamaze gutorwa abakobwa 22 mu Ntara eshatu; Intara y’Amajyepfo izaserukirwa n’abakobwa icumi Dushimimana Lydia w’imyaka 18; Irakoze Vanessa w’imyaka 20; Ishimwe Noriella, afite imyaka 18; Ikirezi Mpore Marie Wivine, afite imyaka 20; Nzakorerimana Gloria, afite imyaka 20; Umunyana Shanitah, afite imyaka 18; Umuhire Rebecca, afite imyaka 19; Uwase Ndahiro Liliane, afite imyaka 20; Mushambokazi Jordan, afite imyaka 19 ndetse na Umutoniwase Anastasie w’imyaka 18.
Intara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba na zo zifite abazaziserukira. Abatsinze mu Majyaruguru ni Usanase Shamim Irene, Umutoniwase Paula, Ishimwe Belly Stecy, Irebe Natacha Ursule, Umuhoza Linda, Umwali Lindah na Ingabire Divine.
Intara y’Uburengerazuba izaserukirwa na Uwimbabazi Aliance, Iradukunda Liliane, Neema Nina, Isimbi Chanelle na Gacukuzi Belyse.
Iri rushanwa rya Miss Rwanda riterwa inkunga na Banki ikomeye cyane ya Cogebanque guhera mu mwaka wa 2014 ari nabwo gutora umukobwa uhiga abandi mu bwiza byeguriwe Rwanda Inspiration Back Up.
Ijonjora rya nyuma ku rwego rw’Intara rizakomereza mu Mujyi wa Kigali kuwa Gatandatu tariki ya 27 Mutarama 2017.
UKO IGIKORWA CYOSE CYAGENZE :
– Abakobwa batandatu bemerewe kuzaserukira Uburasirazuba ni:
– Umutoni Charlotte,
– Munyana Shemsa,
– Uwineza Solange,
– Umutoni Fidela,
– Bampire Diane
– Umwali Lindah
– 16:27: Akanama nkemurampaka kagiye kwiherera gateranye amanota ndetse kabone kugena abakobwa batsinze ijonjora ryo mu Burasirazuba.
– Abakobwa batangiye guca imbere y’akanama nkemurampaka babazwa ibibazo ku ngingo zitandukanye.
15. Umwali Lindah afite imyaka 18, ibiro 58 na metero 1.77
14. Uwineza Solange afite imyaka 21, ibiro 50 na metero 1.72
Yavuze ko aramutse abaye Nyampinga yategura umushinga wo kuzafasha abakobwa bakomoka mu Ntara y’Uburasirazuba kwirinda inda zitateganyijwe.
13. Giramata Josiane afite imyaka 19, ibiro 50 na metero 1.76
Yavuze ko ababyeyi be ari bo bamutije umurindi afata umwanzuro wo kujya guhatana mu bakobwa bashaka kuba Nyampinga w’u Rwanda.
12. Uwera Nice afite imyaka 20, ibiro 60 na metero 1.72
Abajijwe akamaro ka parike, agira ati "Kugira parike ni byiza kubera ko ba mukerarugendo baza baje kuzisura bakadusigira amafaranga, zibyarira inyungu abazituriye ndetse n’abafite business bakungukiramo byinshi."
11. Dukunde Adelice Babriella afite imyaka 22, ibiro 58 na metero 1.71
Yabajijwe imyaka yumva ikwiye kugira ngo umukobwa ashinge urugo asubiza ati "Numva umukobwa yagakwiye kuva iwabo akajya gushaka umugabo afite imyaka 22, ubundi iyo afite 18 aba yatangiye gukura. Hagati ya 18-22 hari urugendo aba yaciyemo, agira ubumenyi kugira ngo amenye ubuzima bwo kwibana nk’umugore."
10. Umutoni Fidela afite imyaka 20, ibiro 64 na metero 1.70
Abajijwe icyo yumva cyakorwa ngo abakobwa ntibakomeze guterwa inda zitateguwe yagize ati "Twakomeza kubigisha kwirinda ibishuko, ababyeyi ni bo bakwiye kubigiramo uruhare cyane. Icyo numva ni uko twakurikiza ibyo abakuru batubwira..."
Isheja yamubajije niba yemeranya n’abavuga ko Miss Rwanda ituma abakobwa bararuka asubiza agira ati "Irushanwa ntabwo rituma tuba ibirara ahubwo rituma wabasha gutera intambwe ukaba wahagarara imbere ya bagenzi bawe ukavuga, harimo n’izindi nyigisho zituma tumenya byinshi."
9. Uwimbabazi Kemisa afite imyaka 21, ibiro 54 na metero 1. 74
Yabajijwe icyakorwa ngo abakobwa na bo bakunde imikino nk’abasore mu Rwanda asubiza ati "Icyakorwa ni ukubishishikarizwa kugira ngo babikunde. Icya mbere, ari nkanjye ubiyobora nashishikariza abantu kubikora, nkababwira uburyo ifite akamaro ku buzima bw’umuntu."
8. Uwase Mallion afite imyaka 21, ibiro 58 na metero 1.70
Yabajijwe uko umugore akwiye kwitwara asubiza agira ati "Umugore akwiriye kugendera ku muco nyarwanda, kwitwararika mu kubaha nyir’urugo[umugabo wawe], kwakirana urugwiro umugabo wawe no kubahiriza ibiranga abakobwa barezwe na ba mama wabo."
7. Munyana Shemsa afite imyaka 19, ibiro 56 na metero 1.81
Yabajijwe kuratira abantu ibyiza wasanga mu Burasirazuba asubiza ati "Abantu batuye Intara y’Uburasirazuba bafite imitima myiza, dufite imigezi, akagera, dufite n’amashyamba tukagira n’abantu b’imfura cyane bazi kubana."
6. Nsengiyumva Liliane afite imyaka 19, ibiro 69 na metero 1.70
Yabajijwe ibyiza nyaburanga yaratira abanyamahanga kugira ngo baze gusura u Rwanda avuga imigezi, ibirunga, ingagi...
5. Ibuka Ines Carine afite imyaka 19, ibiro na metero 1.71
Yabajijwe akamaro ka siporo asubiza ati "Siporo ituma umuntu agira ubuzima bwiza, ababyibushye bakagabanya ibinure. Ntabwo ari iy’ababyibushye gusa, nanjye unanutse ndayikora, ituma amaraso y’umuntu atembera neza mu mubiri."
4 . Irebe Natacha afite imyaka 18, ibiro 58 na metero 1.71
Uyu mukobwa wavugaga byinshi bigaruka ku nka, yashimangiye ko ari Umunyarwandakazi nyawe ukomoka ’iwabo w’inyambo n’igaju’. Yabajijwe igisobanuro cy’ijambo ’igaju’ ntiyabyitwaramo neza.
3. Umutoni Charlotte afite imyaka 20, ibiro 60 na metero 1.78
2. Bampire Diane afite imyaka 21, ibiro 55 na metero 1.70
Uyu yari yiyamamaje mu Ntara y’Amajyepfo kuri uyu wa 20 Mutarama 2018 aratsindwa ariko yagarutse mu Burasirazuba. Yavuze ko yaje kongera kugerageza amahirwe kuko ’yiyumvamo kuba Nyampinga’.
1. Akaliza Lizzy afite imyaka 21, ibiro 55 na metero 1.78
Ati "Nifuza ko mu Ntara y’Uburasirazuba umukobwa yagira ijambo mu buryo bwose bushoboka [...] Mu myaka yashize gukandamiza abakobwa byari biriho n’ubu ntibirashira ariko bigomba gushira burundu."
Abakobwa bahataniye guserukira Intara y’Uburasirazuba muri Miss Rwanda 2018 ni:
1 . Irebe Natacha afite imyaka 18, ibiro 58 na metero 1.71
2 . Nsengiyumva Liliane afite imyaka 19, ibiro 69 na metero 1.70
3 . Ibuka Ines Carine afite imyaka 19, ibiro na metero 1.71
4 . Umutoni Fidela afite imyaka 20, ibiro 64 na metero 1.70
5 . Uwineza Solange afite imyaka 21, ibiro 50 na metero 1.72
6 . Uwera Nice afite imyaka 20, ibiro 60 na metero 1.72
7 . Akaliza Lizzy afite imyaka 21, ibiro 55 na metero 1.78
8 . Giramata Josiane afite imyaka 19, ibiro 50 na metero 1.76
9 . Uwimbabazi Kemisa afite imyaka 21, ibiro 54 na metero 1. 74
10 . Bampire Diane afite imyaka 21, ibiro 55 na metero 1.70
11 . Umutoni Charlotte afite imyaka 20, ibiro 60 na metero 1.78
12 . Munyana Shemsa afite imyaka 19, ibiro 56 na metero 1.81
13 . Umwali Lindah afite imyaka 18, ibiro 58 na metero 1.77
14 . Dukunde Adelice Babriella afite imyaka 22, ibiro 58 na metero 1.71
15 . Uwase Mallion afite imyaka 21, ibiro 58 na metero 1.70
– 14: 14: Abakobwa bamaze kuhagera biyerakana bwa mbere imbere y’akanama nkemurampaka kagizwe na Isheja Sandrine, Rwabigwi Gilbert na Dr Higiro Jean Pierre.
– 13: 50: Ubuyobozi bwa Cogebanque, umuterankunga mukuru bwamaze kugera ahabera igikorwa mu Mujyi wa Kayonza.
– 13: 35’: Abakobwa ba mbere batangiye kuhagera ndetse hanasuzumwa imyirondoro yabo
Amafoto: Serge Muhizi



















TANGA IGITEKEREZO