Ni umusore watangiye urugendo rw’ubuzima ahereye ku busa ndetse agerageza ibintu binyuranye ngo arebe ko yaba uwo yakuze yifuza kuba we, icyakora rwari urugendo rugoye nubwo akirukomeje.
Uyu musore wavukiye mu Karere ka Ruhango, avuga ko yize ibijyanye na ‘Computer Sciences’ asoza amashuri yisumbuye mu 2018.
Burikantu utarahise abona akazi, kuva yarangiza amashuri yatangiye gushaka ubushobozi ahereye mu gukora ikiyede yakoreye i Nyanza aho bubakaga ikigo cya Gatagara, ndetse mu 2019 aza kwimukira i Kigali nubundi mu kazi nk’ako.
Avuga uko yakoze ikiyede i Kigali, Burikantu yagize ati “Hano hari inyubako ikoreramo East African University nayubatseho, ntunda itafari ntunda amasima. Nahamaze igihe gito, mpita nshaka ahandi bari kubaka nakorera […] Nyabisindu baranzi bihagije kuko namaze amezi nk’atandatu nkora ikiyede i Kigali.”
Uyu musore avuga ko mu gihe yakoraga ikiyede yaje kubona umwana biganye (Buringuni) wabaga yakoze amashusho y’urwenya bigana Nyaxo. Yaje kumushaka amubaza icyo byasaba ngo bakorane.
Ati “Nakoraga ikiyede noneho muri Weekend nkajya kumureba tugafata amashusho, ngeze aho ndabikunda cyane […] nageze aho ncika intege mu kiyede ahubwo ndimuka nigira kwa ‘Buringuni’ mbayo tukajya dukora amashusho noneho tubana.”
Nubwo iwabo wa Buringuni batishimiraga ibyo gufata amashusho, ntabwo aba basore bigeze bacika intege.
Aba basore baje gucibwa intege n’umuntu wababeshye ko agiye kubafasha naho yifuza kubiba shene yabo ya YouTube basa naho babivuyemo.
Ati “Icyo gihe twarasaze, nibwo bwa mbere njye nafashe telefone mpamagara uwitwa Salongo kuko nifuzaga kumurogesha. Gusa icyatumye tudakorana icyo gihe ni uko yanciye ibihumbi 500Frw.”
Burikantu wari umaze gushoberwa yaje kwitahira mu cyaro atangira ibyo kwiga kogosha anabikora gake gake, ibi akabifatanya no gushinga sosiyete yoherezaga abakozi i Kigali.
Uyu munyarwenya umukozi wese wabonaga akazi yamwungukagamo 5000Frw, aya yayongeraho ayo kogosha aza kuyagwiza asubira i Kigali kureba inshuti ye Buringuni.
Icyakora nubwo yari asubiye i Kigali, ntabwo Burikantu yasubiye kuba kwa Buringuni ahubwo yakodesheje inzu yo kubamo mu Gatsata hafi y’iwabo.
Burikantu wari warazinutswe ibya YouTube yongeye kujya afata amashusho ariko noneho agafata ayo gushyira kuri TikTok, icyo gihe atangira kujya avuga amakuru y’ibyamamare ariko mu buryo busekeje, icyakora akabifatanya n’akazi ko kuranga abakozi no kogosha.
Uyu munyarwenya avuga ko uko amashusho ye yarushagaho kurebwa yatangiye kongera kwigirira icyizere ndetse na mugenzi we Buringuni aza kongera kumwegera abarakorana.
Aba bari bamaze kubaka izina ku rubuga rwa TikTok baje kwigira inama yo kongera kubyutsa ibyo kunyuza amashusho yabo kuri YouTube.
Ubwamamare no gutangira kubura umwanya byatumye Burikantu ahagarika ibyo kogosha, sosiyete ye yo kuranga abakozi ayegurira mushiki we, umwanya wose awuharira ibyo gufata amashusho afatanyije na Buringuni.
Aba banyarwenya baje kuba ibimenyabose mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, amafaranga atangira kwinjira yaba kuri YouTube ndetse n’ababizeraga ngo babamamarize.
Ati “Twageze ku rwego njye mbara amafaranga ngasanga mu kwezi twinjije nka miliyoni 3Frw, kuzikoresha ubundi nicyo cyagoranaga. Ayo mafaranga ku bana bakuze abantu batumva ibyacu, twabanje gukora ikintu cyitwa kubemeza.”
Burikantu ahamya ko icyo gihe bakoresheje nabi amafaranga icyakora aza gusubiza ubwenge ku gihe yibaza ibyo yakora ku buryo n’igihe azaba atakigezweho byazamugoboka.
Ati “Twaje kwicara njye na Buringuni, turavuga tuti ubu buzima tuzabubamo kugeza ryari? Bizarangirira he? Yatangiye kujya anyereka abantu bamamaye bikarangira babivuyemo ntacyo bibamariye.”
Aha niho Burikantu yakuye igitekerezo cyo gutangira kubika amafaranga, ati “Ikintu cyambabaje ni uko twaje gutekereza kubika amafaranga mu gihe byari bigoye, ibaze igihe twamaze twinjiza miliyoni 3Frw iyo tuza kuba twarizigamiye? Twahisemo kubaho nk’ibyamamare […] amafaranga twagakoresheje ibyunguka nyabamo nk’umukire.”
Bamaze gufata icyemezo, Burikantu yagize ibitekerezo byinshi icyakora aza kugwa ku mushinga w’ububaji yakuye kuri murumuna we wari ubumazemo igihe.
Ngaho aho Burikantu ahamya ko havuye igitekerezo cyo gushinga ‘Burikantu Art’ ikorera i Kanombe mu Karere ka Kicukiro atangije igishoro cya miliyoni 4Frw ariko mu myaka ibiri gusa ubucuruzi bwe bukaba bugeze kuri miliyoni 35-40Frw.





Ibitekerezo 0