00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Udushya n’imyambarire itangaje yaranze abahataniye Miss High School (Amafoto)

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 16 August 2015 saa 07:56
Yasuwe :

Abakobwa 19 baherutse guhatanira ikamba rya Nyampinga w’amashuri yisumbuye bagaragaje ko nyuma y’uko ari beza ku mubiri n’imbere muri bo harimo ubuhanga n’ubumenyi byabafasha mu gushyira itafari ku iterambere ry’igihugu.

Ni mu birori byabaye kuri uyu wa 14 Kanama, muri Kigali Serena Hotel ahashakishwaga umukobwa uhiga abandi mu bwiza no mu buhanga.

Umukobwa witwa Irebe Natasha wiga mu mwaka wa kane mu ishami ry’Imibare, Ubugenge na mudasobwa (MPC-Math, Physics &Computer) muri FAWE Girls School ni we wambitswe ikamba ahigiye bagenzi be na bo batari bamworoheye mu byiciro byose banyuranyemo mu irushanwa haba mu kwiyerekana cyangwa mu bumenyi.

Biyerekanye mu myambaro inyuranye, harimo iya gakondo ya Kinyarwanda, iyo kogana, iyo bihimbiye(creative wear), iyo gusohokana n’iyindi itandukanye. Bigeze ku cyiciro cyo gusobanura imyambaro buri wese yari yahanze, aba bakobwa bakiri bato mu myaka berekanye ko imitekerereze yabo iri ku rwego rwo hejuru.

Mu guhitamo Irebe Natacha nk’uwahize abandi, hakurikijwe ubwiza, ubuhanga, intambuko no kuvuga ashize amanga yarushije bagenzi be. Mu gusubiza ibibazo by’ubumenyi rusange Irebe Natasha yarabahize bose bityo hakozwe igiteranyo cy’amanota aza imbere.

Igisonga cya mbere cyabaye Guelda Shimwa, igisonga cya kabiri aba Teta Gretta wanahawe andi makamba abiri : irya Nyampinga w’igikundiro (Miss Popularity) n’irya Nyampinga w’umuhanga mu ishuri (Miss Bright).

Amafoto ya tumwe mu dushya n’imyambarire itangaje kuri aba bakobwa:

Yibukije benshi akamaro k'agaseke
Yerekanye ibyiza byo gukunda ubukerarugendo mu Rwanda n'uburyo bwinjiza amadovise
Inseko nyarwanda ya Guelda Shimwa wabaye igisonga cya mbere
Yerekanye ko Abanyarwandakazi bafite uruhare runini mu kubungabunga umutekano ku Isi
Umunyarwandakazi ashoboye imirimo yose...
Ngo yerekaga Abanyarwandakazi ko bakwiye kongera umurego mu kwiga iby'indege
Uyu yatanze ubutumwa bw'uko buri Munyarwanda akwiye kugira umuco wo gusoma
Inseko n'intambuko bye byanyuze benshi
Usibye ubumenyi....ni beza!
Uyu mwana yigishije akamaro k'igisabo mu muco nyarwanda benshi bararyoherwa
Yigishaga akamaro ka 'Ndi Umunyarwanda'
Iyi pantaro ngo yashushanyaga uburyo u Rwanda rwatangiye kwiyubaka nyuma ya Jenoside
Uyu yaje yambaye ikanzu iriho CD nk'ikinyametso cy'uko u Rwanda ruri kujyana n'iterambere
Biyerekanye mu myambaro itandukanye
Berekanye ko bazi no gutega amaboko Kinyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages