00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwahize abandi mu buranga mu mashuri yisumbuye yizeye kuba Miss Rwanda

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 16 January 2018 saa 05:58
Yasuwe :

Umukobwa witwa Irebe Natasha wagize Miss High School mu mwaka wa 2015 yinjiye mu bakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda; yizeye kuzatsinda akagera ku nzozi ze.

Irebe Natacha, yahagarariye ishuri rya FAWE Girls School mu irushanwa ry’abakobwa b’ubwiza n’ubuhanga mu yisumbuye mu 2015, icyo gihe yatsinze ahigitse bagenzi be 18 bari bahanganye.

Ubusanzwe yitwa Irebe Natacha Ursule, afite ibiro 66 akareshya na metero 1.72. Uyu mukobwa yize Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’isi yavuze ko yaje muri Miss Rwanda kugira ngo azegukane ikamba azarikoreshe nk’inzira yo kugera ku nzozi ze.

Irebe Natacha yizeye ko azatsinda akegukana ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda bikazamugeza ku nzozi ze

Yagize ati “Ngize amahirwe nkambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda nakoresha ayo mahirwe mu guteza imbere no kwamamaza ubukerarugendo mu gihugu imbere no gukangurira Abanyarwanda kubungabunga ibidukikije.”

Mu byifuzo afite kandi ngo yifuza kuzakomeza amasomo ye akaminuza mu byerekeye ubukungu byanashoboka akazaba umwe mu bahanga bazaba bakomeyemu gihugu mu byerekeye imari mu Rwanda.

Irebe Natacha azaserukira Intara y’Amajyaruguru hamwe na bagenzi be Usanase Shamim Irene, Umutoniwase Paula, Ishimwe Belly Stecy, Umuhoza Linda na Ingabire Divine.

Irebe Natacha ubwo yari mu irushanwa rya Miss High School
Muri 2015 Irebe Natacha yagizwe Nyampinga w'amashuri yisumbuye

Inkuru bifitanye isano: Irebe Natacha yagizwe Miss High School


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages